IGIHE

Ibintu bitanu by’ingenzi biranga Umutambagiro Mutagatifu ubera i Mecca

7 20-08-2018 - saa 13:02, Thamimu Hakizimana

Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k’ufite ubushobozi.

I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n’Abanyarwanda, abawukoze neza bataha bameze nk’impinja zitarakora icyaha.

Muri uyu mwaka, abayisilamu miliyoni ebyiri bahuriye ku butaka butagatifu i Mecca kuva ku wa 19 Kanama kugeza ku wa 26 Kanama 2018; muri bo abagera ku bihumbi 30 baturutse mu Bufaransa mu gihe u Rwanda ruhagarariwe na 79.

IGIHE yaganiriye n’Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman, asobanura iby’ingenzi ku Mutambagiro Mutagatifu i Mecca.

1. Gutambagira ku Ngoro y’Imana

Abayisilamu bakigera i Mecca bazenguruka inshuro zirindwi Ingoro y’Imana izwi nka “Kaaba” cyangwa “al-Kaʿbah al-Musharrafah” iherereye mu Mujyi wa Hejazi. Ni uburyo bwo kugera ikirenge mu cy’Intumwa z’Imana zirimo Muhamadi na Aburahamu zabikoraga.

2. Kuzenguruka aho nyina wa Ismail yasabiye amazi

Imisozi ibiri ya Safa na Maruwa iherereye mu butayu hafi ya Kaaba, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu myemerere ya Islam.

Ni yo umugore w’Intumwa Aburahamu witwa Hagari ubwo yicwagwa n’inyota amaze kwibaruka Ismail yazengurutse asaba Imana amazi yo kunywa.

Abayisilamu bayizenguruka inshuro zirindwi nkuko Hagari wabyaye Ismail yabikoze yabuze amashereka kubera inyota. Yasabye Imana amazi, imubwira gukora ku butaka arayabona.

Aya mazi abayilamu bita Zamuzamu bayafata nk’ay’umugisha, benshi bayatahana iyo basoje umutambagiro bakayasangira n’imiryango yabo.

3. Gutera amabuye Shitani

Umugenzo wo gutera amabuye Shitani uri mu iranga umutambagiro mutagatifu, ubera ku Musozi wa Mina uri mu bilometero bitanu uvuye Mecca.

Abayisilamu bawukora bibuka Intumwa Aburahamu yateye amabuye Shitani ubwo yamubuzaga gutamba umwana we w’ikinege ariko akabyanga.

Ni nk’ikimenyetso kigaragaza ko Umuyisilamu agomba gukurikiza amategeko y’Imana, akanga gushukwa.

4. Gusengera ku Musozi wa Arafat, Adamu na Eva bahuriyeho

Umusozi wa Arafat abayisilamu bemera ko ari wo Adamu na Eva bahuriyeho ubwo Imana yaboherezaga ku Isi bavuye mu Ijuru nyuma yo kurya urubuto rwabujijwe.

Bawuhuriraho basaba Uwiteka icyo bifuza banashima ibyiza yabagejejeho.

5. Gutamba

Mu by’ingenzi bikorwa mu mutambagiro harimo gutamba nk’uko Intumwa Aburahamu yabigenje ubwo yashakaga gutanga umwana we, Imana ikayishumbusha intama.

Kuri uyu munsi w’igitambo ni bwo mu bihugu byose Abayisilamu bizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, aho babaga inka, ihene n’intama bashyira mu bikorwa umuhango wa Aburahamu.

Abagiye mu mutambagiro i Mecca, hari ibindi bahakorera nko kwiyogoshesha bigaragaza imyitwarire myiza, kwambara imyenda yera ku bagabo irimo umwitero n’umukenyero nk’ikimenyetso cy’uko badakwiye kuryamana n’abagore babo bakiwurimo.

Abanyarwanda bari i Mecca bagiye ku musozi Muhamadi yahereweho ubutumwa
Bamwe mu Banyarwanda bari i Mecca mu mutambagiro mutagatifu wa 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gacinya 2018-08-22 10:12:50

Karake Adamu na Eva bari muri Eden bamaze gucumura Imana ibirukanamo so ibyo uwo musilamu avuga nibyo eden niho yise ijuru ,bayirukanywemo rero baje muri iy’isi yacu y’umuruho nibibazo,karake ntugahakane ibyo udasobanukiwe,kubabarirwa ibyaha kuwagiye i Maka birashoboka kimwe nkuko basaba Imana imbabazi ugakiranuka ikakubabarira uri hano mu Rwanda so kuwatanzweho igitambo yaba Isiaka cg Ismael uwariwe wese Imana yamusimbuje intama so ikingezi n’inyigisho dukura muri ayo mateka y’umwe mubahungu ba Abraham,naho kuvuga ngo coran yaje nyuma ya bible ibyo ukabishingiraho uvugako itavuga ukuri ngo kko yaje nyuma biragaragara ko ubumenyi bwawe buciriritse, uzabaze amateka uzamenya igihe christianism igihe yabereyeho nuko byagenze,ayamadini yose wumva ngo yabakirisitu yadutse nyuma ya Yesu,it’s mean Yesu ntadini yubukirisitu yigeze yigisha ubwo yari ku isi,plz musome neza bible muyisobanukirwe muve mubujiji

2
Bimawuwa 2018-08-21 17:35:16

Ariko abantu mu gira ibibazo rwose kuki wumva ko ibyo mugenzi wawe yemera ari ibinyoma wa kwemeeye ibyawe ukareka ibya mugenzi wawe.

3
Emily 2018-08-21 06:43:35

Karake we ibyo bivemo.nawe nturi inzobere.
Umunsi mwiza abasiramu.

4
Gakwandi felix 2018-08-21 03:29:47

Karake we tuzibere abayohova nibobo bavuga ukuri ?sha burimuntu akurura yishyira muri iyisi buriya isaka na isumayire infura ninde

5
olivier 2018-08-20 22:43:46

mbega ibinyoma bikomeye islam iri mubinyoma yibesha ko ikorera imana nibapfira muruwo mutambagiro bazaherera ikuzimu kuko ariho satani yabateguriye abizera ibinyoma bye i

6
Is 2018-08-20 11:47:03

Saudi Arab, yarakize yibonera ama miliyoni ya ba mukerarugendo (tourists) buri mwaka. Icyaduha natwe ngo ibya Kibeho bikomere tuge tubona nka 100k bavuye hanze. Byose ko ari ibyo abantu bahimba, twe ntidufite amabuye yo gutera Satani !

7
Karake 2018-08-20 06:45:09

Mu myemerere yacu,imana idusaba "GUSHISHOZA",aho gupfa kwemera ibyo amadini atubwiye byose (1 Yohana 4:1).Amadini menshi akunze kwigisha ibintu by’ibinyoma,bita Fables mu cyongereza.Ngaho namwe ni mwibaze ibi bikurikira Islam yigisha: Koko murumva imana yaguhanaguraho ibyaha byose,ngo nuko gusa ugiye I MAKA??? Ngo Adamu na Eva baje ku isi bavuye mu ijuru,bamaze kurya imbuto imana yababujije.Ikibazo ni iki:Ese mu ijuru haba ibiti?Ntabihaba.Ikibazo cya 3: Mu gihe Bible yigisha ko Abraham yagiye gutamba umuhungu we ISAKA,Islam yigisha ko yagiye gutamba ISMAIL.Namwe mujye mwibaza.Niba Abaslamu bigisha gutamba Ismail,Abakristu bakigisha gutamba Isaka,umwe arabeshya kuko bavuguruzanya.Ikigaragara nuko Corowani yakoporoye utuntu tumwe twa Bible,ibindi ikabihimba.Kubera ko Corowani yaje imyaka 600 nyuma ya Bible.Abaslamu bigisha ko Corowani yavuye mu ijuru.Ibyo rwose sibyo.
Ntitugapfe kwemera ibyo amadini atubwiye byose.

Kwamamaza