Mufti w’u Rwanda yahakanye ko hari miliyoni 200 Frw bahawe zo kubaka icyicaro cya RMC

4 11-06-2018 - saa 21:30, Thamimu Hakizimana

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yahakanye yivuye inyuma ko nta miliyoni 200 Frw zo kubaka icyicaro gikuru cy’Umuryango w’abayisilamu (RMC) bahawe.

Mufti Salim yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’abayisilamu, igamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abayisilamu bahura nabyo iba mu kwezi kwa Ramadhan.

Ibi bije nyuma y’aho hashize imyaka irenga itanu abayisilamu bo mu Rwanda bavuga ko batanze inkunga ya miliyoni 200 Frw zo kubaka ibiro bikuru bya ‘RMC’ ariko batazi irengero ryayo.

Muri iyi nama Mufti Salim yabwiye abayisilamu ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze hari miliyoni 27 Frw zo kubaka icyicaro gikuru cya RMC abayisilamu bari barakusanyije ariko ngo ntazi abavuga miliyoni 200 Frw aho babikura.

Aganira na IGIHE, yemeje ko bafite gahunda yo kubaka icyicaro gikuru ariko bagishakisha amafaranga.

Yagize ati “ Gahunda yo kubaka icyicaro irahari ni ugukomeza gushakisha inkunga kugira ngo kizubakwe, naho ibyo kuvuga ngo hatanzwe miliyoni 200 Frw ntabwo ari byo ni amagambo, kuko njya ku buyobozi nasanze hari miliyoni 27 Frw gusa, ku buryo ntazi aho abavuga izo miliyoni bazikura.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yo gukusanya inkunga y’amafaranga azubaka icyo cyicaro cya RMC izakomeza kugira ngo nabo bagere ku iteramberere rirambye.

Umuyisilamukazi witwa Kayitesi Madina, we avuga ko kuba Mufti yarabatangarije amafaranga abayisilamu bahaye RMC, bizatuma barushaho gutanga umusanzu wabo kugira ngo nabo bagire ibiro bigendanye n’igihe.

Yagize ati “ Mu minsi yashize wumvaga abayisilamu bavuga ko ubuyobozi bwariye miliyoni 200 Frw kuba Mufti noneho atangaje amafaranga ahari ndumva ari byiza cyane kuko biraduha imbaraga zo gukomeza gutanga inkunga yacu kugira ngo tuzubake icyicaro cyigendanye n’igihe nk’andi madini.”

Abari bitabiriye iyi nama hafi ya bose bagaragaje ko kuba Mufti yabatangarije amafaranga nyir’izina bagiye bahabwa kugirango bubake icyicaro gikuru cyabo, bizarushaho kugarura umwuka mwiza muri Islam kuko abenshi bari baramaze kwishyiramo ko ubuyobozi bwayariye.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana (Ibumoso) ari kumwe n'umwungirije
Abayisilamu banyuzwe n'uko Mufti w'u Rwanda yaberuriye amafaranga ahari agenewe kubaka ibiro bya RMC babitse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habimanaismail2 2018-06-18 02:28:08

Hhhhhhhhh arko ye aho mwasharurije hashize imyaka irenga 5 none NGO mufite miriyini27 muzarebe Neza nyakwingendera Hadji muganga yatanze shenke yibihumbi100 iremera ya banks yabaturangye mwayakuyeyo muyashirahe? Allah azabibabaze cg muzi ko gufungusha bangenzi banyu aribyo bizabafasha

2
MAHAME 2018-06-12 05:05:51

Ntabwo ari idini ya ISLAM gusa ivugwaho kwiba amafaranga y’idini.Mulibuka vuba aha Leta ifunga abayobozi bose mu rwego rw’igihugu ba ADEPR kubera kwiba 2.5 Billions/Milliards.Muribuka Chief Accountant w’idini rya Adventist mu Rwanda,ashinja Pastor urikuriye witwa Byiringiro Esron.Akamushinja kwiba amafaranga y’idini akayubakisha Etages ze bwite I Nyarutarama.Bali bagiye kuburana ku bakuru babo muli Kenya.Usanga abakuru b’amadini barwanira amafaranga,rimwe na rimwe bakarwanira mu nsengero.Mu myaka yashize,abakuru b’Abaslamu barwaniye ku irimbi bagiye guhamba undi Sheikh wari atuye ku Kicukiro hafi ya Ziniya.Icyo gihe ni Police yabakijije ku irimbi.Mu gihe imana isaba abayisenga by’ukuri kugira UBUMWE (1 Abakorinto 1:10),birababaje kubona amadini hafi ya yose arangwa n’amatiku,amoko,kwiba amafaranga no kwivanga muli politike.Bene ibi biranga amadini akoreshwa na Satani,nubwo yo avuga ko akorera imana.

3
kglqerm 2018-06-12 02:36:44

thamimu uri umuntu w umugabo

4
Ayinkamiye Rukhiya 2018-06-11 21:29:54

Ariko Abaislamu twagorwa reba nawe uwo muntu uduhagarariye nkabadamu mukarere ka Nyarugenge.

Kwamamaza