IGIHE

Karande! Amayobera ku masezerano adasanzwe asinywa n’abakirisitu mu Itorero rya Masasu

88 18-07-2018 - saa 17:26, Ishimwe Israel

Kuva hambere, abizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo bahamya badashidikanya ko imbaraga z’Imana zitanga ubwihisho mu gihe cy’ibitero by’umwanzi satani, byaba ibishingiye ku mitekerereze, imibanire n’abandi, ubukungu, karande zo mu miryango n’ibindi.

Hari bamwe banarenzaho ko inkomoko y’umuntu n’ahahise he bishobora kumuzanira imivumo imuzitira mu nzira igana Siyoni, mu gihe atabohowe ngo akorerwe icyo bita “deliverance”.

Ni ukuvuga ko niba ukomoka mu muryango wimitse ibigirwamana cyangwa watwawe n’imigenzo ya gipagani, bigukurikirana igihe utabyiyomoyeho ngo utangire amateka mashya ku giti cyawe, bamwe bagasabwa no guhindura amazina igihe ayo basanganywe atejejwe.

Ni aho ‘deliverance’ itangirira, bisobanuye kubohorwa cyangwa gutabarwa. Mu gusobanura icyo gikorwa gisa n’iyobera, hari abifashisha umurongo wo muri Bibiliya, 1 Abakorinto 7: 21, handitse ngo “Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubaturwa ubikore.”

Mu Isezerano rya Kera, ukubohorwa gushushanya uko Imana yarengeraga abari mu minwe y’abanzi na Satani, ikabarinda inzara no gukenyuka. Urugero ni Iyimukamisiri, ubwo yakuraga Abisiraheli mu buretwa ikabambutsa Inyanja Itukura, ikabatuza mu gihugu cy’isezerano.

U Rwanda nk’igihugu giha abagituye ubwisanzure bwo gusengera mu idini n’itorero bifuza, hari abakataje mu buryo bushya bwo kubohorwa. Urugero ni Evangelical Restoration Church, itorero rizwi nk’irya Apôtre Joshua Masasu.

Kubohorwa: Igihango gishyirwaho umukono

Muri Restoration Church uwamaze kwakira agakiza ushaka kubohorwa yatura mu magambo cyangwa akuzuza urwandiko rwitwa urwo “kwitandukanya n’Umwanzi Satani, kwiyegurira Imana wese no gutangaza amateka mashya muri Yesu.”

Muri Restoration Church habera deliverance yo gukuraho abantu karande zo mu miryango yabo

Inyandiko IGIHE ifitiye kopi igizwe n’ingingo 11 zigenderwaho kugira ngo indahiro ifatwa nk’igihamya cyo kwitandukanya na karande zose ziri ku buzima bw’umukirisitu yemerwe.

Izi ngingo zirimo gusesa igihango abakurambere be bagiranye na Satani; kwiyegurira Imana y’umubyeyi Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu no kuzayiraga abazamukomokaho kugeza ku buvivure; kwitandukanya n’amazina ahesha Satani uburenganzira ku buzima no guhabwa amashya; kwitandukanya n’ubusambanyi, ubutinganyi, kwikinisha, umujinya, ubwicanyi (gukuramo inda), ibinyoma, ubusinzi; kwitandukanya n’umwuka wo gukenyuka n’uw’indwara zikomoka ku bakurambere zirimo umuvuduko w’amaraso, diabète n’izindi.

Nyuma yo gusoma iyo nyandiko, umukirisitu yiyemeza gukurikiza ibikubiyemo ndetse umushumba akemeza ko yakiriwe mu Ijuru no mu Isi. Umwe mu basengera muri Restoration Church yatangarije IGIHE ko amasezerano yo kubohorwa ajyana n’imyizerere y’umuntu.

Ati “Byose biterwa n’uburyo wabyizeye. Deliverance ni nziza kuko ituma hari ibyo abantu bahamuriweho n’ababyeyi babo bityo bagusengera bikavaho. Hari ababa bafite imiryango ikenyuka, iyo bayigukoreye birashira kuko uba wakiriye ubundi buzima, uri icyaremwe gishya. Nanjye mfite gahunda yo kujya kuyikoresha.”

Uwitwa Tuyiringire Arsène wamaze gukorerwaho uyu mugenzo ndetse wanasinye amasezerano nk’igihamya cyo kubohorwa gusendereye, ashimangira ko banashobora kuwugukoreraho inshuro nyinshi igihe ubyifuza.

Yagize ati “Hari igihe usanga hari ikintu kikubase wibagiwe bikaba ngombwa ko nacyo kiva mu nzira. Nkanjye nagiraga umujinya mwinshi ariko ubu byarashize. Biba byiza gusinya ku nyandiko kuko aba ari gihamya igaragara kuko no mu buzima busanzwe ibintu byinshi bishyirwa mu nyandiko.”

Muri Restauration Church, buri pasiteri akora ‘deliverance’ ariko abashaka guhura na Apôtre Masasu ubwe bashyirwa ku rutonde bagahabwa igihe bazabonanira. Hari n’abayikorerwa muri rusange ku bahuriye mu itsinda rikora umurimo runaka mu itorero.

Bishop Murekezi Simon Masasu uyobora Restoration Church Rubavu yasobanuye ko urwandiko rusinywa rushushanya urwo Yesu yashyize ku musaraba.

Yakomeje agira ati “Hari umurage n’ingoyi umuntu avukana, avuga ko hari umugayo n’agasuzuguro umwanzi yamushyizeho bisaba kwitandukanya nabyo mu izina rya Yesu. Hari abari bafite icyangiro, abananiwe n’urushako, indwara karande, gukenyuka, bose iyo babitahuye, rwa rwandiko rwaturegaga rurabikemura.”

“Ubisobanukiwe mu mwuka umenya ko hari karande ikugendaho ikwiye gusenywa ngo umwanzi ntakomeze kubyitwaza. Umuntu ni we ukenera umwuka ubimusobanurira neza ukavuga uti nkeneye kujya imbere y’umukozi w’Imana, uriya ni nka noteri, uvuga ngo uyu munsi ndabohotse.”

Hari abagera aho bahindura amazina

Ingingo ya kane mu rwandiko rwo kwitandukanya n’umwanzi satani muri Restoration Church igira iti “Twitandukanyije n’umurage mubi wose w’abakurambere bacu bose kugeza ku babyeyi bacu bose ushingiye ku nyito cyangwa amazina batwise ndetse n’ayo twiyise ubwacu ahesha Satani uburenganzira ku buzima bwacu. Twitandukanyije nanone n’ubuzima ndetse n’amateka y’abantu bose twitiriwe. Niyo mpamvu twakiriye amazina mashya duhawe n’umubyeyi wacu (Pasiteri) guhera uyu munsi uwitwaga…azitwa…”

Muri iyi ngingo ni ho ubohorwa yitandukanya n’amoko y’abakurambere arimo Abanyiginya, Abasinga, Abega, Abazigaba n’ayandi. Icyo gihe bibarwa ko ya mazina ashobora kuba asobanura ikintu kibi gikomoka mu mateka yawe cyangwa umuryango ukomokamo asigara aho, ugakomezanya ayejejwe.

Ibyo bikarenga kuba amazina y’idini, agashyirwa no mu byangombwa by’ubutegetsi maze asanzwemo agahindurwa.

Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ni we ufite ububasha bwo guhindura izina. Ushaka guhindura izina amwandikira ibaruwa igaragaza impamvu ashaka ko rihindurwa, zaba zifite agaciro akabyemererwa zaba nta gaciro zifite akabimenyeshwa.

Hari abihayimana babifata nk’ubujiji

Umuyobozi wa Patmos of Faith Church, Prophet Nsabimana Jean Bosco (uzwi nka Fire) yavuze ko itorero rye ryemera kubohorwa ariko ibyo guhinduza izina abifata ‘nk’ubujiji.’

Yagize ati “’Deliverance’ ni ihame itorero ryubakiyeho ryo kubohora, gukiza n’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Iya mbere yakozwe na Yesu ariko iyo urebye mu bihe byabanje ubona abagiye babohorwa barimo Yakobo wiswe Isiraheli.”

“Izina ribohorwa n’amagambo tukwatuyeho kuko ariyo agira imbaraga nyinshi. Ntabwo nzakuraho Jean Bosco ngo niswe ‘Fire’ kuko ndi umuriro kandi Bibiliya ibinyemerera, ngo njye muri leta mpinduze. Aba ari akabyiniriro bitari mu byangombwa. Ni ubushake ndetse n’Itegeko Nshinga rirabyemera ariko nta pasiteri ukwiye kubibwira umukirisitu, ntabwo nabyita ubuyobe ahubwo nabyita ubujiji.”

Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem, yavuze ko itorero rye rifata kubohorwa nko kuva ku ngoyi y’ibyaha bikurikirwa no guhabwa imigisha iva mu gakiza.

Yagize ati “Biriya bindi byo gusengera umuntu ngo bamukureho imyaku, bamubohore, iyo icyaha kikuvuyeho byose biba birangiye kuko uri muri Kirisitu Yesu aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize.”

“Icya kabiri, umugisha ukomoka ku kwizera. Yesu yaravuze ngo mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka, ibindi muzabyongererwa. […] Twebwe kuvuga ko hari ikindi umuntu bamubohora akavaho umwaku, ntabwo tubishyikira.”

Uyu mushumba yavuze ko uwababariwe ibyaha n’umugisha aba awufite, ku buryo gufata umwanya ngo ahabwe ‘deliverance’ ya kabiri atumva “aho iba iturutse!”

Evangelical Restoration Church (ERC) igendera ku murongo ndetse uwutannye arakeburwa, muri Werurwe 2017, Musabwamana Viviane waririmbaga muri Shekinah Worship Team yahagaritswe azira kwambikwa impeta y’urukundo [fiançailles] n’umunyamahanga witwa Serge.

Iri torero ry’isanamitima ryubakiye ku nkingi y’amasengesho afasha abaririmo kwihuza n’Imana. Muri Mutarama 2018 nibwo humvikanye amakuru ko umwe mu bakirisitu baryo yitabye Imana azize inzara yari amaranye iminsi kubera ibihe by’amasengesho yo kwiyiriza yahakoreraga ariko biza gutangazwa ko yari afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Umuyobozi wa ERC, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, abakirisitu bamufata nk’umubyeyi “Daddy”, inshingano afatanya n’umugore we Senior Pastor Lydia Umulisa Masasu bita “Mummy.”

Muri Kanama 2017, abanyeshuri bibumbiye muri Bible Communication Centre [BBC] bakomoka mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Rwanda bahaye Masasu, impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser [zizwi nka V8].

Bishop Murekezi Simon Masasu uyobora Restoration Church Rubavu yasobanuye ko urwandiko rusinywa rushushanya urwo Yesu yashyize ku musaraba
Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bakomeye ku muhango wo kubohorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

1
Singombwa 2018-09-17 18:14:20

Abavuga ko uri muri kristo aba ahindutse icyaremwe gishya nibyo ,ariko kumenya ko uboshye bihishurirwa nyine muri kristo atari muri wowe ntiwabyibonaho ,ubwo uko abo bakozi b’Imana babyumva birababaje niba batazi mission yabo ,kuko mission ya Kristo kwari ukumaraho imirimo ya Satanic José ,ari nayo natwe dushinzwe kumaraho,ariko niba bibuka intumwa zabigenzaga gute mu itorero ,babwirizaga ubutumwa abantu bagakizwa ariko nyuma yo gukizwa iyo bafatwaga n’indwara cg abadaimoni biyoberanyije babavanaga mu Bantu babasengeye bagakira ,ahubwo ibaze impamvu turi ibyaremwe bishya muri kristo ariko tukarwara birababaje pe! Kndi twizeye twayitegeka.

2
emile 2018-09-16 09:52:54

Ubu ni ubuyobe iyo umuntu ari muri KRISTO YESU aba abaye icyaremwe gishya ibyakera biba bishize,byose biba bihindutse bishya ikindi kigaragaza ko ari ubuyobe nta muntu wagizwe SE(Data) w’ abakristo . DATA WATWESE ni umwe ni UWITEKA IMANA RUREMA.

3
NDUMUKRISTU NDUWAYEZU 2018-07-26 03:12:20

2Abakirinto.5:17:
«Umuntu wese iyo ARI MURI KRISTO,
aba ari icyaremwe gishya,
IBYA KERA BIBA BISHIZE.
Dore byose biba bihindutse bishya.»

*Rom.8:9:
«..ariko umuntu wese UTAGIRA UMWUKA wa Kristo, uwo NTABA ARI UWE.»

>> URI MURI KRISTO, ni ukuvuga WAHAWE UMWUKA WERA,
iyi mihango ya delivrance ntayo aba akeneye rwose,
KUKO ABA YARABATUWE NYAKURI, n’umwuka wera.

>> ABAKOBWA 5 B’ABAPFU badafite umwuka wera ( AMAVUTA mu matabaza)
NIBO BAKENEYE KUBA DELIVRÉ,
kuko BAKIBOSHYE.

* Ibyak.19:1-2:
«...ESE MWAHAWE UMWUKA WERA MUGITANGIRA KWIZERA? »

>> ESE KUKI ABO BA "APOTRE" BATIGISHA ABANTU GUHABWA UMWUKA WERA,
ko ari wo UBOHORA BY’UKURI?

4
Mazima 2018-07-22 06:22:33

Uwo masasu amaze kumera nka mobutu uwahindikiye amazina yabakongoman kubera authenticite, masasu we arabikora yitwaje delivrance 😂😂

5
Karaha 2018-07-22 04:08:58

Ubujiji bwahawe intebe! Uyu arababeshya aba yishakira amaramuko umwana w’Umushi

6
gatete 2018-07-21 11:26:34

woe uvugako abantu arinjiji kubera basenga haruragutakira ko asenga akaba ariyompanvu ahura nibibazo ngo ubone ubite injiji iyuba ufite umwuka wimana ntiwakabaye wita abantu injiji ntabwo gukorerwa deliverance bisaba amafaranga bigutwaye iki haricyo utarabasha gushyikira ariko imana igushoboze iguhe umutima UCA bugufi iyo muba muzi abantu bakira kandi bakabohoka ntabwo mwaba muvuga gutyo nenda nkubwireko ntabitaro mwabona byabahanga bize bingana gute byasana imitima nkuko izintumwa zibikora .

7
Sanyu 2018-07-21 07:34:36

Muzabaze abakuze ibyo Masasu akora muzasanga hari byinshi abakinze

8
Gasore 2018-07-21 02:52:04

Those pastors are con men and scammers,They exploide other people vulnerabilities and insecurities to rip them off their money, their free will and now even their names . Those people are living under the spell of unscrupulous gurus. I appeal to the government of Rwanda to reign on those cult ringleaders because this can end up in major catastrophes like Kibwetere’s massacres in Uganda.

9
Gasore 2018-07-21 02:52:02

Those pastors are con men and scammers,They exploide other people vulnerabilities and insecurities to rip them off their money, their free will and now even their names . Those people are living under the spell of unscrupulous gurus. I appeal to the government of Rwanda to reign on those cult ringleaders because this can end up in major catastrophes like Kibwetere’s massacres in Uganda.

10
rubya 2018-07-20 23:11:42

uh-huh murunve nkome mbandoga rwabutogo .

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza