IGIHE

Itorero Evangelical Restoration ryateguye ku nshuro ya gatandatu igiterane cy’umuryango

1 14-09-2019 - saa 09:57, IGIHE

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bazatanga impanuro ku bazitabira igiterane cyiswe “Family Convention” kigamije gufasha imiryango kubakira ku rufatiro ruzima rw’ijambo ry’Imana.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu giteganyijwe kubera muri Evangelical Restoration Church (ERC), Paruwasi ya Kimisagara ku wa 22-29 Nzeri 2019.

Gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwifata no kwihangana: Inkingi yubaka umuryango.’’

Abazacyitabira bazasangizwa impuguro hashingiwe ku ijambo riri mu Gitabo cy’Imigani 16:32 havuga ko ‘‘Utihutira kurakara aruta intwari, Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.’’

“Family Convention” itegurwa hashingiwe ku cyerekezo cya ERC cyo kubaka itorero ry’umuryango uhamye aho buri wese yisanga nk’uri mu rugo, hafi y’ababyeyi n’abavandimwe.

Ni ivugabutumwa rigamije gusana imitima, rikemura ibibazo bigaragara mu miryango birimo ubwicanyi, kwahukana, imicungire mibi y’umutungo, gucana inyuma, guhemukirana, kutubahana n’ibindi.

ERC ni itorero rishingiye ku musingi wo kubaka umuryango uhamye, aho imfubyi ibonera umubyeyi, umupfakazi akagira umwitaho. Ihishurirwa ryo kuritangiza Apôtre Masasu yarihawe mu 1984, aza kurishinga mu 1994.

Mutamba Barbra uri muri komite yateguye iki giterane yabwiye IGIHE ko kigamije gufasha imiryango kubakira ku rufatiro ruzima.

Ati ‘‘Intego ni ugufasha imiryango ifite ibibazo kugarura amahame y’ijambo ry’Imana mu rugo no kuyagenderamo mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo, komora imiryango ifitanye amakimbirane n’ibikomere iterwa n’ingaruka zishingiye kuri ibyo bibazo no gutanga inyigisho zigamije iterambere rirambye ry’umuryango n’igihugu muri rusange. Igihugu gikomera ari uko cyubakiye ku miryango itajegajega.’’

Yakomeje avuga ko iyo ntego itagerwaho hatabayeho uruhare rw’inzego zose.

Ati ‘‘Ikibazo cy’umuryango gihangayikishije buri wese, ni ngombwa ko haba ubufatanye dore ko ababiri baruta umwe kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo; umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba nkuko biri mu Umubwiriza 4:9-12”.

Mu gukomeza gufasha imiryango no kuyitegurira guhangana n’ibibazo, Paruwasi ya Kimisagara yateguye igiterane kizatangirwamo inyigisho zikomeza kubaka abanyeganyezwa n’imivu ishobora kubatembana.

Kuri iyi nshuro abazacyitabira bazahugurwa na Apôtre Masasu n’umugore we Lydia [bamaranye imyaka igera kuri 30], Rev. Pastor Aaron Ruhimbya n’umugore we Nyiramitavu Myriam ndetse na Rev. Philipp David Kimaro n’umugore we. Kizaba kirimo n’abavugabutumwa nka Kwizera Emmanuel n’Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr Bishop Fidèle Masengo bazigisha ijambo ry’Imana.

Iki giterane kizajya gitangira saa 16:00 kugeza saa 18:00 haterana amatsinda mu gihe kuva kuri iyo saha kugeza saa 20:00 hazajya haba igiterane cy’ububyutse.

Amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yagitumiwemo arimo Healing Worship Team, True Promises, Shekinah Worship Team Kimisagara n’umuhanzi uri mu bakunzwe Papi Clever.

Mu myaka itandatu iki giterane kimaze gitegurwa cyatanze umusaruro kuko hari ingo zongeye kunga ubumwe zari muri gahunda zo gushwana, abari baratandukanye bariyunze n’abari barafashe imigambi yo kwiyahura bahinduye imitekerereze.

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu bazatanga inama ku bazitabira igiterane cy'umuryango
Umuvugabutumwa wo muri Evangelical Restoration Church, Kwizera Emmanuel ari mu bazabwiriza muri iki giterane
Iki giterane mu myaka yacyo yabanje kimaze gutanga umusaruro ufatika
Intego y'iki giterane ni ugufasha imiryango ifite ibibazo kugarura amahame y’ijambo ry’Imana mu rugo no kuyagenderamo mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo
Ni igiterane cyitabirwa n'abantu batandukanye barimo n'abanyamahanga
Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Kimisagara muri ERC, Rev. Pastor Aaron Ruhimbya n’umugore we Nyiramitavu Myriam mu bazahugura abazitabira igiterane
Amasomo atangirwa muri iki giterane benshi bayasigarana nk'urwibutso rwo kubaka urugo ruhamye
Itorero Evangelical Restoration, Paruwasi ya Kimisagara ryateguye ku nshuro ya gatandatu igiterane cy’umuryango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Alexis 2019-09-14 05:05:42

Aha turahabaye, abategura iki giterane Imana Ibahe imigisha myinshi cyaneeeee.

Kwamamaza