IGIHE

ADEPR yatangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Tewoloji

6 7-10-2018 - saa 15:49, Ishimwe Israel

Itorero rya ADEPR ryatangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishuri rya FATEK kizibanda ku nyigisho za Tewoloji n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).

Umuhango wo gutangiza iri shuri wabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Ukwakira 2018.

Iyi porogaramu izatangirwamo amasomo ku bayobozi bakuriye amatorero mu gihugu agamije kubafasha kwiyungura ubumenyi no kugabura ibyo bize mu mashuri.

Yazanywe n’Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Tewoloji (International Graduate School of Ministries-GSM) riyoborwa na Dr. Henry Klopp. Iri shuri rikorera mu bihugu birimo Ethiopia, Kenya, Zambia, Nigeria.

Pasiteri Rudasingwa Claude ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR yatangaje ko iri shuri rizafasha itorero kongera umubare munini w’abize Tewoloji.

Yagize ati “Binyuze muri iyi gahunda imibare y’abayobozi b’amatorero bize Tewoloji izazamukaho 20% buri mwaka.”

ADEPR ifite amashuri ya Bibiliya y’ibanze n’ayisumbuye n’Ishami rya Kaminuza rya Tewolojiya (FATEK) ryatangijwe mu 2008. Agamije kongerera ubushobozi abafite umuhamagaro mu ivugabutumwa ngo barikore neza.

Abavugabutumwa babarizwa muri iri torero bishimiye iyi gahunda bavuga ko ari ishema kuri bo. Izanabafasha gushyira mu bikorwa itegeko rigenga amadini ryatowe ku wa 27 Nyakanga 2018.

Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere ryitezweho kugabanya akajagari cyane ko nta muvugabutumwa uzongera kwemererwa kwigisha adafite impamyabumenyi mu masomo ya Tewoloji.

Rivuga ko umuryango ushingiye ku myemerere, impuzamiryango, ihuriro mpuzamiryango cyangwa Minisiteri igomba kugira amategeko ayigenga, ubuzima gatozi no gukorera ahantu hazwi kandi hujuje ibiteganywa n’itegeko.

ADEPR imaze imyaka 78 ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri babarizwa muri paruwasi 424 n’insengero 3291.

Usibye ivugabutumwa inafite amashuri y’incuke 158, amashuri abanza 147, ayisumbuye 59, ay’imyuga n’ay’ubumenyingiro ane.

Abavugabutumwa bagaragaje ko iyi kaminuza izabafasha kuzamura urwego rwabo mu bijyanye na Tewoloji
Dr. Henry Klopp uyobora Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Tewoloji ryazanye porogaramu yo ku Rwego rw’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri FATEK riri mu Gatenga
Itorero rya ADEPR ryatangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ivugabutumwa
Pasiteri Rudasingwa Claude ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR
Uyu muhango witabiriwe n'abavugabutumwa batandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sibmana Theogene 2018-10-22 09:05:28

Nibyiza cyane ariko bibuke kuzamura nabafite impano nyamara bakaba ntabushobozi bwo kwiyishyurira amashuli

2
Toto'o 2018-10-07 15:36:51

Nibyiza Nyamara iri dini mbona rifite gahunda!!
Nanjye nararipingaga ariko,ukurikije ibibazo ryagiye rinyuramo,ubona ari rimwe mumadini afire ibigwi mugihugu,rigerageza kwihagararaho kandi riragutse
Ubundi amadini ari kwisonga mbona yaguma mugihugu in
KILIZIYA GATULIKA
ANGLIGAN
ADVENTIST
ISLAM
ADEPR,
Mbona ariyo kizigenza mugihugu,
Andi hose bashaka bakayaca ama church ameze nk’amaboutique yandibwashaka ukayaca!
Bravo muri ADEPR

3
Claude 2018-10-07 11:33:51

Imana ishimwe cyane kuko ikomeje gufasha ishuli ryacu rya FATEK

4
Claude 2018-10-07 11:33:50

Imana ishimwe cyane kuko ikomeje gufasha ishuli ryacu rya FATEK

5
Badege Cosma 2018-10-07 11:10:12

Nagirango nibutse abantu ko kwiga Theology ntaho bihuriye no kwemerwa n’imana cyangwa kumenya neza Bible kurusha abandi.Abakristu batubanjirije mu kinyejana cya mbere,hafi ya bose bali abantu batize nkuko Bible ivuga muli Ibyakozwe 4:13.Ndetse na Yesu nta shuli yagezemo (Yohana 7:15).Nyamara kubera ko bakoraga ibyo imana ishaka,bakirinda icyaha,imana yabahaye "imbaraga zidasanzwe" arizo umwuka wera.Bakagenda bazura abantu,bakiza abamugaye n’abahumye.Ntabwo kwemerwa n’imana bisaba kwiga Theology.
N’uyu munsi,kumenya neza Bible no kuyigisha,ntibisaba kwiga Theology.Ntabwo abajya kwiga theology baba bagiye kwiga Bible.Nta nubwo aribyo bibahindura "abakristu nyakuri".Nkuko Yesu yavuze muli Luka 10:21,usanga abantu bize cyane batazi ibintu byerekeye imana (Bible),ndetse hafi ya bose barabipinga.Urugero,bigisha ko duturuka ku ngagi,mu gihe Bible yigisha ko ari imana yaturemye.Ntabwo bemera Umunsi w’Imperuka,nyamara Imana iwuvuga ahantu henshi muli Bible.

6
Masokubona 2018-10-07 09:56:30

Nibyiza hari nabayobozi bamwe muri ADEPR batarangije na primaire bagende bajye kwiga, turabazi naho ibyo kuvuga ngo nimihamagaro ntubizavamo

Kwamamaza