Bishop Rugagi yagereranyije Bibiliya ye n’imbunda itagomba gukorwaho n’abamugaragiye

14 11-10-2017 - saa 14:50, IGIHE

Umushumba w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church), Bishop Rugagi Innocent, yasobanuye ko Bibiliya ayifata nk’imbunda ye adakwiye gutwarirwa n’abamugaragiye bamufasha mu ivugabutumwa rya buri munsi bazwi nk’aba-protocole.

Bishop Rugagi yabikomojeho ku Cyumweru cyo ku wa 8 Ukwakira 2017, ubwo yari mu iteraniro ryiswe “Igicaniro” aho yavugiye ko ari mu minsi yo kurushaho gusabana n’Imana kugira ngo imwiyereke byisumbuyeho, inakomeze kumukoresha ibitangaza.

Urubuga rw’Itorero, Abacunguwe.org, dukesha iyi nkuru rwanditse ko uyu mushumba arajwe ishinga no kwegerana n’Imana, ibyo kwitwa amazina y’akazi atabiha agaciro.

Yagize ati “Ubu iby’ama ‘titre’ nabirambitse hasi n’iby’imyenda y’ubu-Bishop narayirambitse. Ubu ni ugusenga cyane kuko amazina y’akazi ‘titre’ siyo akora ibitangaza.”

Yakomeje avuga ati “Nta protocole igomba kuntwaza Bibiliya yanjye, nzajya nyitwaza kuko ariyo mbunda yanjye.”

Umunyabitangaza Bishop Rugagi yavuze ko uko abantu barushaho kumuvuga cyane ariko akaza umurego wo gusenga, Imana ikazagaragaza itandukaniro.

Yagize ati “Abansebya bakaza umurego, nanjye nzashyira imbaraga mu gusenga ngire ibihe bidasanzwe, hanyuma Imana yo mu ijuru na yo izanyiyereka n’ibyo ntarakora nzabikora kuko Imana yabisezeranyije intumwa zayo. ”

Yanagarutse ku bahakana ko atazura abapfuye kandi ari isezerano ry’Imana aho yifashishije ibyanditswe yasomye mu gitabo cya Matayo 10:8 hagira hati ‘Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.’

Bishop Rugagi ubwo yari mu mwanya w’ubuhanuzi, yahishuriwe umugore wari ufite ibibazo birimo n’amadeni ahitamo kumuha isaha n’impeta, yasobanuye ko hari abavuga ko ariyo irimo imiti ituma akora ibitangaza.

Bishop Rugagi yagereranyije Bibiliya ye n’imbunda itagomba gukorwaho n’abamugaragiye
Bishop Rugagi aheruka guha umukirisitu impeta ye
Yanamuhaye isaha y'igiciro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mimick 2017-10-12 13:17:11

Bishop Rugagi mu muhe amahoro. Ko byibuze we afasha abantu bagakira, mwe mumaze gufasha bangahe ? Sha uwo murengwe mufite nuko ibibazo bitarabageraho. Hari uwo yabujije gukora se ? Ariko murantumvira ? Ikomereze akazi mukozi w"Imana.

2
PASCAL 2017-10-12 08:02:53

Ikibabaje nuko aba biyita Abakozi b’imana iteka babona INJIJI barya amafaranga.
Cyokora n’abantu bajijutse cyane barayabarya.Uzarebe abantu bize cyane basengera kwa Gitwaza na Masasu.SATAN niwe ubahuma amaso ngo batamenya UKURI (2 Abakorinto 2:3,4).Kuki abantu batavumbura IBINYOMA byabo.Ingero:Vuba aha Gitwaza yatwijeje ko Izuba n’Ukwezi bizijima.Ntabyigeze biba.Bishop RUGAGI atwizeza ko agiye KUZURA abantu kuli CHK na FAYSAL.Amaso yaheze mu kirere.Hagati aho niko bakomeje kurya amafaranga y’abantu.Kandi barushanwa kugura imodoka zihenze cyane.Ejobundi MASASU yaguze imodoka ya V8 kuli 90 millions.

3
Noel 2017-10-12 04:51:04

Mureke geterana amagambo ahubwo muhimbaze Imana muri byose. Nta mpamvu nimwe I mana idakora ibitangaza kuko ntihinduka

4
Sibyo 2017-10-12 03:54:11

Abantu nka rugagi babuza abaturage gukora babizeza ibitangaza. Niba koko avura indwara z’umubiri nkuko abivuga kuki ategera leta ngo ayifashe ko itakaza amafaranga menshi ivuza abantu!

5
kado 2017-10-12 02:56:10

Muraho, mubwire uwo mugabo azindukire kuri morgue mu bitaro abapfuye abazure hanyuma tumwemere kandi areke kwaka abantu amafranga kuko na Yesu ntayo yatse ndetse n intumwa ze ni uko.

6
DUDU 2017-10-12 00:42:09

SHA RUGAGI UZASHYA NABI

7
Jd 2017-10-11 16:41:02

umuntu Wambonera 4ne Yuyu Muhanuzi Yaba Angiriye Neza Cyane 0788600848

8
Jiji 2017-10-11 14:12:16

Ahaha iyobibiliya ye yindakorwaho itazaba nkayayindi ya muka rwigara yitwaza niyo atukana nomubushizibwisoni bwe

9
Ismael 2017-10-11 13:50:05

Wowe wiyise mbabazi John! Level zivugabutumwa zirarutana! Banza ukure usobanukirwe, umire ijambo! Nusobanukirwa no gukomera kw’ Imana, ukagira imyumvire y’ubumana perception yawe izahimduka! Imana si umuntu ibasha gukora cyane ibirenze ibyo twibwira! Imana ntizabura kwerekana gukomera kwayo! Gusa gushidikanya ntibyabura ma Jesus bamwise umutware w’abadayimoni!

10
Ismael 2017-10-11 13:48:09

Wowe wiyise mbabazi John! Level zivugabutumwa zirarutana! Banza ukure usobanukirwe, umire ijambo! Nusobanukirwa no gukomera kw’ Imana, ukagira imyumvire y’ubumana perception yawe izahimduka! Imana si umuntu ibasha gukora cyane ibirenze ibyo twibwira! Imana ntizabura kwerekana gukomera kwayo! Gusa gushidikanya ntibyabura ma Jesus bamwise umutware w’abadayimoni!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza