IGIHE

Bishop Rugagi yavuye kurambagiza indege ku ruganda rwa Boeing

52 10-09-2018 - saa 20:03, Emma-Marie Umurerwa

Umushumba w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent,yabwiye abayoboke be ko yarambagije indege ye bwite azagura mu ruganda rwa Boeing.

Bishop Rugagi ukunda kwigisha cyane ku bitangaza no kwizera, mu nyigisho zo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, yabwiye abayoboke be ko mu rugendo rw’ivugabuyumwa akubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye no ku ruganda rwa Boeing kurambagiza indege azagura.

Mu majwi yagiye ahagaragara, Bishop Rugagi yumvikana avuga ko iyo Imana iguhamagaye udafite epfo na ruguru, irema ibintu bishya bizatuma ishimwe ryayo rivugwa kuri wowe n’aho uzajya hose.

Agenda yifashisha imirongo ya Bibiliya ivuga ko nta jambo Imana yavuze ngo rihere, ahandi ati “hahirwa ufite icyo yasezeranyijwe n’Imana, kuko byose bizasohora.”

Akomeza agira ati “Ndi muri Leta ya Washington nagiye gusura uruganda rwa Boeing mbaza indege yanjye bwite uko yagura. Imana nikubwira ihene wowe shaka ikiziriko, nikubwira inka wowe shaka ikiraro maze ubwire Imana ngo dore ikiraro namaze kucyubaka.”

“Yansezeranyije indege, njya aho zikorerwa, ubu n’igiciro namaze kucyibikaho, abashaka kuzagura indege munshake.”

Yavuze ko ari uwa mbere mu bantu bizera Imana mu isi yose, ahishura ko hari n’igihe atayitunga ari mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ntayitungiye na hano namaze kumenya aho nzayitungira, kuko Imana yamaze kumpa ikibari cyo kwemerwa, bamaze kubona Imana imbamo.”

Bishop Rugagi yanakomoke ku bajya bamusebya, yumvikanisha ko hari aho yageze bo batagera.

Ati “Bagusebya Kimisagara na Gatsata ukajya Washington, abantu bibwira ko kugusebya aribwo bagukuraho amavuta, bagusebya Nyamirambo na Kicukiro ukicara Dallas na Texas. Bwira uwo muri kumwe ngo bazagerayo ryari? Amavuta yabo ni aya Kicukiro na Gatsata. Abamvugira Kacyiru, Kimihurura na Nyarutarama, tubacike twicare Toronto, dore nanywereye icyayi Toronto.”

Inzozi zo kugura indege, Rugagi azimaranye igihe, kuko mu Ukwakira 2017 nabwo yabikomojeho ubwo yari akubutse ku mugabane w’u Burayi.

Icyo gihe yagize ati “Ubu noneho mureke byabindi abantu birirwa bavuga, namaze kubona indege ndetse nabajije n’igiciro cyayo. Ahandi narabibonye mu bipangu byabo baba bafitemo ikibuga cy’indege baparikamo indege zabo mu busitani bwiza. Mutegereze gato gusa muraza kubibonesha amaso yanyu.”

Itorero rya Bishop Rugagi risigaye riteranira mu ihema rya Hotel Serena nyuma yo gufungirwa aho ryakoreraga rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Bishop Rugagi asanzwe avuga ko Imana yamusezeranyije indege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
RKUS 2018-09-26 10:37:10

Nyumvira nk’uyu rwose. Aba ba bagabo ubona ari abagabo bashinguye buzuye amakoti ukagira ngo buzuye n’ubwenge. Ariko buriya aba yabanje kureba mu mitima y’abantu baba baje bamugana ikiba kirimo ? Ese ninde wamubeshye ko Dallas ari heza kurusha Kicukiro ? Aba ba Pastor bigisha nonsense bakina ku mubyimba abanyarwanda baba bamaze gukina akazungu Leta ibahange ijisho. Itegeko rihana uwanyereje umutungo wa Leta nirihane na zino Ngirwa bashumba zitwara udufaranga tw’abaturage zibakinze Bibiliya mu maso kuko nubundi Leta n’abaturage ntatandukaniro. Nta kuntu gouvernment yajya irara idasinziriye ishakisha icyatuma abantu bava mu bukene noneho undi nawe ngo aturuke hirya yambure babandi n’uduke bafite.

2
Umvaniri 2018-09-26 01:43:51

Rwose abanyarwanda tujye tureba kure Kandi ntituvuge ayabandi ayacu tuyicayeho, uwo pasteur Rugagi sindi mwitorero ayobora Kandi sindamubona amasoso ku maso ariko ntakibi yakoze kugura inde niba abifitiye ubushobozi bintwaye iki ? Niba mureke nashaka agure ugabane wa Africa cg umubumbe wose iyo Ni gahunda ye. Muribaza ko abakristu ayobora mubarusha ubwenge cg batazi gutandukanya icyatsi nururo cg mumufitiye ishyari. Ko numva muvuga ko insengero zahindutse business ngaho nawe ihangire umurimo urebe ko bikwemerera. Hahhh nimushaka mutuze niba Imana ye yaramubwiye indege mureke ayitunge. Kandi niba yigisha abaturage gutera imbere Kandi akabaha urugero ibyo bibatwaye iki ? Ibya mutuelle za abakene wowe ugura zingahe wasanga Hari nuwo muturanye utayigira, nuko duhane amahoro kandi twite kubidufitiye umumaro. Murakoze

3
Manzi 2018-09-12 16:39:44

Ahubwo reta yarikwiye gushiraho itegeko ayo ma eglise yose akajya yishurira mutuel abayoboke bayo

4
Rudasingwa 2018-09-12 07:28:24

Ese Washington naza Toronto nahandi nimw’ijuru??? aho kwigisha ubutumwa buzima bukiza imitima bararata ibitangaza no kwishongora ese iryo juru nirihe mugihe bakikira ukuri gukiza??? akaga karabarindiriye igitanza kiruta ibindi nugukira icyaha ibindi nukuyobya abantu b’Imana.

5
Rudasingwa 2018-09-12 07:28:23

Ese Washington naza Toronto nahandi nimw’ijuru??? aho kwigisha ubutumwa buzima bukiza imitima bararata ibitangaza no kwishongora ese iryo juru nirihe mugihe bakikira ukuri gukiza??? akaga karabarindiriye igitanza kiruta ibindi nugukira icyaha ibindi nukuyobya abantu b’Imana.

6
Bob 2018-09-12 06:37:45

Rugagi ko meza uharanire ibyizi! Ndumva uteye imbere

7
Narumiwe 2018-09-11 22:28:59

Ariko narumiwe!!!!! Harya ubu Leta ibi iba ibibona koko igaterera agati muryinyo!!! Nuko ntaho naregera, narinkwiye kuyirega gutererana abaturage bayo bari mu menyo ya Rubamba. Non assistance d’une persone en danger!! Koko umuntu yihererane abantu bifitiye ihungabana abarye utwabo leta irebera!???? Kuki natamukurikirana kubo yaka FRS abasezenya V8 mumezi 3!!!!

8
Anointed Healing Ministries 2018-09-11 22:05:54

Ariko se nkibyo n’iki? Ubwo se murayo magambo yose harimo ubuhe butumwa koko? Kwirata kwanyu si kwiza.Ubwo se ayo mafaranga agura iyo ndege harimo urusengero rungana iki yarwubatse akava mu bukode akavanaho ubwirasi no kwibona bidahesheje Imana Icyubahiro. L

9
Laurent kibogora 2018-09-11 20:36:42

Uyu mu Pastoro aransekeje cne. Ariko ngezeho ndamwumva ahubwo nsanga abo ba Kristo be aribo bafunze mumitwe ubundi ninde wababwiye ko Imana yakennye kuburyo Ituma Rugagi kuyishakishiriza amafranga? Ese iyo muyatanze yitwa icyacumi n;amaturo rugagi cg abandi nkawe bababwirako Imana ifite compte mu yihe bank baya versa ho kgg Imana iyakire? cg bayiyahera hehe mwe mutakwigerera? Asigaje kubabwrira ko no gupfa atazapfa buriya nabyo Imana izabimusezeranya muminsi mike.

10
Laurent kibogora 2018-09-11 20:36:42

Uyu mu Pastoro aransekeje cne. Ariko ngezeho ndamwumva ahubwo nsanga abo ba Kristo be aribo bafunze mumitwe ubundi ninde wababwiye ko Imana yakennye kuburyo Ituma Rugagi kuyishakishiriza amafranga? Ese iyo muyatanze yitwa icyacumi n;amaturo rugagi cg abandi nkawe bababwirako Imana ifite compte mu yihe bank baya versa ho kgg Imana iyakire? cg bayiyahera hehe mwe mutakwigerera? Asigaje kubabwrira ko no gupfa atazapfa buriya nabyo Imana izabimusezeranya muminsi mike.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza