IGIHE

Abahanzi bahimbaza Imana bakoze imyitozo y’igitaramo cyo gufasha Ishimwe wamugajwe n’impanuka

1 5-09-2019 - saa 16:27, Nsengiyumva Emmy

Ku gitekerezo cy’umuhanzi Eddie Mico umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye gukora igitaramo cyo gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Esther Ishimwe ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze muri 2018.

Ishimwe Esther ukomoka i Kabuga mu mujyi wa Kigali, yahuye n’uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yavaga ku ishuri arimo gutaha. Imodoka yamugonze yataye umuhanda imusanga ahagendera abanyamaguru iramukubita agwa ku nkengero z’umuhanda arakomereka cyane.

Iyo mpanuka yamusigiye uburwayi bukomeye dore ko usibye kuvunika amagufwa, yanamusigiye ibikomere ku bwoko. Kugeza ubu ntabasha kuvuga ndetse no kugenda.

Umuryango wa Ishimwe wagerageje kumuvuriza mu Rwanda ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo bagiriwe inama ko bamujyana kumuvuza mu mahanga.

Abaganga bavuze ko Ishimwe avuriwe mu Buhinde ashobora gukira uburwayi afite.Hakenewe nibura amadolari 20,000 (miliyoni hafi 18 Frw) ngo avurwe.

Ni muri urwo rwego abahanzi bo baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bishyize hamwe bategura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Kuri uyu wa Gatatu abahanzi bose bazitabira, bahuriye mu myitozo ya nyuma ku rusengero rw’Itorero Anglican mu Rwanda ruzwi nka St Etienne mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kizaba tariki 08 Nzeri 2019 kibere kuri Galaxy Hotel kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni 5 000Frw bakaguhamo icyo kunywa kidasindisha.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’ hazaba hari abahanzi banyuranye barimo; Eddie Mico, The Pink, Rene Patrick, Aline Gahongayire, James & Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Di Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcas n’abandi benshi.

Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther, ushobora guhamagara imwe muri izi nimero: 0785708897, 0788439060.

Arsene Tuyi ni umwe mu bahanze bazitabira igitaramo
Columbus azaba ari muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’
Ashimwe Dorcas ni umwe mu bahanzi bitabiriye imyitozo ya nyuma y'igitaramo kigamije gufasha Ishimwe
Eddie Mico ni we wazanye igitekerezo cyo gutegura igitaramo cyo gufasha Ishimwe Esther
Umuhanzi Gaby Kamanzi na we azaba ari muri iki gitaramo
Kavutse Olivier ari mu bahanzi bazitabira
The Pink na we ari mu bahanzi bazaririmba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukunzi 2019-09-05 11:30:44

iki n’igikorwa cyiza Imana yo mw’ijuru izabafashe muri gahunda zose, gufasha utishoboye n’ukuguriza Imana, nda byishimiye iyaba hajyaga haba ubwitage mumatorero yose yo mu RWANDA agashyira hamwe agakora igikorwa nk’iki amafranga avuyemo agafasha abarwayi babuze uburyo bwo kwivuza. murakoze Uwiteka abahe umugisha

Kwamamaza