IGIHE

Ibyo wamenya ku mazi y’umugisha aboneka i Kibeho

3 29-08-2018 - saa 16:13, Prudence Kwizera

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hamaze kumenywa n’abaturuka ku Isi hose mu bihugu bitandukanye kubera amabonekerwa yahabereye akaza no kwemezwa na Kiliziya Gatolika.

Hemejwe ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro irenze imwe na Bikira Mariya.

Abantu benshi mu bajya gusengera i Kibeho mu minsi hizihizwaho amabonekerwa cyangwa ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya bavoma amazi y’isoko ya Bikira Mariya, iri mu kabande ka Kibeho hagati y’imisozi ibiri.

Iyo soko y’amazi iboneka mu Kagari ka Kibeho, mu Muduguru wa Sinayi.

Abayavoma bavuga ko bayanywa bakanayatahana mu ngo zabo kuko abavura indwara zitandukanye ndetse akabazanira n’imigisha.

Abizera Bikira Mariya nka Nyina wa Yezu bavuga ko ayo mazi abavura indwara, akabarinda amashitani ndetse akabakingira n’imivumo.

Kamanzi Jean Baptiste ati “Aya mazi ni ingirakamaro mu mubiri no mu buzima bwa buri munsi, iyo uyanyoye uba wakiriye umugisha, nk’uko dusenga buri munsi aya mazi nayo arasengeye aturinda indwara n’imivumo ya shitani”.

Usibye abaza kuvoma ayo mazi ku isoko, usanga hari n’ababa barayavomeye mu tujerekani bakajya kuyacuruza ku muhanda no muri butiki.

Muri ako kabande kandi haboneka itaka ry’ibumba naryo bemeza ko ryahawe umugisha n Bikira Mariya, kuko iyo barwaye indwara ku ruhu bararyisiga bagakira.

Abakobwa batatu barimo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango batangiye babonekerwa na Bikira Mariya bari mu kigo bigagamo i Kibeho.

Mukamazimpaka yasobanuye ko isoko y’amazi y’umugisha ihari iri mu byo Bikira Mariya yabasezeranyije.

Ati “Bikira Mariya yaduhaye ubutumwa bwinshi natwe tugira ibyo tumubaza, tumusobanuza, kandi tukanamusaba. Mu byo twamusabye harimo isoko y’amazi y’umugisha atubwira ko azayiduha ku bundi buryo kuko twayimusabaga aho twagiriye ibonekerwa.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru aha habereye amabonekerwa hasurwa cyane n’abaturutse imihanda yose.

Ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 30 na 50 naho ku mwaka hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300 na 500.

Abaturuka imihanda yose mu bihugu bitandukanye bakunze guhurira i Kibeho iyo hizihijwe iminsi mikuru y'amabonekerwa cyangwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya
Isoko y’amazi y'umugisha iboneka mu kabande kari mu Kagari ka Kibeho, mu Muduguru wa Sinayi
Muri ako kabande haboneka itaka ry’ibumba naryo bemeza ko ryahawe umugisha kuko iyo barwaye indwara ku ruhu bararyisiga bagakira
Abavoma amazi y'umugisha i Kibeho baba batonze imirongo ari benshi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hatari Marc 2018-08-30 03:54:53

Ibi Gatulika ivuga ko Bikiramaliya yababonekeye I Kibeho,ntabwo aribyo.Mwibuke ko SATAN ikunda gushuka abantu. Mwibuke Satani ikoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita amabonekerwa,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge ibibumbano babyita Maliya. Ikintu cyaba ukagirango ni imana igikoze,nyamara ari SATANI n’abadayimoni.Nkuko tubisoma muli 2 Abakorinto 11:14,Satani yigira umuntu mwiza.Dore gihamya yuko imana itakwemera ko MALIYA abonekera I Kibeho.Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano (Kuva 20:4).Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere.Bibabaza imana cyane

2
Turahize 2018-08-29 23:28:32

Ese koko ibi nukuri cg nimyizerere yabo bwite, ese niba ayo mazi niryo bumba bivura abagana ba chuk na Faisal bararuhira iki bapakuye indembe bakazijyana i Kubeho hhhhhhh

3
kfb51 2018-08-29 15:05:12

genda rwanda uri nziza ndasaba nyagasani azamfashe nzabikorere ubushakashatsi nange nzabe umuhamya w’ibihe byose amin

Kwamamaza