Ni ikimwaro kumva amacakubiri mu bashumba b’amatorero- Bishop Kayinamura

25 13-11-2017 - saa 10:50, Emma-Marie Umurerwa

Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel , avuga ko ari ikimwaro kumva abashumba b’amatorero ndetse n’abayoboye amadini bagirana amakimbirane.

Ubushamirane mu bayobozi mu matorero Bishop Kayinamura yabugarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2017, ubwo ku cyicaro cy’iryo ayoboye bari bahuriye mu mahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge.

Nubwo abanyamadini bitwaza bibiliya ariho hagakwiye kuboneka ubuhamya bw’imibanitre myiza, naho si shyashya, abayobozi b’amatorero barashwana.

Intandaro y’amakimbirane ijya yumvikana harimo kwigizwaho imitungo, icyenewabo, amacakubiri ashingiye ku moko n’ibindi bitandukanye bijya bishyamiranya abapasiteri, hamwe bagafatana mu mashati.

Bishop Kayinamura Samuel avuga ko uko kutumvikana kw’abayobozi b’amadini n’amatorero ari amahano kandi ari ikimwaro.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko ari itorero ry’uyu munsi gusa n’igihe cya mbere niko Itorero ryagiye rimera. Ariko intege nke zo zirahari […]rwose ni ikimwaro kumva abashumba, abahagarariye abandi aribo barwanye.”

Akomeza avuga ko umuyobozi agereranya nk’um umutwe, agomba kuba muzima kugira ngo n’ingingo zindi zibe nzima.

Asaba abashumba b’amadini n’amatorero kwirinda icyazana amacakubiri ahubwo bakimika ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Turashaka gukomeza komorana ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, turashaka ko ya ngengabitekerezo ya jenoside ikigaragara n’iyo yaba agashashi gatoya kave muri bo, bya bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bizamuke bibe 100%.”

Akomeza avuga ko mu Itorero ayoboye bashyizeho abo bise ‘imboni’ z’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kwirinda icyabazanamo amacakubiri.

Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
theoneste 2017-11-15 01:20:46

IMANA NITABARE ITORERO RYAYO KUKO SIRYUMUNTU !!!!!

2
rinda 2017-11-14 14:08:26

nakemure ibiri mu itorero ahagarariye ye kwirengagiza ibyo azi.

3
teo 2017-11-14 11:52:18

IMANA NITABARE méthodiste kinyaga bigishwe ubumwe nubwiyunge byaba byiza

4
boringo 2017-11-14 11:45:58

Muzagire inama na ADEPR kuko yo inzangano zibageze ahabi. Karuranga na Ruzibiza Viateur n’amatiku yabo ameze nabi cyane. Thanks

5
past habi 2017-11-14 08:42:27

bishop rwose urasetsa imikara,wagiyeho wibye ubuyobozi ubifashijwemo numuhezanguni nsabimana so wa batisimu,none ngo uratanga inama kandi iwawe amatiku nimenshi cyane,kandi kugundira ubuyobozi kwawe uzakurura undi mwiryane ukomeye.Jya wicecekera nta nama zawe

6
past habi 2017-11-14 08:40:31

bishop rwose urasetsa imikara,wagiyeho wibye ubuyobozi ubifashijwemo numuhezanguni nsabimana so wa batisimu,none ngo uratanga inama kandi iwawe amatiku nimenshi cyane,kandi kugundira ubuyobozi kwawe uzakurura undi mwiryane ukomeye.Jya wicecekera nta nama zawe

7
emanuer 2017-11-14 07:50:52

Nyakubahwa muri kinyaga turananiwe ngwino utwigishe ubumwe nubwiyunge kandi nawe urabizi !!!!!!!!!!!!!!

8
tamarr 2017-11-14 06:28:41

Nyakubahwa ubumwe nubwiyunge i GIKONDO burahari aho bucyenewe ni muri kinyaga "ikamembe" muzaze mwigishe abapasiteri bâ kinyaga kuko ntabuhari !!!!!

9
gift 2017-11-14 03:40:21
10
ruth 2017-11-14 03:33:38

nyakubahwa koko ibyuvuga nibaribyo kuki udashaka kumva no gukemura amacakubiri avugwa muba pasiteri bawe hano muri Methodiste kamembe kdi nawe urabizi kuki ubakingira ikibaba

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza