IGIHE

Apôtre Masasu yemereye abagabo gukirigita abagore babo mu gihe cyo kuramya

43 9-10-2018 - saa 22:22, IGIHE

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, abaha n’uburenganzira bwo kubakirigita mu gihe cyo kuramya.

Ni ikimenyetso yavuze ko kizanoza imibanire y’abashakanye, bitagutuma n’abatarashyingirwa babyifuza.

Yabitangaje mu gusoza amateraniro y’umuryango y’iminsi 14 ku wa 28 Nzeri 2018. Yari afite intego ivuga ko “Guca bugufi no kwirinda ibisindisha byubaka umuryango.”

Apôtre Masasu yasobanuye akamaro k’umuryango n’uburyo Satani awanga, yitangaho urugero rw’ibihe bigoye we n’umugore we bamaranye imyaka 29 banyuzemo, ariko bakagumana kuko bemeye guca bugufi ku Mana.

Ati “Twebwe twavuye kure. Sinari nzi ko umuntu yafata umugore we mu kiganza. Ibyo simbizi. Sinari nzi ko umuntu atahana ’pomme’. Sinari nzi ko umuntu yakumbura, agakunda umugore we.”

“Ejo bundi nanjye naramusohokanye [...] Nta kintu utakwiga mu buzima Imana yaguhinduye.”

Yanagarutse ku kuvuga ko adashaka abagabo baticarana n’abagore babo mu materaniro.

Ati “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka, mushake intebe.”

“Nimushaka muze mufate iyanjye munyimure ariko mwicarane [Yimyoza]. Kandi hagati mu kuramya Imana mujye mubakirigita mu mugongo, ndabyemeye.”

Yatanze urugero rw’imiryango ikwiye kureberwaho, anakomoza ku bo yavuze ko bigize abanyamwuka cyane batabikozwa.

Bamwe bahise bakubita igitwenge, na we ababwira ati “Baragira ngo ntibikijijwe dore uko babaye! Ariko iri torero nzarirera nte? […] Bizatuma abaseribateri bari aha ngaha bumiranye, batanabona, bibatera ubushake bwo kuzarongora neza.”

Yabibukije ko bagomba gukundana, nubwo baba bari guca mu bihe bikomeye bitewe n’umwe mu bashakanye.

Yakomeje agira ati “Hari abavuga bati ni gute wakunda umugore wakwishe mu mutima imbere, abantu bari gusigana. Abagabo bavuga ko bazatangira gukunda abagore babo bamaze kuganduka, icyo niikinyoma. Mukunde atanagandutse, agutuke umusome.”

Apôtre Masasu kandi ku wa 6 Ukwakira 2018, ubwo yari mu materaniro yagarutse ku ngingo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu muryango.

Yahamagaye umwe mu bagabo amusaba gukora ku itama ry’umugore we, akamubwira ko amukunda. Barahoberanye cyane.

Apôtre Masasu yahise amubwira ati “Musome no ku munwa nta kibazo birakijijwe.”

Apôtre Masasu hamwe n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu
Apôtre Masasu ni umwe mu bavugabutumwa bamamaye cyane mu Rwanda
Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Love 2018-10-22 10:42:05

Ibi nibyiza cyane.Ahubwo intebe bazazisimbuze imifariso kugirango abantu bagire confort igihe bagiye mu mwuka bombi.

2
Aferky 2018-10-12 04:25:04

Ubu se mwokabyaramwe nibashoranamwo intoki murusengero bizagenda bite?

3
Kadidi 2018-10-11 07:59:17

Mbega byiza nange nzajya njya gusengera muri uru ruse ngero kuko huzuyemo urukundo uzi kujya mu mwuka uri gusomana Cg muri gukarisanya Cg ukora kukibero ukuntu biryoha mwese muba mwuzuye umwuka ureke muri za nsengero zindi musenga mwuzuye umujinya ahandi nko mu misigiti abagore bakajya ukwabo ntu none nuko wirebera ibibero doreko baba bapfunyitse mu byenda byinshi nkaho ari amandazi ahubwo bajye banareka twirire mila Cg tubasoma kugasembuye turyoshya ...amin gusa iri dini niryo ryimana naho ayandi arabeshya

4
Kadidi 2018-10-11 07:54:08

Mbega byiza nange nzajya njya gusengera muri uru ruse ngero kuko huzuyemo urukundo uzi kujya mu mwuka uri gusomana Cg muri gukarisanya Cg ukora kukibero ukuntu biryoha mwese muba mwuzuye umwuka ureke muri za nsengero zindi musenga mwuzuye umujinya ahandi nko mu misigiti abagore bakajya ukwabo ntu none nuko wirebera ibibero doreko baba bapfunyitse mu byenda byinshi nkaho ari amandazi ahubwo bajye banareka twirire mila Cg tubasoma kugasembuye turyoshya ...amin gusa iri dini niryo ryimana naho ayandi arabeshya

5
Uwimana 2018-10-11 07:32:05

Mbega byiza weeee!!! Uru nirwo ruse ngero rwuzuye mo umwuka wera mwese mwese muze dusenge twisomanira tunikirigitanira tunakarisanya tunakora kubintu gahoro gahoro ubundi yesu ahabwe icyubahiro Amiin Erega yesu akunda abakindana bagatangira ubuntu kuko baherewe ubuntu ....izi nkumi zisigaye ziduha aruko tuzishyuye kuku zigisha gutangira ubuntu nkuko baherewe ubuntu Amiin ariko mana we uyu mu pasiteri umuhe umugisha umuhe no kuramba Amiin

6
Uwimana 2018-10-11 07:27:51

Mbega byiza weeee!!! Uru nirwo ruse ngero rwuzuye mo umwuka wera mwese mwese muze dusenge twisomanira tunikirigitanira tunakarisanya tunakora kubintu gahoro gahoro ubundi yesu ahabwe icyubahiro Amiin Erega yesu akunda abakindana bagatangira ubuntu kuko baherewe ubuntu ....izi nkumi zisigaye ziduha aruko tuzishyuye kuku zigisha gutangira ubuntu nkuko baherewe ubuntu Amiin ariko mana we uyu mu pasiteri umuhe umugisha umuhe no kuramba Amiin

7
MUGOBOKANSHURO Ephrem 2018-10-11 05:33:41

L’EGLISE OU LE SYNAGOGUE C’EST UN LIEU SACRE ET DE CULTE. DONC, CE N’EST PAS UN LIEU DE DETENTE, DE PIQUE-NIQUE, DE DIVERTISSEMENT COMME LE PRETEND PASTEUR MASASU.
SI PAR HASARD VOUS INCITEZ LES FIDELES DE CARESSER, AMADOUER OU FAIRE D’AUTRES CAPRICES QUELCONQUE EN PLEINE EGLISE, C’EST CONTRE LA DEONTHOLOGIE PREDICATRICE. C’EST CONTRE L’ETHIQUE DE LA PASTORALE. SI RGB PREVOIT QUE TOUT PREDICATEUR OU EVANGELISTE DEVRAIT DETENIR UN PARCHEMIN DE FORMATION EN THEOLOGIE, IL FAUT QU’ELLE SUIVE DE PRES CES ACTES QUI PEUVENT INDUIRE EN ERREUR LES FIDELES. MUGOBOKANSHURO Ephrem

8
peter 2018-10-10 16:52:53

Apotre Masasu leta y Urwanda yarikwiye kumukurikirana kuko izinyigisho zituma urubyiruko rwacu rushobora kubifata nkukuri ejo ibintu bikabura igaruriro ,Masasu nkumuntu wize koko!!!nasabe imbababazi abanya Rwanda nkukoyabokoze ubushize

9
peter 2018-10-10 16:50:48

Apotre Masasu leta y Urwanda yarikwiye kumukurikirana kuko izinyigisho zituma urubyiruko rwacu rushobora kubifata nullified ejo ibintu bikabura igaruriro ,Masasu nkumuntu wize koko!!!nasabe imbababazi abanya Rwanda nkukoyabokoze ubushize

10
John 2018-10-10 14:54:04

ubutaha muzajye muduha icyigishyo cyose apana agace kibyo yavuze ,twumve message yari igambiriwe

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza