IGIHE

Don Moen yasesekaye mu Rwanda (Amafoto)

6 9-02-2019 - saa 16:23, Niyonzima Moïse

Umuhanzi w’umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Donald James Moen [Don Moen] yasesekaye i Kigali aho aje mu gitaramo gikomeye cyateguwe na MTN.

Uyu muhanzi yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda zirengaho iminota aherekejwe n’ikipe izamufasha mu miririmbire ye mu gitaramo cya MTN Kigali Praise Fest Edition I kizaba kuri iki cyumweru.

Yaje avuye muri Uganda aho yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu akishimirwa mu buryo budasubirwaho n’ab’ingeri zitandukanye bakunda ibihangano bye.

Iki gitaramo azaririmbamo giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 10 Gashyantare 2019.

Don Moen azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus n’itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship). Abazacyitabira bazanafashwa kwegerana n’Imana binyuze mu muziki w’aba-dj bazwi mu ruhando rw’iziramya uwiteka nka DJ Spin na DJ Shawn.

Uyu muhanzi ni ubwa mbere ageze mu rw’Imisozi 1000. Yanditse indirimbo zigaruriye imitima ya benshi ku Isi ndetse zikoreshwa mu nsengero zitabarika mu gihe cyo kuramya.

Don Moen azwi ku bihebeye umuziki uhimbaza Imana mu ndirimbo zirimo ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, ‘Sing For Joy’, ‘Hallelujah To The Lamb’, ‘God Will Make A Way’ n’izindi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Richcard 2019-02-10 01:08:40

Welcome sir Don

2
Muko 2019-02-09 20:05:48

Uyu fanny ni mwiza anateye neza nk igisabo ariko ndebera uko mukorogo iri kumwica,fanny we wari ufite igikara cyiza cyane kimwe cyaka,none dore wabaye mubi kubera mukorogo.

3
Penda 2019-02-09 20:03:53

Niko Rwagitare we twe turi ubwoko bw Imana y’i Rwanda niyo gakondo yacu,turi abanyamugisha niko twavutse,rero wowe niba wumvako uri umunyamugisha kubera uyu muririmbyi aje hano ubwo wowe uri umunyamahanga ,nkaba nagusaba kutavuga "Rwanda"muri iyo nteruro yawe ahubwo ukivuga wowe ubwawe,kuko twe umugisha twarawuvukanye.

4
frango 2019-02-09 13:37:03

Ndamukunda numujyisha kubana nawe bibaho sa hubwo

5
DODOS 2019-02-09 10:30:12

IMANA Ni byose.

6
rwagitare 2019-02-09 08:34:43

Rwanda you are blessed

Kwamamaza