IGIHE

Nyuma y’amezi 11 asezeye ADEPR, ’Mama Queen’ yimikiwe ubupasiteri mu itorero rye (Amafoto)

9 14-10-2018 - saa 16:14, Sengurebe Joel

Mukeshimana Edith [Mama Queen] wiyomoye kuri ADEPR mu mpera za 2017 agatangiza idini rya Naioth Church, yimikiwe kuba Umushumba Mukuru waryo mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mama Queen wari umuvugabutumwa muri ADEPR Sgeem n’umukinnyi wa filimi za gikirisitu, yimikiwe mu rusengero rw’idini rye i Nyamirambo. Yari agaragiwe n’abarimo abo basenganye, inshuti n’abavandimwe n’abakinnyi ba sinema mu Rwanda.

Yimitswe mu buryo butamenyerewe kuko atasutsweho amavuta cyangwa ngo ahabwe inkoni, nk’imwe mu mihango ikorwa mu madini menshi.

Rev. Pasiteri Mukeshimana yavuze ko yahisemo kudasukwaho amavuta kuko afite ay’umuhamagaro w’Imana, anashimangira ko inkoni nk’ikimenyetso cy’ubushumba bw’itorero yayihawe ubwo yahamagarirwaga kuyobora umukumbi.

Yavuze ko inshingano z’ubushumba zitoroshye kuko zisaba kwitwararika no guharanira kwagura ubwami bw’Imana.

Rev. Pasiteri Mukeshimana yashimye ADEPR yamureze ndetse akaba akigendera ku ndangagaciro zayo.

Ati “Nahoze muri ADEPR nyoboye icyumba cy’amasengesho cya Sgeem numva mpakunze cyane kandi mbanye neza n’abaho. Naje guhamagarirwa gushumba izindi ntama. Mu by’ukuri nubwo nagiye ADEPR nayivuyemo ariko yo ntiyamvuyemo.”

“Ni yo mpamvu mubona imikorere yanjye, imyambarire, kutadefiriza imisatsi, bitahindutse. Ndacyafite umuco w’itorero nshima cyane ko ryambereye ababyeyi beza rikamfasha kurera umuhamagaro wanjye.”

Uyu muhango wayobowe na Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali, wanahuriranye no gusengera abadiyakoni 10.

Yabwiye abimitswe kuzuza inshingano zabo, gukiranuka no gukoresha Bibiliya batoreka imbaga.

Yagize ati “Uyu mwanya mubonye ni uwo kwicisha bugufi mukamenya kuba abagaragu b’abo mushinzwe. Mukwiye gufatanya n’abo musanze mu buyobozi bw’andi madini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’itorero n’iza Leta."

"Mugomba guhangana no guca inyigisho z’ibinyoma n’ubuhanuzi bw’ubutumano byadutse muri iyi minsi.”

Uyu muhango wasojwe n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo Thacien Titus, Mama Zoulu, Uzayisenga Isaie, Korali Gahogo ya ADEPR Gitarama n’abandi.

Rev. Pasiteri Mukeshimana yatangije itorero nyuma y’imyaka isaga 10 muri ADEPR Sgeem aho yakoze imirimo irimo kuyobora icyumba cy’amasengesho, ubudiyakoni n’inshingano za Mwarimu w’Umudugudu yahawe kuva mu Ukuboza 2016.

Abarimo abakirisitu basenganye muri ADEPR Sgeem bitabiriye uyu muhango
Bakase umutsima ufite ishusho ya Bibiliya
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali ni we wayoboye uyu muhango
Bishop Nzeyimana Innocent yamuhanuye guca bugufi imbere y'intama yaragijwe
Mama Queen yahawe Bibiliya nk'intwaro izam ufasha mu ivugabutumwa no kuragira umukumbi yaragijwe
Mama Queen yahawe inshingano zo kuba pasiteri nyuma y'amezi 11 asezeye muri ADEPR
Mama Queen yarambitsweho ibiganza asengerwa ku nshingano z'ubupasiteri
Muri uyu muhango yahawe impano zitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Yimitswe agaragiwe n'umuryango we
Rev. Pasiteri Mama Queen yimitswe n’abakozi b’Imana anambikwa ikanzu ya gishumba
Rev. Pasiteri Mukeshimana Edith yari yicaye hagati ya Bishop Nzeyimana Innocent n'umugabo we
Rev. Pasiteri Mukeshimana yanasengeye abadiyakoni 10
Rev. Pasiteri Mukeshimana yashimye ADEPR yamureze ndetse akaba akigendera ku ndangagaciro zayo
Umuhanzi Thacien Titus yasusurukije abitabiriye umuhango wimikiwemo Mama Queen wahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR
Umuhanzi Uzayisenga Isaie ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’Itorero rya Shekinah Revival Church, Bishop Jeanne Kabega yari agaragiye, Rev. Pasiteri Mama Queen
Korali yo muri Naioth Church yasusurukije abitabiriye uyu muhango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Giso 2018-10-15 05:31:48

Ariko ibi abitwa abakozi b’Imana bakora byo kwimika abagore ngo ni abashumba ni ibiki?ni uwuhe mugore wimitswe muri bibiya twabonye ngo tubifateho urugero?!

2
Lolo keka 2018-10-15 01:52:25

Kuba atarasobanukirwa ubutumwa bwiza ntaho avuye nta n’aho agiye. Ubwo se Adepr ko ari idini ritarahishurirwa inkuru nziza yo gukiranuka kw’Imana none ukaba uvuze ngo uyivuyemo yo ikaba ikikurimo. Ubwo uri kujya
he? Uri kwagura ubwami bwa sekibi gusa.

Mutuze mubanze musobanukirwe inkuru nziza mubone gutangiza amadini

3
Gatare 2018-10-15 01:46:36

Aya ni "amaco y’inda" gusa.Impamvu yavuye muli ADEPR,nuko yashakaga gushinga idini rye kugirango nawe abone icyacumi gitubutse.Nubwo we atabyemera,agomba kumenya ko imana ibuza Abagore kuyobora amadini cyangwa kujya imbere bakigisha mu nsengero.Byisomere muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Amenye kandi ko Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Ku munsi w’imperuka,Pastors bazazira "gukunda ibyisi" no "gusuzugura" ibyo imana itubuza.Amafaranga ntabwo atubuza gupfa.Ariko abantu bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahembe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).

4
Seba 2018-10-15 01:38:27

Adpr igira ironda dini NGO uzasengera muri ndi dini bazamuhagarika reta nitabare iryo vangura ritazakurura akaga igihugu

5
Ibyisi ni amabanga 2018-10-14 18:06:24

Yabonaga yari kuzagwa mu Bwarimu bwa ADEPR imutwara nk’ipunda . Amenye ubwenge kabisa ahubwo se Nyamijoss asengera ni he he ngo nzage kwishakirayo akazi ko namemya Marketing

6
Eric Kalisa 2018-10-14 16:33:44

Ako nagiraga ngo nkosore kuriyi nkuru iri torero siwe warishinze ryari risanzwe rihari rimaze nimyaka myishi mu Rwanda,ryashinzwe na Bishop Nzeyimana Innocent,ahubwo uwo mumama yimitswe ahabwa ubushumba muriryo torero.

7
Toto'o 2018-10-14 11:55:32

Korali Gahogo se irihe yavuye I Gitarama? injury zanyu Zealand sigaye zikemeangwa!!
Ahubwo se irihe dini ryujuje by ziranenge ugendeye kubyoRGB isaba?? Bazashake ibindi bazanira abanyarwanda akajagari k’amadini siko abantu bakennye asanzwe arahagije!

8
Toto'o 2018-10-14 11:49:38

Korali Gahogo irihe se

9
Ndiriyobijya 2018-10-14 11:40:21

Ko ntabashumba ba ADEPR avuga ko bamureze bahabonetse?

Kwamamaza