IGIHE

Impinduka mu izina Itorero Angilikani ryakoreshwaga mu Rwanda

10 19-08-2019 - saa 21:13, Evariste Nsengimana

Itorero ry’Abangilikani ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha izina ryaryo ryakoreshwaga n’abayoboke baryo n’abandi muri rusange, kubera ko ritakijyanye n’igihe.

Iryo zina rikunze kwifashishwa mu mvugo no mu nyandiko bitandukanye ko ari ‘Ishami ry’Itorero Angilikani mu Rwanda (Province of the Anglican Church in Rwanda’ ryasimbujwe ‘Itorero Angilikani ry’u Rwanda (Anglican Church of Rwanda).

Mu muhango wo kwimika Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti, wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru, umunyamategeko w’iri torero, Mgr Nahimana Augustin, yavuze ko zitazongera gukoreshwa.

Yavuze ko kwitwa Ishami bifitanye isano n’uburyo iyogezabutumwa ryageze mu Rwanda no muri Afurika muri rusange mu gihe cy’abamisiyoneri ari nabo bagenzuraga amatorero ariko uyu munsi bitakimeze uko.

Ati “Birumvikana ubutumwa bwiza bwatugezeho buturutse ahandi kandi icyo turagishimira Imana, rigenda rishinga amashami, nyuma haba n’iryo mu Rwanda ariko ari ishami ry’Itorero ry’ahandi hantu. Ntabwo tukitwa Itorero Angilikani mu Rwanda, twitwa Itorero Angilikani ry’u Rwanda.”

Mgr Nahimana yasobanuye ko ukurikije inyito ryahabwaga mbere wagira ngo ni itorero ry’abandi bantu b’Abangilikani riri mu Rwanda kandi atariko biri ari ‘Itorero Angilikani u Rwanda rwigengaho’.

Yavuze ko ryari ishami [Province] nk’uko n’u Rwanda rufite Intara enye n’Umujyi wa Kigal ariko aho bitandukaniye ari uko Intara atari igice kigenga ku Rwanda mu gihe Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryo ritagengwa n’ayandi.

Ati “Ariko iryo jambo ryo kwitwa Ishami [Province] ni uko abatangiye uwo murimo n’abagabye ayo mashami cyera bakomeza kumva ko ari agashami kabo kari hano.”

Mgr Nahimana yasobanuye ko mu bindi bihugu babihinduye cyera. Ati “Natwe turagera ikirenge mu cyabo, ni igihe cyacu nk’u Rwanda kuvuga ko tutakiri ishami ry’irindi torero. Niyo mpamvu iryo jambo twarikuyeho, ntabwo rizongera kubaho.”

Itorero Angilikani ry’u Rwanda rivuga ko rigiye gutangira urugamba rwo kubihindura aho byanditse hose ku nsengero no mu nyandiko no kumvisha abantu gukoresha inyito nshya yemejwe.

Iri torero riyoborwa na Mgr Laurent Mbanda rifite Diyoseze 11, ryashinzwe n’umusirikare w’Umumisiyone ukomoka mu Bwongereza, Geoffrey Holmes, wari uturutse i Kabare muri Uganda, aritangiriza i Gahini mu Karere ka Kayonza mu 1925.

Abakirisitu b'Itorero Angilikani bari gusabira Mgr Rusengo
Byari ibyishimo ku bitabiriye uyu muhango
Mgr Rusengo amaze gushyikirizwa inkoni y'ubushumba
Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda ari gusoma ijambo ry'Imana
Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko iri torero ryitegura gushinga kaminuza
Uyu muhango witabiriwe n'abanyamadini batandukanye

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sibomana 2019-08-28 11:37:58

Nagirango nsubize gato Hitimana uhera hafi amateka y’Angilikani.

Dore agace gato ibindi ashishikare asome amateka aho kuyafatira hagati.

2
sibomana 2019-08-28 11:33:42

Reka nsubize gato Hitimana.
Ufatira hafi amateka y’Anglicani uvuga uti yashinzwe mu 1531.
mumenyesha ko ibitekerezo cyo

3
sibomana 2019-08-28 07:55:44

Nagirango ngire icyo mvuga ku mpinduka mu izina ry’Itorero Anglicani aho bareka kwitwa ’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda (Province of the Anglican Church in Rwanda ) ahubwo bakitwa itorero Angilikani ry’u Rwanda (Anglican Church of Rwanda).

Reka mvuge gato ku mateka y’itorero ry’Abanglikani.

Byose bitangirana na John Wyclif wabayeho ahagana mu 1330-1384 yari umuhanga mu bya theolojiya kandi niwe wambere wagize ibitekerezo by’ivugurura rya Giporotesitanti. Banamwita ndetse Inyenyeri ya mu gitondo y’ivugurura. Isibye ko ubundi inyenyeri zigarara nimugoroba
Nko mu 1378, Wyclif n’inshuti ze zo muri Oxford zatangiye guhindura mu cyongereza Bibiliya yitwa la Vulgate yari yaranditswe mu Kilitini na Jerome Stridon wayinduye mu kilatini ayikuye mu kigereki.

Iryo tsinda ryahinduye Bibiliya mu cyongereza ryari rirenze kuri Kirazira za Kilizaiya Gatoloka y’i Roma.

Nyuma Wyclif yaje no guhakana ibyerekeye ihinduka ry’Umugati na Divayi mu mubiri n’amaraso bya Yezu Krisitu mu gitambo cy’Ukaristiya bigizwe na Roho Mutagatifu.

Ibyo guhinduka kw’umugati na Divayi Umubiri n’amaraso bya Yezu Kirisitu byemejwe ku ncuro ya mbere muri Kiliziya Gatolika na Etienne de Bauge- Umwepisikopi n’Umwanditsi imihango ya Liturjiya mu ntangiriro y’ikinyejana cya XII.
Nyuma byaje no kwemezwa n’Inama nkuru ya kane ya Kiliziya Gatolika yitwa Concile de Latran yabereye i Latran ( agace ka Roma ) mu 1215.
Byongeye kwemezwa kandi n’indi n’inama nkuru ya 19 ya Kiliziya Gatolika yitwa Concile de Trente yabereye i Trente mu 1545-1563 ( Trente ni mu majyaruguru ashira uburasirazuba bw’u Butaliyani ).
Iyo nama yahamagajwe byifujwe na Martin Luther mu rwego rw’amavugururwa ya Giporotestanti.
Yatangiye 1545 irangira mu 1563 ni ukuvuga imyaka 18 yose. Yaje kurangira batumvikanye ku bintu byishi bihagije bituma Roma itandukana n’Itorero ry’Abongereza. .

Ku ngoma ya Edourd wa VI mu 1537-1553 wari umwami w’ubwongereza na Irlande Itorero y’ubwongereza Englican Church yiyegereje tewolojia y’abaporotestanti maze nayo ihakana ihindurwa ry’umugati na divayi mo umubiri n’amaraso bya Yezu Kiristu.
Elizabeth Ier wimye mu 1538-1603 yari yaratoye abajyanama bari bayobowe na Willian Cecil kugira baboneze politiki ye.

Nk’Umwamikazi, Elizabeth Ier, icyemezo cye cya mbere cyabaye icyo kwongera guha ububasha itorero ry’Abaporotestanti bo mu Bwongereza bunyagwa Kiliziya Gatolika yari yashyizweho n’Umuvandimwe we Maria nk’itorero rimwe rya Leta.

Bityo Elizabeti Ier aba Umuyobozi w’ikirenga w’Itorero ry’Abongereza.

Iryo tegeko rya Elizabeth Ier ry’Abaporotestanti b’abongereza ryaje guhinduka maze riba Itorero ry’Abaporotestanti b’u Bwongereza.

Kuba rero Henri VIII atarashoboye kubyarana na Anne Boleyn umwana w’umuhungu ngo
azaragwe ingoma byatumye asaba Papa Clement VII gutandukana na we ngo ashake undi bazabyarana umuhungu.

Aho rero niho havuye ko itorero ry’abaporotestanti b’u Bwongereza ryiyomora kuri Kiliziya Gatolika y’I Roma maze rikayoborwa n’ubwami bw’u Bwongereza.

None se niba Itorero ry’abanglicani mu Rwanda ridashamikiye kury’ ubwami bw’u Bwongereza bashamikiye ku rihe torero kandi Angican bivuga igifite inkomoko mu Bwongereza ?
Ibyiza si uko bari gusaka indi nyito y’Itorero ryabo ? Ni uko Eglise Episcopale yavutse muri Ecosse no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ziyomoye kuri Angilikani.

Mumbabarire mutambutse comments zanjye.

4
hitimana 2019-08-21 09:38:13

Ndasubiza wowe Pablo.Bible ukoresha,ibyo ivuga bitandukanye n’ibyo izindi Bible zivuga.
Bibles eshanu zose nashoboye kubona,muli 1 Timote 3:16,ntabwo zivuga "Ibanga ry’ubumana",ahubwo zivuga "Ibanga ry’ubukiranutsi" (the mystery of the piety).Ikibazo ni Bible ukoresha itandukanye n’izindi.Dore Bibles nakoresheje: La Sainte Bible (Louis Second);Bible avec notes et references;Byington;King James Version;Kingdom Interlinear;American Standard Version.Ikindi kandi,n’iyo Bible yawe nta hantu na hamwe ikoresha ijambo UBUTATU.Ni irihimbano.Wigeze wumva Yesu cyangwa Abigishwa be bavuga ko Imana ari Ubutatu.Bwahimbwe nyuma hayo,barapfuye (apostasy).Iryo jambo Ubutatu ryahimbwe n’umugatolika witwaga Tertullian,mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yesu.Uretse kugoreka ibintu,uriya uvugwa mu isomo waduhaye,ni Yesu gusa.Ntabwo ari Imana Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka wera,nkuko wowe ushaka kubyumvisha abantu.Bible itubuza kuyigoreka (to distort) kandi ikavuga ko abayigoreka izabarimbura.

5
Pablo 2019-08-21 03:41:49

Ndashaka gusubiza Hitimana ku butatu. 1Timoteyo 3:16 haravuga ngo: “Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamalayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa, igahabwa ubwiza†. Uyu murongo uraguha definition y’ubutatu uvuga ko Bibiliya itemera.

6
God is good! 2019-08-20 10:02:14

Nifuzaga kugusobanurira kugisobanuro kiriya mpeta iba kukuboko kw’iburyo ni igishushanyo kigaragaza ko
asezeranye n’itorero ko azarishumba neza,akaribera umubyeyi,akagira n’indi y’ibumuso ko yasezeranye n’umugore we.

7
hitimana 2019-08-20 09:59:55

Ariko rero,mwari mukwiye no "kwigobotora" aho mukomoka,mugafata n’irindi zina,niba koko mushaka kwigenga byuzuye.Anglican Church yashinzwe muli 1531.Byagenze gute?Umwami wa England witwaga Henry VIII yashatse kurongora umugore wa kabiri,Paapa Clement VII aramwangira.Umwami yararakaye,arongora undi mugore wa 2 witwaga Anne Boleyn,ahita ashinga idini aryita Anglican Church,yigira umukuru waryo.Kugeza n’ubu,Umwamikazi wa England niwe Head of Anglican Church kandi iryo dini riha amafaranga andi madini ku isi hose yitwa Anglican Church.Nubwo hariho amadini menshi,Imana isaba abakristu nyakuri kugira "idini rimwe" gusa,rifite "ukwemera kumwe".Kubera kwishakira amaramuko n’ibyubahiro kandi Yesu yarabitubujije,ubu hariho amadini ibihumbi.Ntabwo yose Imana iyemera,kubera ko yigisha ibintu bidasa kandi bitandukanye n’uko bible ivuga.Urugero,amadini yahimbye ko Imana ari ubutatu.Nyamara n’iryo jambo ntariba muli bible.Niyo mpamvu bible idusaba "gushishoza" mu gihe dushaka aho twasengera.Muli Matayo 10 umurongo wa 8,Yesu yadusabye gukorera Imana tudasaba umushahara nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ntabwo ariko bimeze mu madini y’iki gihe yiyita ko akorera Imana.

8
Le Sage 2019-08-20 09:53:24

Ibi ndabishyimye cyane. Najyaga numva ko itorero anglikani ryo muburayi rishingira ababana bahuje ibitsina, ngahora nibaza ni koko n’abo mu Rwanda barabyemeye ariko nkumva batabitinyuka pe. Ubwo rero babaye itorero ryigenga bivuze ko ayo mahano atazagera mwitorero ryabo. Imana ibafashe mu nzira nshya nziza.

9
kamana 2019-08-20 07:29:02

Ndabona bari bakwiriye na bo kwibera abagatolika kuko nta tandukaniro rwose! Kuko n’ubundi Abangilikani ni izina ryahawe Abagatulika bo mu Bwongereza bari bashatse kwitandukanya n’imiyoborere ya Kiliziya Gatolika mu Burayi, maze banga kuyoborwa na Papa, biyimikira umwamikazi w’Ubwongereza ngo abe ari we ujya mu cyimbo cya Papa. Ubwo rero n’ubundi kwitwa Itorero ANGILIKANI ry’u Rwanda (bifitanye isano n’Ubwongereza_England) byose bisa n’aho ari kimwe. Mu kinyarwanda baca umugani ngo: "Nta vi nta ntege". Nibashyire agatege mu kubwiriza ubutumwa bwiza uko Ijambo ry’Imana rivuga naho iby’amazina: Ishami cg kwigenga byose ntabwo byegereza umuntu ku muryango w’ubwami bw’Imana!

10
rk 2019-08-20 03:16:36

ariko iriya mpeta ivuga iki? ( ndavuga kiriya gipeta kinini njya mbona na abasitari bacyambara) iriya mbona bambara munsobanurire njye simbizi ariko mba mbona ntayishimye kubakozi bi Imana ( ni ibitekerezo byanjye)

Kwamamaza