IGIHE

Hashyizweho itegeko rishya muri Kiliziya rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bihayimana

3 9-05-2019 - saa 13:20, Umwali Zhuri

Papa Francis yashyizeho itegeko risaba ko abapadiri bose muri Kiliziya Gatolika ku Isi ndetse n’Ababikira, bamenyekanisha ku nzego zisumbuyeho ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa n’abihayimana.

Iri tegeko rishya rigena uburyo bwo kubungabunga umutekano w’umuntu wese wamenyekanishije amakuru ajyanye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Risaba za diyoseze zose ku Isi gushyiraho uburyo bufasha mu gutanga bene aya makuru mu ibanga, ndetse n’uburyo bw’ibanze bwo gukora iperereza mu gihe ushinjwa ari Umusenyeri, Cardinal cyangwa se undi muyobozi mukuru muri Kiliziya.

Iri tegeko rije rikurikiye ibindi byemezo bitandukanye byagiye bifatwa na Papa Francis mu guhangana n’ikibazo cy’abihayimana bakomeje gushinjwa gukorera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho agamije kongera guhesha isura nziza abakora umurimo w’Imana.

Muri make iri tegeko rizatuma abapadiri 415,000 n’ababikira 660,000 bari ku Isi batanga amakuru kuri ibi byaha.

Icyo basabwa ni ukumenyesha ababakuriye mu gihe babonye amakuru afite ibihamya bishobora kuganisha ku bintu byakwizerwa, y’uko umupadiri cyangwa umubikira yakoze ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, imyitwarire idakwiye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bakuru, gutunga filimi z’imibonano mpuzabitsina cyangwa se ko umwe mu babakuriye yakoze kimwe muri ibi byaha.

Papa Francis yashyizeho itegeko risaba abapadiri n'ababikira kumenyekanisha aho bumva ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emmy 2019-05-27 09:06:12

Ubutungane bwa Kiliziya Gatolika kugeza ubu niyo yashinzwe na Yezu Kristu, ni ubwa Yezu n’ubw’Imana. Andi madini yashinzwe n’abantu. Twumva banabivuga. Usengera kwa nde? kwa Gitwaza. Kwa Masasu,...abaporoso bashinzwe na Padiri Luther, abadventiste na ...n’abandi. Usibye Eglise Catholique niyo tutarumva ko yashinzwe n’umuntu usibye Yezu. Intumwa bagenzi be yaziragije Petero. Petero yari afite umugore. Bikwitiranya ibibazo by’abantu, inyota, inzoga, gusambana, kurwana, ubugome.....ubutungane ni ubw’Imana yonyine. Kuvuga ngo Gatolika iratunganye, si abantu bavugwamo, ni ubutungane nayo ikomorakuri Yezu no Mana.

2
mwiza 2019-05-09 21:44:55

Gutunga porn movies nabyo n icyaha gihanwa ni itegeko ryo mwisi?
Ubwo se nibazirebera online?

3
gatare 2019-05-09 07:24:00

Iri TEGEKO ryari ryaratinze.Uretse ko amategeko adashobora gukuraho ubusambanyi.Na Sida ntibayitinya na nkanswe amategeko.Sida imaze kwica abantu 35 millions kuva 1981.Ariko ubusambanyi ahubwo buriyongera.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri nyamwinshi bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora†.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yakijije indwara Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican†,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Nyamara Gatolika yigisha ko ariyo "Kiliziya yonyine itunganye".

Kwamamaza