IGIHE

Impanuro za Ireney Mercy ku bahanzi bahimbaza Imana barutishije Yesu Kirisitu amafaranga

35 13-09-2019 - saa 20:03, IGIHE

Umuramyi Safari Ireney Mercy uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki uhimbaza Imana yatanze inama ku bahanzi bahuje umuhamagaro, yo gushyira imbere intego Yesu Kirisitu yabasigiye ariyo yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose aho gushyira imbere amafaranga.

Ireney Mercy ni umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana zitandukanye zaba ize ku giti cye n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Izina rye mu muziki uhimbaza Imana ryazamuwe cyane n’indirimbo yakoze zirimo “Yesu ntajya ahinduka’’ yahuriyemo na Mugisha Benjamin [The Ben]. Yananditse indirimbo yise “Dufatanye” yahurijemo abahanzi 21 bazwi mu ruhando rw’umuziki wo mu rusengero.

Uyu muhanzi kuri ubu aritegura gushyira hanze imishinga y’indirimbo nshya ateganya kugeza ku bakunzi b’ibihangano bye n’inshuti z’umusaraba muri rusange.

Yabwiye IGIHE ko ubutumwa afitiye abahanzi bagenzi be ari ukubibutsa gushikama ku ntego yazanye Yesu Kirisitu mu Isi.

Ni ubutumwa yatanze ashingiye ku kuba muri iki gihe bamwe mu bahanzi usanga bashyize imbere kwinjiza amafaranga kurusha kwishimira ko benshi bakira agakiza.

Yagize ati ‘‘Hari ikintu nshaka kwibutsa abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Mu by’ukuri kugira abakunzi benshi ni byiza, gutegura ibitaramo ukuzuza ibyumba nabyo ni byiza cyane, kumenyekana cyane na byo ni byiza. Birakwiye ko twibuka intego nyamukuru yazanye Yesu Kirisitu mu Isi n’inshingano yadusigiye nk’uko tubisanga muri Matayo 28:18-20, Yohana 15:7-14, Mariko 16:15-16.’’

Avuga ko Yesu Kirisitu adakeneye ko abahanzi bamamara ahubwo yishimira kubona ubutumwa batanga buhindurira benshi ku kwakira agakiza.

Yagize ati “Icyo Yesu Kirisitu adukeneyeho cyane si ukwamamara ahubwo ni uko abantu bamumenya bakamukurikira bakava mu byaha, bagakizwa, bagahinduka maze na bo bagahindura abandi. Birashoboka ko wategura ibitaramo wishakira amafaranga ariko mwibuke ko icyo Yesu Kirisitu akeneye ari uko abantu bakizwa cyane ko abitabira ibitaramo bose, siko baba bakijijwe.’’

’’Nugira amahirwe mu gitaramo cyawe hakabonekamo abakizwa, uzaba uhesheje izina ry’Imana icyubahiro. Iyo ni yo ntego nyamukuru yazanye Yesu Kirisitu mu Isi, ibindi ni inyongera.’’

Ireney Mercy asanga Isi ya none ikeneye ivugabutumwa ryagutse cyane ko abantu benshi bakeneye ihumure no kwegera Imana birushijeho.

Yakomeje avuga ko “Ntihakagombye kuba hari abantu biyahura kandi turi mu gihugu gishyize Imana imbere ya byose. Abakozi b’Imana dukwiriye gufata iya mbere tugashakisha abahuye n’ibikomere byatuma biyahura tukabahumuriza tukabagarurira ubuzima. Ntidukwiye gutegerereza mu biro ngo abababaye bazadusangayo.’’

Mu butumwa bwe yasabye abahanzi n’abandi bakozi b’Imana gufatana urunana mu kwita cyane ku cyazanira inyungu Yesu Kirisitu no kwagura ubwami bwe.

Indirimbo “Dufatanye”, Ireney Mercy yayihurijemo abahanzi barimo Uwimana Aimé, Alpha Rwirangira, Gahongayire Aline, Miss Rwanda, Producer Pastor P, Jules Sentore, Gaby Kamanzi, Patrick Nyamitari, Alex Dusabe, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas Manyaga, Asiimwe Dorcus, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny Wibabara, Producer Nicolas, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck na Shukuru.

Umuhanzi Ireney Mercy yagiriye bagenzi be inama zo gukorera Yesu batitaye ku zindi nyungu usibye gufasha benshi kwakira agakiza
Ireney Mercy ari gutegura imishinga mishya y'indirimbo ateganya kumurikira abakunzi be
Ireney Mercy yakoze indirimbo “Yesu ntajya ahinduka’’ yahuriyemo na Mugisha Benjamin [The Ben]

-  Umva hano indirimbo “Dufatanye” Ireney Mercy yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Karekezi 2019-09-15 03:30:41

Imana ihabwe icyubahiro ibihe byose , ndanezerewe ko hakiri abantu batekereza nkuku . Imana iguhe umugisha mwinshi

2
Mugabe 2019-09-15 03:25:24

Igihe kirageze kandi kirasohoye ko abantu babwirwa ukuri , iyi mpanuro ni nziza cyane kuko iratuma abantu bongera kwitekerezaho no kureba koko ko inshingano zabo zirimo gukorwa neza nkuko bikwiriye . Mercy Imana iguhe umugisha cyane

3
Bernard 2019-09-15 03:21:25

Iyo ntego uvuze niyo yazanye Yesu akitanga k k’Umusaraba kubwacu , ikibabaje nuko akenshi duhugira mukumenyekana no gushaka amafaranga kuruta gukiza imitima y abantu b Imana. Imana igukomeze Mercy

4
Atanazi 2019-09-15 03:05:48

Uyu mutype kuva cyera yakundaga Imana cyane , muzi mundirimbo yitwa SINZIRINGIRA UMUNTU umenya ari nayo yahereyeho , Muri Apostolic i remera waradufashije cyane ubwo wazaga uri kumwe na The Ben na Tom Close . Imana ikomeze iguhe umugisha

5
Cynthia 2019-09-15 03:01:46

Mercy komerezaho kuko izi nama zirakenewe , Nkunda your song wakoranye na The Ben yitwa : Yesu ntajya ahinduka.

6
Ataxia 2019-09-15 02:58:40

Ibi koko birakwiye ko twamamaza Yesu Kristo mubyo duhuriramo byose. Imana iguhe umugisha Mercy

7
Deborah 2019-09-15 02:55:29

Iri Jambo riranyubatse , iki cyanditswe watanze kiri muri Matayo nicyo dukwiye kugenderaho twese abamaze kwakira Umwami Yesu

8
Uwitonze Clementine 2019-09-15 02:51:39

Ndanyuzwe naya magambo yubwenge , Imana yo mw Ijuru ikumpere umugisha

9
Ntambara 2019-09-15 02:49:41

Urakoze kubwimpanuro utanze , nsanze atari abahanzi gusa ahubwo ni abanye Christ bose muri rusange.

10
Rose Mary K 2019-09-15 02:47:42

Imana ikomeze iguhe amahishurirwa nkaya .

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza