IGIHE

Alka Mbumba wiyita ‘Umusazi wa Yesu’ yijeje ibyishimo mu gitaramo yatumiwemo i Kigali

1 2-04-2019 - saa 18:33, Ishimwe Israel

Umuhanzi Alka Mbumba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yijeje Abanyarwanda kuzaryoherwa mu gitaramo cya Pasika ‘Easter Celebration 2019’ gitegurwa n’umuramyi Bizimana Patient, yatumiwemo mu Mujyi wa Kigali.

Alka Mbumba Mahanaim wamamaye mu ndirimbo ibyinitse cyane ya “Fanda nayo” ni we mushyitsi w’imena watumiwe mu gitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground ku wa 21 Mata 2019.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’abakunzi b’ibihangano bye abunyujije mu mashusho yifashe, Mbumba yemeje ko azizihiriza Pasika i Kigali.

Yagize ati “Shalom Rwanda, Shalom Kigali, Imana ibahe umugisha. Njye ndi Alka Mbumba ‘umusazi wa Yesu’. Ndabatumiye mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Pasika ku wa 21 Mata 2019 i Kigali.’’

Yakomeje ati “Muzaze mwese dushime Imana, tuyihimbaze kandi twibuke kuzuka kwa Yesu. Tuzaririmbana ‘Fanda nayo’. Tuzashima Imana. Imana ihe umugisha u Rwanda.’’

Mbumba ni we muhanzi wa mbere ukomoka muri RDC watumiwe na Patient Bizimana muri Easter Celebration. Indirimbo ye ‘Fanda Nayo’ ikoreshwa cyane mu nsengero nyinshi mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Bizimana Patient uri mu bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ubwo Buntu”, “Menye Neza”, “Ikimenyetso” n’izindi. Aheruka gushyira ahabona iyitwa ‘‘Ijambo rya Nyuma’’ yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu gitaramo cye, Bizimana azafatanya n’abandi baramyi barimo, Gaby Kamanzi, Redemption Voice y’i Burundi, Shekinah Worship Team yo muri Restoration Church kwa Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu na Healing Worship Team.

Easter Celebration 2019 yateguwe na Moriah Entertainment Group ifatanyije na East African Promoters. Yanatewe inkunga na Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ya Airtel.

Reba hano umuhanzi Alka Mbumba atumira Abanyarwanda mu gitaramo

Patient Bizimana aheruka gushyira ahabona indirimbo ya Pasika yise ‘Ijambo rya nyuma’

Alka Mbumba yatumiye Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo i Kigali
Fanda Nayo ibyinwa benshi bakenyeye umwambaro cyangwa umwitero
Mbumba wiyita 'Umusazi wa Yesu' ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika y'u Burasirazuba no mu Biyaga Bigari
Patient Bizimana aritegura igitaramo cya Pasika kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya gatanu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yusuf 2019-04-02 17:16:52

Izo ni cash (amaturo)zituma muvugayo, uwazifunga ntimwaza Sha ndabazi.

Kwamamaza