IGIHE

Ubuyobozi bwa ADEPR bwasabiwe kweguzwa

38 30-05-2019 - saa 17:11, Emma-Marie Umurerwa

Itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR bamaze iminsi batangije inkubiri yo gusaba ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa.

Aba bakirisitu ba ADEPR bandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije itorero.

Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda n’iryo ku Mugabane w’u Burayi.

Ikindi bavuga ni ikijyanye n’imiyoborere idahwitse ya Dove Hotel n’icyo kuba bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ngo bakoresha diplôme z’impimbano.

Tariki ya 28 Gicurasi 2019 nibwo aba bakirisitu banditse ibaruwa ikubiyemo ingingo umunani bashingiraho basaba ko abayobozi ba ADEPR barangajwe imbere na Rev. Karuranga Ephrem beguzwa. Bashimangira ko itorero rigaragaramo ibibazo by’imiyoborere n’ubushobozi bucye bwo kuyobora biritera gusubira inyuma mu iterambere.

Hari aho igira iti “Dufite ibimenyetso dushingiraho dusaba ko abayobozi abayobozi ba ADEPR begura.”

Ingingo ya mbere bashingiraho bavuga ko abagize Biro Nyobozi bananiwe gukemura ibibazo bityo bakaba bakwiye kwegura ni ibibazo biri mu Itorero rya ADEPR Uganda.

Abo bakirisitu bagaragaza ko Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev. Karangwa John, yashatse kwiyandikishaho Ishami rya ADEPR muri Uganda yiyita rwiyemezamirimo bikaba bishobora kuba ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice kwaryo.

Ikindi bavuga ngo ni uko ubuyobozi bw’itorero bwananiwe gukemura ibibazo biri muri Ishami rya ADEPR i Burayi. Bakagaragaza ko abakirisitu bo mu Bubiligi n’abo mu Bufaransa bacitsemo ibice.

Ibaruwa yabo inagaragaza ko “Hari n’abahawe inshingano barimo uwitwa Mboneko Corneille urwanya “ubutegetsi bw’igihugu.”

Muri iyo nyandiko banakomoza ku kibazo cya Kaminuza ya Tewolojiya ya FATEC aho Umuvugizi wa ADEPR akoresha diplôme itemewe mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wungirije ngo akoresha iy’impimbano.

Inakomoza ku kibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Dove Hotel, irimo kutagaragaza imikoreshereze yawo ndetse ibikorwa byose bigakorwa mu bwiru; banatunze agatoki icyenewabo n’itonesha mu kazi.

Umwe mu bakirisitu ba ADEPR Paruwase ya Rugando washyize umukono kuri iyi baruwa witwa Gatete Garcan, yabwiye IGIHE ko ibyo bashinja aba bayobozi byose babifitiye ibimenyetso.

Yagize ati “Birigaragaza ko bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero. Kugeza uyu munota hagiye gushira imyaka ibiri abapasiteri n’abavugabutumwa (abarimu) bakatwa amafaranga ku mishahara yabo babwirwa ngo ni ayo ubuyobozi bwasimbuye bwibye. Mu by’ukuri ibyo byaha ntibirahama kugeza ubu.’’

“Dufite ibimenyetso by’uko diplôme bakoresha ari impimbano, ibyo nabyo inzego zibishinzwe zibitubajije twabyerekana. Nta kintu twahimbye mu byo twavuze.”

ADEPR iti “Byose birakwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko iby’ibibazo bivugwa biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo, ariko ntiyagira uwo atunga agatoki.

Ati “Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo […] Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”

“Ku kibazo cya Uganda sinibaza uburyo abakirisitu b’Abanyarwanda bavuga ko ari aba ADEPR nubwo ntazi abo aribo, aramutse ari umukirisitu akaba ari n’Umunyarwanda icyo kibazo ntabwo yakivuga kuko azi ibibazo bihari. Uganda ntitwinjirayo kubera Abanyarwanda batoterezwayo, ntitwinjira, ntidusohokayo baribwira ko ibibazo biriyo twabikemura dute? Iyo udaheruka mu murima ibyatsi biramera.”

Yakomeje avuga ko “Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu kuko ntitubana na bo buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura.”

Ku kijyanye n’impamyabumenyi z’impimbano yagize ati “Umukirisitu utinyuka kuvuga ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu itangazamakuru numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo makuru yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.”

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem

Nta gikuba cyacitse muri ADEPR

Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ku bibazo by’imiyoborere biherutse kugaragazwa na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR, Kayigamba Callixte, yavuze ko ubuyobozi bw’itorero bwiteguye kubikemura neza.

Yagize ati “Nta gikuba cyacitse, abantu bakorana kuba batumvikanye nta shyano riba ryabaye. Uburyo baganira ku biba byabaye, uburyo bakemura ibyo bibazo ngira ngo nabibashimira. Hagaragaye ko habaye kutumvikana hagati yabo, ariko ikigaragara uyu munsi ni uko bashaka icyabunga, bashaka gukuraho icyatumye batumvikana.”

Itorero rya ADEPR ryagiye rigaragaramo ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, gukoresha nabi umutungo n’ibindi. Ibi bikaba byaraviriyemo bamwe mu bahoze bariyobora gufungwa no gukurikiranwa n’inkiko mu 2017.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Ev Nsanzabera Simon 2019-06-04 05:22:51

Ubuyobozi bwa ADEPR bukomeje kuturwaza imitima aho kuyomora pe.cyakora imana idutabare.

2
H.F.PATRICK 2019-06-03 08:44:35

Ndumva ibyo iryo tsinda rigaragaza nk’ibibazo abayobozi ba ADEPR batashoboye gukemura ntashingiro bifite , kabone nubwo byaba ari ibibazo iryo tsinda ntabwo ryatanze amakuru asobanutse kuko nta mpuhwe bifite kuba FATEK ifunze siyo yambere bibayeho cyane natwe tuyigamo tubona ntagikuba cyacitse , kandi birengagije ko niba ari abayoboke ba ADEPR ko twe iyo bituyobeye dupfuka tugasenga Imana, kwegura sicyo gisubizo kuko ini ryo tsinda uko ringana uwabagira ababashaka ko begura simpamyako bagera kuri 20%yuburyo bakora , ariko isi izashirana no kwifuza kwayo.

3
UWIZEYE 2019-06-02 00:44:19

1Abam.21:12-13,Bategeka abantu kwiyiriza ubusa,bashyira Naboti imbere yabo,maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere.Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati"Naboti yatutse Imana n’umwami.Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa,bamutera amabuye arapfa.
*Abashinja ibinyoma babayeho na cyera,niba aba biyita abakiristo ba Adepr bavuga ukuri ni byiza,ariko niba bari mu nama z’ubugoryi bizabagaruka nkuko byagarutse inzu ya Ahabu na Yezebeli,kuko Imana ijya ikurikirana ibinyoma bw’abantu bashaka kurwanira inyungu zabo,bakavurunga Itorero ry’Imana,Mwirinde.

4
Byukusenge 2019-06-01 05:54:38

igihe cyose ubuyobozi bwa ADEPR buzaba bugitorwa nagatsiko kabantu 60 gusa abantu ntibazigera babwiyumvamo.abashumba Ba za paruwasi nabakuru bitorero nibajye Mu nteko itora barebeko ibi bizongera kubaho.

5
hyhgf 2019-06-01 05:52:20

Rwagasana namwene wanyu Afande mwaretse itorero rya ADEPR koko! Gukunda igihugu suko bikorwa, mwisubireho.

6
kamali Edmond 2019-06-01 05:47:24

nyakubahwa perezida wa Republic narengere abanyarwanda basengera muri ADEPR kuko turambiwe kuyoborwa nk’amatungo

7
Koko 2019-05-31 16:00:13

ADPR = amatiku niba hari ahantu haba amatiku nimubiyita abarokore ,kuko nabonye ibyabo ari ukwitwaza Bible ariko ibikorwa byabo ari zero ngewe nabuze numwe wanyerera imbuto usanga bigisha ariko bamunzwe no kunegurana gusa,ninda mini.

8
Nyanzira Haetsn 2019-05-31 13:57:28

Kuri ADEPR ni ugusenga Imana kuko niyo ikemura I byo abantu badashobora gukemura

9
Nyanzira Haetsn 2019-05-31 13:57:28

Kuri ADEPR ni ugusenga Imana kuko niyo ikemura I byo abantu badashobora gukemura

10
Mahoro 2019-05-31 13:16:10

Mu minsi y’imperuka hazaba ibihe birushya,abanyetorero mukomeze kuba maso, njye mbona icyibazo atari abayobozi ahubwo Satani ari kurwanya ivugabutumwa mu gihugu,RGB nayo irasabwa gushishoza kuko ibibageraho byose ntabwo ari ukuri,kuko nihabaho gukomeza kugendera ku mpuha nta mahoro azaboneka, dukomeze gusaba Imana itange amahoro mu gihugu cyacu

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza