IGIHE

Byemejwe ko umunsi mukuru wa Eid Al-Adha uzaba ku Cyumweru

3 5-08-2019 - saa 22:27, Bukuru JC

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko hashingiwe ku itangazo ry’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, uzaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019.

Ni umunsi mu idini ya Islamu babaga inka, ihene n’intama hibukwa umuhango w’Intumwa Aburahamu, ubwo yari agiye gutanga umwana we ho igitambo kubera kubaha itegeko ry’Imana, ariko igahita imwereka intama ngo abe ari yo atangaho igitambo mu cyimbo cy’umuhungu we.

Mu butumwa Mifotra yatangaje, yavuze ko "Ku wa Mbere tariki ya 12/8/2019 uzaba Umunsi w’Ikiruhuko mu Rwanda, kuko Eid Al-Adha izahurirana n’impera z’icyumweru. Eid Mubarak."

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutangatifu i Mecca. Abayisilamu 84 baheruka kurira indege bava mu Rwanda bagana muri uwo murwa mutagatifu, mu rugendo nyobokamana.

Ku munsi mukuru abayisilamu mu Rwanda bakunze guhurira mu isengesho muri Stade ya Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Moussa 2019-08-07 09:42:22

nizere ko mumeze neza.
iri jambo ryo mucyarabu rivuga EID Al Adha bisobanura"UMUNSI MUKURU UBANGAMIRA"uburyo byanditse haruguru harimo amakosa,rero bikosorwe hakiri kare mubyandike neza.mwandike gutya:EIDUL-ADHW-HAA bisobanura gutya:UMUNSI MUKURU WIGITAMBO niko kugenekereza kwiza nabahitiyemo nkumuntu wize Icyarabu.Murakoze.

2
Karim 2019-08-06 02:37:05

Iyo conge bayihabwa nitegeko kuko leta yacu ntivangura abane gihugu bayo kandi ntibakubaza kujya mu kazi ariko nko ku bakozi ba leta nukubaha umwanya wo kugira ngo nabo bajye gusenga benezerwe kuri uwo munsi wabo

3
habumugisha xavier 2019-08-06 01:07:54

Ariko harikintumaze maze kubona kuri benewacu dusangiye uruhu dukunda konji cyane

Kwamamaza