IGIHE

Billy yatumiye Gahongayire na Gabby Kamanzi mu gitaramo cyo kwigisha urubyiruko kwimenya

0 29-03-2019 - saa 16:30, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Billy Irakoze, uzwi mu muziki nka Billy Jakes, afite igitaramo ku itariki 30 Werurwe 2019 kigamije gushishikariza urubyiruko gukora bagifite uburyo.

Iki gitaramo cyiswe ’Youth in Praise’ kizabera muri Kigali Convention Centre, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5 000 naho mu myanya y’icyubahiro bikaba 15 000 Frw harimo n’icyo kunywa. Kizatangira kuva saa kumi n’imwe.

Yifashishije ijambo riboneka mu Amaganya ya Yeremiya 3: 27 avuga ko bikwiye ko umusore aremererwa akiri muto. Bishatse kuvuga ko ari ngombwa ku musore kwiyubaka akiri muto akigira kandi ikintu cyose akagikorana umwete akiri muto.

Mu kiganiro Billy Jakes yahaye IGIHE, yagize ati “By’umwihariko urubyiruko rwa gikirisitu dukwiye kuba intangarugero. Mu mikorere yacu, mu iterambere, mu kuramya Imana mu kwera imbuto z’abakirisitu muri rusange.”

Avuga ko uwo munsi yawuteguye mu buryo bwo guhuza urubyiruko rukaganira bungurana ibitekerezo ku cyaruteza imbere. Abahanzi barimo Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Joannah Kalisa na Alarm Ministries.

Avuga ko hari undi muntu yagize ibanga uzaganiriza urubyiruko ku bijyanye n’uko rwakwiteza imbere rugakorera Imana ariko runafite aho ruhagaze mu bijyanye n’ubukungu.

Billy Jakes yihereyeho, azatanga ubuhamya bujyanye n’ukuntu yatangiye gushabika nta mafaranga menshi afite ariko akaba ari rwiyemezamirimo uhambaye, ngo yasobanukiwe ko igishoro cya mbere ari umuntu ubwe.

Atumira urubyiruko kuzajya kumva uko umuntu ashobora kuva ku rwego rumwe akajya ku rundi.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo Bill Jakes yateguye afatanyije na Moriah Entertainment Group imufasha mu muziki we yageze ku isoko.

Abashaka kuyagura bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kuyabona bifashishije MTN Mobile Money na Airtel Money. Ushobora kandi kuyabona unyuze ku rubuga www.wivunika.com no kuri Application iri muri telefoni yitwa Rwanda Gospel Hits.

Ushobora no guhamagara nimero igendanwa ya 0788233957 ukagezwaho itike.

Aline Gahongayire azafasha Billy Irakoze mu gitaramo cyo gushishikariza urubyiruko kwigira
Billy Irakoze ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki
Billy Irakoze yateguye igitaramo urubyiruko ruzungukiramo byinshi
Gaby Kamanzi ari mu bahanzi batumiwe na Billy Irakoze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza