IGIHE

Ifoto ku munsi w’ifunguro ryera mu rusengero rwa Prophet Sultan

20 29-03-2019 - saa 08:09, IGIHE

Yesu atanga ifunguro ryera! Ni umutwe w’amagambo yo muri Matayo 26:26-28 hagira hati “Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati ‘Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye’. Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati ‘Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha’.’’

Aya magambo Yesu yabwiye abigishwa be mbere yo kubavanwaho asubiye mu Ijuru iburyo bwa Se, yari isezerano ryahererekanyijwe kuva mu binyejana 20 bishize aho abemera Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza wabo bahurira ku meza bagasangira umubiri n’amaraso bibuka urupfu rw’agashinyaguro yabitangiye.

Amadini menshi ku Isi yose agira uyu muhango ufatwa nk’uwera. Aya ni amwe mu mafoto yafatiwe mu rusengero rwa Zeal of The Gospel Church (ZOG) rubarizwa Cosmos i Nyamirambo agaragaza abakirisitu bafata igaburo ryera.

Yafashwe ku wa 23 Gashyantare 2019, ubwo basozaga amasengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa muri iri torero riyoborwa na Prophet Eric Sultan.

Mu magambo uyu muhanuzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekeza aya mafoto yavuze ko “Ndashimira buri wese wahagararanye nanjye mu minsi 40 y’amasengesho. Ubuntu bw’Imana bube ku buzima bwanyu mu izina rya Yesu Kirisitu.’’

Mu nyigisho ze Sultan ashimangira ko Yesu yatanze imbabazi z’ibyaha byose by’ahashize, ubu n’ahazaza ariko akavuga ko bidatanga uburenganzira bwo kubikora nubwo ukiguyemo, nta mpamvu yo gusaba Imana imbabazi.

Ku munsi w’igaburo nta muntu uhezwa kuva ku bana b’impinja, ibitambambuga kugeza ku basaza n’abakecuru. Hari n’abahabwa iryo bajyana mu ngo bakariha abo basize kuko bizera ko mu maraso y’Umucunguzi harimo imbaraga zishobora byose.

Prophet Sultan ni we watangije bwa mbere igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Kuva mu Ugushyingo 2016, yahanuriraga abashyitsi batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Sultan uvuga ko aricyo Imana yamushyiriyeho, ngo hari abakirisitu yatuyeho gukira indwara zirimo SIDA, ibibyimba byo mu nda na kanseri. Hari abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Bari mu mwuka umwe wo kuzamurira Imana amashimwe ku mirimo yakoze ku buzima bwabo
Igaburo ryera ni igikorwa gifatwa nk'icy'ingenzi mu myemerere y'amatorero ya Gikirisitu ku Isi
Igaburo ryera ni isezerano Yesu yasigiye abigishwa be nk'urwibutso rw'amaraso ye yamenwe ngo benshi babone ubugingo buhoraho
Ntibisanzwe! Ahandi igaburo ryera rihabwa uwabatijwe ariko muri ZOG buri wese uhateranira yemerewe kurifata
Prophet Sultan Eric washinze akaba anayobora Itorero Zeal of the Gospel Church
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Keza aimee 2019-07-11 07:38:31

Imana ishimwe kubwa prophet sultan!!ndamushimira ko yampinduriye ubuzima nukuri yampinduriye ubuzima!!!amahoro n,imigisha bimubeho iteka!!!ohhhhhhh!!icyampa ubuntu namenye isi yose ikabumenyaaa!!

2
Fight Sultanist, Antichrist 2019-04-15 13:36:56

Sultan we, warekeye aho koko wa mwanzi wa Yesu we. Uzakomeza koreka imbaga y’abantu ubica mu buryo bw’umwuka kugeza ryari? Ntabwo urakuramo nibura amafaranga washakaga ngo ugeze aho. Imana, ukiri mu isi izaguha ikimenyetso kandi bose zakwigiraho, wa mu escro we( washatse kujya umpa izo ndagu zawe ngo umbere master njye nkwishyura, wanyibwiriye ko ufite umupfumu uguha gukora ibyo bitangaza ukora ko bitava ku Mana). Njyewe nagize amahirwe nihurira na Yesu Christ, uwo wirirwa ubeshyera. Sha Sultan, wa bandi we, escro, umupfumu kabuhariwe uzabona ikimenyetso. Nyiri itorero Yesu arakureba wo gakizwa we. Dore abadakuze, n’abana mu mwuka bose umaze kubayobya, ubararurisha izo ngirwabitangaza. Yesu akiza umuntu from inside to oustide wa mupfu we. Ukwiriye gushaka uko wakizwa ukarekeraho. Ndakuburiye hakiri kare. Wowe Vicky, kuba sultan yaragukirije umwana, ntaho bihuriye n’agakiza. Imbaraga zose zikoreshwa ibitangaza ntabwo zituruka ku Mana, Satani ajya yiyoberanya akihindura malaika w’umucyo. Sultan afite imyuka mibi atangaho amafaranga menshi ni nayo mpamvu abaca amafaranga. Igituma mumwumva mugatwarwa n’inyigisho ze, nuko mukirushye, muri abana mu by’umwuka, cyangwa se muracyagengwa na kamere ya muntu. Yesu akora ibirenze gukiza umwana urwaye, gutanga akazi, amafaranga,etc. Miracle money zibyo byamujyanye ku musaraba, Yesu yaje gukiza ibyaha by’abantu ngo umwizera wese amuruhure amukize ibyahe, amuhe n’ubugingo bw’iteka( ibyo Sultan agoreka, kuko ashaka indamu). Ninde wababeshye ko ibitangaza byose, bikoreshwa n’imbaraga za Yesu?

3
uwimana diane 2019-03-30 15:58:13

ntabwo mwaherewe ubuntu kubupfusha ubusa .nkuko byagenze kubwa sodoma no kubwanowa ubwo itigeze ibababarira niko nabanyabya itazabababarira ku munsi wimperuka.ntimugakore ibyaha nkana ngo yesu yarabipfiriye .ikunda umutima umenetse.kdi ukora icyaha akihana uwo yesu aramubabarira .

4
Gentil 2019-03-30 07:16:57

Ndasubiza wowe wiyise umunyabuntu. Gutera imbere biterwa no kubaha amahame(instructions) uhabwa n’umuhanuzi. uzasome neza no kubwa Mose ntabwo abamukurikiye bose ari ko bageze aho yavugaga ko abajyana keretse abagabo babiri bonyine (Yosuwa na Kalebu) nabo Bibiliya ihamya neza ko bari bafite undi mutima.

Gutera imbere mu bakurikiye umuhanuzi ntibiterwa n’uwo muhanuzi ahubwo biterwa no kubahiriza instructions uhabwa na we.

Wowe rero niba utarateye imbere wazize kutubaha amabwiriza wahabwaga na we kandi nugumana uwo mutima nta kintu na kimwe uzabamo successful ahubwo uzahorana criticisms

5

6

7
Gentil 2019-03-30 07:16:51

8
Umunyabuntu 2019-03-29 20:45:57

Ndashaka gusubiza uyu witwa umunyabuntu. Kudahinduka kw’abayobotse idini runaka ntibivugako hatar’abahindutse. Iteka abaswa batesha agaciro ibyo bize bikanga kubakorera. Reka tuzarebere kuruyu hanyuma tumenye ko bihindura cyangwa bidahindura singombwa kutwigisha kureba kandi tubona. Njyewe nahagiye rimwe bamwandagaje ngirango nundi kuko ibyo bamuvuga sibyo kbs. Twifatira ibitangaza tugataha. Tuzareke kwa Padiri kuko hari abatarahinduwe ninyigisho za Padiri cg muri Adepr abanyamadini kuki mugira amashyari??????? Mwabuze aho mudukura mwirirwa mutwirukaho ngo muduhanurire ninde waguhamagaza adafite icyo yizeye ngo unishyure. He is a wise man

9
Nsengiyumva Emmanuel 2019-03-29 17:27:26

Amahoro nimigisha bibe kumukozi wayo"
Ndashima Imana kubwuyu muhango yuko wahinduye ubuzima bwanjye, mfite amahoro ku Mana @ ikiruta ibindi sinyiciraho iteka ryibyaha nakoze ahubwo shima Imana iteka Ko yambabariye ibyaha byanjye byose , past, present and future ....

10
Rose 2019-03-29 15:25:37

Yesu wanjye!
Ubuse abayoboke biri torero
Basobanuriwe ibi bishushanyo biri ku ruhimbi rw’uyu mugabo?
Cga mubona ari imitako isanzwe?
Muzarebe Pyramids zikoreshwa na eliminate
Muzasesengure.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza