IGIHE

Hillsong London igiye kuza gutaramira mu Rwanda

1 8-09-2019 - saa 20:34, Uwiduhaye Theos

Itsinda ry’abaramyi ryo mu Bwongereza, Hillsong London rigiye kuririmbira mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Abakunda kujya mu mwuka no kuramya Imana mu buryo bwihariye by’umwihariko abakunda ibihangano bya Hillsong London, bagiye kongera kunezererwa bikomeye.

Iri tsinda ryo mu Bwongereza rishamikiye kuri Hillsong United Worship yo muri Australia.

Ni mu gitaramo giteganyijwe kuba ku 6 Ukuboza 2019 gusa aho kizabera ntabwo haramenyekana.

Kiri gutegurwa na Rwanda Events Group Ltd, sosiyete isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bikomeye. Icy’uyu mwaka cyiswe ‘Hillsong London Live in Kigali’.

Iri tsinda rizahurira mu gitaramo n’abandi baramyi bakomeye mu Rwanda nabo bazatangazwa mu minsi mike iri imbere.Rizizanira abacuranzi ndetse n’abarimbyi bose bazaba bavuye mu Mujyi wa Londres.

Hillsong London izagera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2019 mbere ho iminsi mike ngo igitaramo kibe, bakore ibikorwa bitandukanye by’urukundo mu Rwanda.

Hillsong London izaba yiyongereye ku mubare w’ibindi bihangange mu muziki wo kuramya byagiye biza mu Rwanda birimo Don Moen, Pompi, Mag44, Sinach, Alika Mbuba n’abandi.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitaramo nk’iki Hillsong London yatumiwemo kigiye kujya kiba buri mwaka gihabwe inyito igendanye n’umuhanzi ugiye kuza gutaramiramo abanyarwanda.

Hillsong London igira umuziki unogeye amatwi byagera ku ndirimbo zishyira benshi mu bihe byiza byo gusenga byo bikaba agahebuzo
Aho Hillsong London yataramiye abantu barafashwa mu buryo bukomeye
Hillsong London igiye kuza mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere
Hillsong irakundwa ku buryo aho yakoreye igitaramo harakubita hakuzura
Ni ubwa mbere Hillsong London igiye kuririmbira mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Me too 2019-09-09 10:57:57

Great news, we are very happy for this, our country is really blessed, I will suggest Kigali Arena as venue of the concert.

Kwamamaza