IGIHE

Bishop Gahima yatorewe gusimbura Birindabagabo umaze imyaka 21 ayobora Diyosezi ya Gahini

3 1-08-2018 - saa 18:23, Hakizimana Jean Paul

Inama y’Abepisikopi ba Provensi y’Itorero Angilikani mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yatoreye Musenyeri Gahima Manasseh kuba Umwepisikopi w’Umusimbura wa Diyosezi y’Itorero Angilikani ya Gahini, aho agomba gusimbura Musenyeri Birindabagabo Alexis wari umaze imyaka 21 ayiyobora.

Nyuma yo kwemezwa n’iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, Musenyeri Gahima yabwiye IGIHE ko byamushimishije kuba yagiriwe icyizere n’itorero.

Yagize ati "Ni iby’agaciro kubona Itorero ringirira icyizere bakampa kuba Umuyobozi Mukuru wa Diyoseze ya Gahini, nzakomeza gufatanya n’abandi mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Kristo."

Musenyeri Birindabagabo biteganyijwe ko azajya mu kiruhuko, yabwiye IGIHE ko hari byinshi yishimira yakoze, ku buryo uzamusimbura afite intangiriro nziza nubwo igihe cyo gusimburwa kitaragera.

Yagize ati "Ndacyakomeza urugendo ntaho nari najya, ni uwo mukorana bikamara iminsi hanyuma akazabona gufata inshingano. Gusa twubatse Cathédrale nziza, icyo cyaranejeje cyane, hari n’ibindi byinshi nko gufasha abaturage, twagiye dutera inkunga abaturage bakizamura bakagira aho bagera muri za gahunda nyinshi zitandukanye, zirimo kubigisha guhinga no korora, ari gahunda ya Girinka, amazi meza, ibyo kuzamura abaturage…"

Ku bijyanye n’igihe Musenyeri mushya azatangirira inshingano, Birindabagabo yagize ati "Ntabwo turabyemeza, intambwe ya mbere ni iyi yatewe uyu munsi, ibyo gutangira inshingano tuzabibamenyesha. Gusa ntitugomba kurenza imyaka ibiri, ariko sinibwira ko tuzanayigezaho nta mpamvu yabyo, ibindi tuzabibamenyesha."

Gahima w’imyaka 48 ni umugabo wubatse akaba afite abana 8. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’iyobokamana (Théologie) akaba yari umwepisikopi wungirije muri Diyoseze ya Gahini guhera ku wa 28 Gicurasi 2017.

Musenyeri Gahima hamwe na Musenyeri Birindabagabo yatorewe gusimbura
Ubwo Musenyeri Gahima yagirwaga Umwepisikopi Wungirije wa Diyoseze ya Gahini ku wa 28 Gicurasi 2017
Musenyeri Gahima yasengewe na Musenyeri Onesphore Rwaje wari Umwepisikopi Mukuru w'Itorero Angilikani mu Rwanda
Musenyeri Alexis Birindabagabo yishimira ko hari ibikorwa byinshi yakoze mu myaka yose amaze muri Diyosezi ya Gahini
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Alexis 2018-08-02 09:02:46

Naba namwe ntimubeshya ko ari Imana yamutoye!
Birashimishije kubona muri iyi nkuru yose nta Yesu cg Imana birimo!
Byose ni muntu koko.

2
Vuni 2018-08-02 07:33:34

Gahima numuntu ushishoza kandi akagira numutima mwiza. Diyosezi azayiyobora neza.
Imana izabimufashemp

3
Gatera 2018-08-01 12:05:18

Abantu benshi ntabwo bazi uko Anglican Church yavutse.Igihe umwami w’Abongereza witwaga Henry VIII yashakaga kurongora undi mugore,Paapa yaramwangiye.Noneho ararakara,arongora undi mugore,ahita ava muli Gatolika,ashinga idini aryita Anglican Church.Kugeza n’ubu Umwamikazi wa England niwe muyobozi mukuru wa Anglican Church.Kimwe n’andi madini menshi,usanga Anglican Church yivanga muli Politike cyane.Urugero,muli 1994,Abasenyeri bayo bose uko bari 7,bari abahutu gusa.Batatu muli bo,bashinjwe genocide,ndetse uwitwaga Musenyeri Musabyimana Samuel afungirwa muli gereza ya Arusha,aho yapfiriye yishwe na Sida.Gacaca ya Shyogwe yamuhanishije burundu y’umwihariko.Nubwo amadini menshi yiyita abakozi b’imana,usanga yivanga mu byisi cyane kandi Yesu yarabitubujije muli Yohana 17:16.Nubwo amadini arya amafaranga y’abantu binyuze ku cyacumi,muli Matayo 10:8 Yesu yasize adusabye gukorera imana ku buntu.

Kwamamaza