IGIHE

Bishop Rugagi yishyuje abo yakopye udutabo, anasaba abakirisitu gutanga amaturo batavungura

27 22-10-2018 - saa 16:39, Uwiduhaye Theos

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe yabwiye abayoboke yakopye udutabo yise utwo kubahindurira ubuzima, kumuha ibye ngo batamuvana mu mavuta, anasaba abakirisitu gutanga amaturo kandi ntibabikorane imibare myinshi.

Uyu muvugabutumwa yabigarutseho mu iteraniro kuri iki Cyumweru muri Serena Hotel i Kigali, mu cyigisho gifite umutwe uvuga ngo ‘None amahanga yose ari munsi y’ijuru yaguteye ubwoba nanjye [Imana] ngiye kuyatera ubwoba’.

Yabanje kubwira abayoboke be ko mu mashuri yize hatarimo ayo kwirukana imyuka mibi no gukora ibitangaza nk’ibyo akora, kuko byose ari ibanga ry’umwuka yakuye ku musozi wa Kinyamakara.

Uko yakomezaga yigisha, yabwiye abayoboke be ko uwanezerewe yajyana ituro ry’ishimwe kuko Imana igiye kubarwanirira.

Ati “Ninde wanezerewe ngo amvugire Amina? Fata ituro ry’ishimwe urizane niba batarazana n’igiseke urijugunye aho, uvuge ngo ‘Mana reka ngushime kuko uri Imana ishobora byose’. Nari kubona uwa mbere yageze hano muri izo mbaraga zo kwizera kandi ujye wirinda kuvungura dore amaboko yawe aba yatinze mu mufuka!”

Yakomeje ati “Umutima wawe uba wagiye mu mibare myinshi, Imana ikurinde iyo mibare. Iruka vuba uzane ituro ryawe ushimire Imana kandi ujye ureba ituro riruta irindi ufite rikubere umuganura mu maso y’Imana.”

Ubwo yavugaga ibi, abantu birukaga amasigamana bajyana amaturo imbere.

Mu materaniro hagati yikije ku bantu yahaye ku dutabo yatanze ku wa 23 Nzeri twaguraga guhera ku 10, 000 Rwf kuzamura, ubwo yavugaga ko abakaguze kazabahesha kurongorwa, akazi, gukira kanseri na diyabeti n’ibindi.

Icyo gihe yabizezaga ko umuntu wese wakaguze kuva muri Nzeri kugeza kuwa 31 Ukuboza, azaba yaravuye mu cyiciro kimwe akajya mu kindi bitewe n’amafaranga yatanze.

Aka gatabo kari kanditsemo amagambo agira ati “Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Avuga ko abantu bikopesheje utu dutabo bari kumutera ubukene.

Ati “Abajyanye amafaranga y’udutabo twanjye bari he? Ko mutarimo kumpa ibyanjye? Aho imfura zasezeraniye niho zihurira. Sibyo bavandimwe? Bamwe ntimugatume ntajya mu mavuta rwose. Erega iyo agafaranga ngafite njya mu mavuta cyane.”

Rugagi yakomeje avuga aramutse afashwe n’inzara ashobora kuvangirwa agatangira kugira ubuhanuzi bwuzuyemo umuzi w’umujinya.

Avuga ko azajya abwiza ukuri abayoboke be, kuko adashaka kugira inzara ngo ajye imbere yabo afite iyobokamana ry’umujinya, kuko ashaka kuzana iyobokamana rijyanye n’uko umwuka wera yamuhaye kuvuga.

Rugagi yabwiye abakirisitu ati "Iruka vuba uzane ituro ryawe ushimire Imana kandi ujye ureba ituro riruta irindi"
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
NKURUNZIZA 2018-10-23 23:41:06

Nayibewe igihe abantu bazatahurira abahanuzi b’ibinyoma! Ese mugira ngo bazaza batitwaje bibiriya? Kandi uwo bakorera nawe yaratangiye avuga ngo "Imana yaravuze". Cyakora ijimbo "Imana" ni ijambo rusange, buriya bariya bakozi ni ab’Imana yabo koko, ahubwo ubu abantu bibwira ko nta mana nyinshi zigihari, kandi ubu ariho zatubutse mu bitekerezo by’abantu. Njye sinajya impaka kubyo Rugagi avuga cyangwa akora, kuko naje gutahura ko tudahuje Imana.

2
kamana 2018-10-23 12:02:20

Jye Numva nahugurira abantu gusoma neza bibiliya za bo.
Ikindi kandi bakihatira gushaka kubana na Mwukawera, kuko niwe uzabigisha iby’ukuri, akabahishurira ibyo bakwiye kwizera n’ibyo badakwiye.
Naho Rugagi we uko byagenda kose ni umukozi w’Imana uhora uyir’imbere asabira abantu. Nakora amakosa niyo izamukosora ikamubwira uko akwiye kwigisha. Kandi ikunda abana ba Yo cyane izabagaragira mu nzira nziza nibayishakisha umutima utaryarya. Cyakora ujyanwa mu nsengero n’ubuhanuzi gusa cg akishimira uhanurirwa gusumbya kwishimira uwamukebura ngo asige ho gucumura, uwo we s’uwa njye rwose yaratakaye. Ijuru turirimba rirahenda bavandi. Tureke kujyanwa mu nsengero n’unuhanuzi. Ahubwo tujyanwe no kwiga kwihana, gukiranuka, kwizera no kwirinda. Ujyanwa yo n’ibyo niwe uzabon’Imana. Kandi mwirinde cyane banti kunegura abakozi b’Imana. Niba bakoze amakosa mwibuke ko Imana yaguze iti: Guhora ni ukwa jye. Iti: Urubanza uca ni rwo uzacirwa n’akebo ugera mo niko uzagererwa mo. Iti: Ndetse n’inkota wicisha ni Yo y’iyo nyine uzicishwa. Uzi ubwenge atinye kunegura abakozi b’Uwiteka kuko atazabura kwihora kubamunegurira abakozi.

3
FM 2018-10-23 05:47:26

Jyewe nari nzi ko imbaraga zo guhanura ziva mu gusenga no kwiyiriza nkuko Yesu yabikoraga? naho uyu we, at nimume ndye mage mbone guhanura? Urya iby’indangare ahataho koko!! Ariko abantu bakwiye kumenya ubwenge, simbuza abantu gutura, gutanga icyacumi, no kwitanga muri gahunda z’Itorero, ariko gutura birimo conditions, ntaho mbizi muri bibiliya. iyo bavuga ituro rishyitse, its not about quantity, its about broken heart. Mugire amakenga cg mujye mu muha yirire, mwebwe mwicwe n’inzara.

4
Rudasingwa 2018-10-23 05:33:39

Mwebwe muvuga ubutumwa bwiza Niki?? abakozi b’Imana se bo ni bands??? ese niko batumwe n’Imana? abantu babe Maso kuko imikorere y’abiyita abakozi b’Imana iteye ubwoba ubuse nibutumwa ki bigisha??? abesnshi barimo kwishakira amaramuko ubwo rero sibwo butumwa ahubwo ubutumwa nukwigisha uburyo umuntu atsinda kamere ndavuga gutsinda icyaha naho abino iminsi yanyuma nukuyobya abantu b’Imana abantu nibigishe bibiliya uko iri bareke kwigisha ibidafitiye abantu akamaro!!!!

5
Rudasingwa 2018-10-23 05:33:34

Mwebwe muvuga ubutumwa bwiza Niki?? abakozi b’Imana se bo ni bands??? ese niko batumwe n’Imana? abantu babe Maso kuko imikorere y’abiyita abakozi b’Imana iteye ubwoba ubuse nibutumwa ki bigisha??? abesnshi barimo kwishakira amaramuko ubwo rero sibwo butumwa ahubwo ubutumwa nukwigisha uburyo umuntu atsinda kamere ndavuga gutsinda icyaha naho abino iminsi yanyuma nukuyobya abantu b’Imana abantu nibigishe bibiliya uko iri bareke kwigisha ibidafitiye abantu akamaro!!!!

6
umusomyi sarah 2018-10-23 02:39:32

Icye ni ukwigisha ku ifaranga gusa, umva nawe : amaturo aruta ayandi ! Agatabo k’ibihumbi 10.000 kavura indwara ! amavuta azanwa n’uko afite amafaranga ! Ubuhanuzi bumuzamukamo ari uko afite amafaranga ! Aba bayoboke barafite ubujiji bwinshi n’abo gutabarwa.

7
Mukiza 2018-10-23 01:12:11

Uyu mugabo wagira ngo afite imiti atera abantu!

8
JAMES 2018-10-23 00:59:21

"Erega iyo agafaranga ngafite njya mu mavuta cyane" Rugagi we sha abakuyoboka ni impumyi nkawe kandi rero impumyi iyo irandase iyindi zombi zigwa mu mwobo.

9
Chris 2018-10-23 00:36:24

mbega mbega ikinyamakuru ?? ahasigaye n’ahibihe apana igihe.com !! sha musigaye mukora nk’ababandi ?? muranze mwiyemeje gukora umwuga wo gusebanya ? ntakibazo ibihembo byanyu birimbere tuuuuuuu !!

10
Chris 2018-10-23 00:36:23

mbega mbega ikinyamakuru ?? ahasigaye n’ahibihe apana igihe.com !! sha musigaye mukora nk’ababandi ?? muranze mwiyemeje gukora umwuga wo gusebanya ? ntakibazo ibihembo byanyu birimbere tuuuuuuu !!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza