IGIHE

Mubalaka agiye gusohora igitabo ku myizerere y’abanyarwanda, yifuza ko kizasimbura Bibiliya na Korowani

34 10-06-2019 - saa 15:26, Evariste Nsengimana

Umunyamakuru, Umunyamategeko akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki, Mubalaka Edouard, agiye gusohora igitabo gikubiyemo ukuri ku mateka y’u Rwanda n’uko abamisiyoneri bahinduye ukwemera kw’abanyarwanda, akaba yifuza ko kizasimbura Bibiliya na Korowani.

Iki gitabo Mubalaka yise ‘Isoko y’u Rwanda’ biteganyijwe ko kizamurikwa mu Ukuboza. Yacyanditse ashaka gushyira ukuri ahabona ku nkomoko y’u Rwanda, Imana yarwo, imyemerere y’abanyarwanda n’uko byagiye bivangirwa n’abamisiyoneri bikifashishwa mu buryo butari bwo.

Mu gitabo cye ashaka kuvuga ko ‘Kigaragaza aho amateka y’u Rwanda n’Imana yarwo bikomoka, kigakuraho urujijo n’ibyo abantu bahinduye uko babishaka mu nyungu zabo, barangiza bakabyandika muri Bibiliya na Korowani”.

Gikubiyemo amateka y’u Rwanda kuva kuri Gihanga Ngomijana kugera ku mwaduko w’abazungu, harimo ubupfura, indangagaciro, kirazira, ubutwari by’abanyarwanda n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mubalaka yagize ati “Abakurambere bacu iyo bavugaga u Rwanda bumvaga ko basa n’aho bavuze Isi yose kandi koko ntabwo ari ukubeshya.”

Ngo icyo gihe iyo umuntu yavaga nko muri Amerika, Uganda n’ahandi babizi, abo bahuraga baramubazaga bati ‘Ese u Rwanda rw’aho muri Amerika cyangwa muri Uganda rumeze gute?’

Ati “Uvuye i Burayi bakakubaza bati ‘ u Rwanda rw’aho mu Burayi rumeze rute? Bisobanura ko u Rwanda bivuga kwaguka ukagera ku Isi hose aho iva ikagera. Ni nayo mpamvu iyo tuvuga ngo ‘Imana y’i Rwanda, tuba tuvuga Imana y’Isi yose.”

Mubalaka avuga ko Imana y’i Rwanda itandukanye cyane n’iya Israel, iya Isaka n’iya Yakobo zikunze kwiragizwa na benshi, ngo bitewe n’uko u Rwanda ntaho utarusanga, n’Imana yarwo ntaho utayisanga ariko izo zindi biba bisobanuye ko ari izabo gusa.

Mubalaka avuga ko Imana y’i Rwanda itandukanye na Ryangombe, umuhungu wa Babinga ahubwo na we yayiyambazaga, akanigisha abamisiyoneri gusenga bagendeye kuri gakondo y’Abanyarwanda.

Ati “Imana y’u Rwanda ni byose, niyo yaremye ijuru n’Isi noneho irema natwe abantu. Niyo iduha kubaho, niyo iduha gutunga no gutunganirwa. Iyo ni Imana y’u Rwanda ya yindi iguha ntimugure kuko muguze yaguhenda.”

Mubalaka avuga ko Imana y’u Rwanda itifuza amaturo cyangwa kimwe cya cumi kugira ngo ikugirire neza, ngo ‘Nta nubwo yifuza ko umuntu yaza avuga ko imutumye ngo agusengere umuhe ikintu runaka kuko itagurisha ineza yayo.”

Ati “Nuvuga Imana y’u Rwanda banza wubahe igihugu cyawe, Nyoko, So, Sokuru, Sokuruza n’abandi bose bakomoka mu muryango wawe, nuvuga ngo Mana yabo, bizagufasha kumvikanisha ko utandukanye na bimwe by’Imana ya Israel.”

Arifuza ko igitabo cye gisimbura Bibiliya

Aganira na IGIHE, Mubalaka yakomeje agira ati “Ndashaka ko kizasimbura Korowani y’Abarabu. Ndashaka ko gisimbura Bibiliya, abayikoze ni abahanga koko, baraje baradupfunyikira baratubwira ngo ‘Ntuzayihindureho cyangwa wongereho akadomo.”

Ngo bavuze ko ‘Guhindura cyangwa kongera ikintu kuri Bibiliya birutwa n’uko Isi yarimbuka’. Ibyo ngo bifasha abayanditse kutagira undi ugira icyo ayinenga, yabigerageza bakamwita umuhanuzi w’ibinyoma’.

Ati “Tuzajya tugisoma niturangiza dusenge. Twanze kwihanganira abatubwira ngo abanya-Israheli bambutse inyanja itukura kuko biba bisa nk’aho ari ibitangaza bikomeye cyane.”

Mubaraka avuga ko hari ibitangaza bikomeye cyane byabaye ku banyarwanda bikubiye muri icyo gitabo birimo ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu n’abanyarwanda.

Ati “Twavuga tuti Inkotanyi zambutse Uganda zigera Kagitumba Imana y’u Rwanda izishoreye, zishaka kubohoza igihugu cyazo, zishaka gakondo yazo, zishaka kubaho zidasuzuguwe, ziri mu mirimo y’uburetwa.”

Mubalaka avuga ko iyo Nyanja itukura abanya-Israheli bavuga bambutse ayigereranya na Kagitumba kuko Inkotanyi zahasanganyirijwe amasasu, zikabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mubalaka avuga ko hari abantu bitwaza Imana bagasaba abantu amafaranga n’ibindi nyamara nibamara gusoma iki gitabo bazava mu rujijo ntihagire uwongera kubambura.

Avuga ko ‘Hari ibinyoma abigisha ijambo ry’Imana babeshya iki gitabo kizakuraho birimo kuvuga ngo Satani ashukishanya ibyiza, bakongera bakavuga ko akora ibibi’.

Mubalaka avuga ko igitabo cye kizaba gisobanura ukuntu Imana zindi zigishwa hirya no hino zakomotse ku Mana y’u Rwanda, kigakura urujijo ku byo yita ubuyobe birimo kuvuga ngo ‘Umuntu nagukubita urushyi mu musaya uzatege undi akubitemo, nakwambura igishura uzamuhe n’umwitero n’ibindi.

Mubalaka agiye gusohora igitabo ku myizerere y’abanyarwanda, yifuza ko kizasimbura Bibiliya na Korowani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Nkurikiye-Imana: 2019-08-14 18:29:34

Mwibuke neza KO mu myaka mike ishize, hano ku RUBUGA rwa IGIHE, hanyuze inyandiko ivuga ko, mu Rwanda hagiye gutangizwa idini rya [shitani]! Mwitonde cyane kuko shitani ifite amayeri menshi cyane yo, kujijisha abana b’Imana.
Uko jyewe mbibona! Iri ni rya dini rya shitani, ryatangiye kuyobya ABANYARWANDA.
NYABUNEKA MWITONDE CYANE, KUKO UMWANZI shitani, AFITE AMAYERI MENSHI CYANE.

2
Salus 2019-08-13 13:28:42

Niyimenyekanishe neza! Naho ibyo kuvuga ko igitabo cye kizasimbura Bible na Kolowani aribeshya pe.
Gusa nizereko atari gusaba ubufasha Leta ngo izamufashe abantu bacyemere ku gahato.
Erega inyigisho za Bible iyaba zidaturuka ku Mana ubu ziba zarabaye amateka nk’ingoma y’abaromani cg Ottoman, kuko abapfuye kubera zo ntiwabara.

3
Damas 2019-07-22 11:38:17

Bibiriya ni ibyahumetswe n’Imana ,bifite ubugingo bwanone n’ubuzaza. Iraryoshye.

4
Jane 2019-06-29 21:22:13

Kuki se ashaka kubihindura yumvise ibirimo ari bibi?kuki c ahubwo wenda cyakunganira ibyo bitabo ,nkuko nubundi hari ibitabo bindi bibyunganira.Namugira inama yo kwitonda kuko atazi ibyo akinisha.

5
??? 2019-06-17 20:01:03

Niyandike igitabo tugisome tumenye ibyacyo apana kuririrana NGO abanyarwanda turi beza twahoze turi beza.
Reka mbabwire ibyo mwiyitita byose biramaze
Ahubwo ikibazo ni iki NGO ubanye ute n’amugenzi wawe??ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda... Iyo ibi abanyarwanda muza kubimenya.

Banyiri iyi mico sasa hari icyo nababonye muri kudukundisha ubunyarwanda kurenza ubumuntu

Impanvu:muvuga umuzungu nabi..2.n’umukristo musigaye mu mwita inka!.
Gukunda urwanda rwanyu ntamumaro mugihe mudakunze umuntu(isi yose umuzungu)

Muzabaze neza icyo twakundiye kristo.
Adutoza gukunda Bose..apana ibyo byanyu NGO sinzi barayobye
Bizarangira nka parmehutu...(buriya narikuyemera ho gato iyo baza batoteza umututsi ntacyo Wenda kuko aribyo bahisemo...ariko see umuhutu biyitiriye we bamumariye iki??bamuteje imbere se??bamuhaye amahoro yo mumutima we oyaaah barabashuka batiretse.. Byarangiye babahekesheje umuzigo uremereye cyane... Nkuwo muzisangamo murebye nabi W’urwango

None ubwo ko muvuga NGO Imana y’ukuri in iy’abirabura ubundi mubona dutandukaniye kuburyo ibikuba byacitse yakwitwa iya Abrahamu yakwitwa iya ryangombe yakwitwa iya Mubarak’s ntacyo byahindura nshuti??kuko twese turi umwe...

ubundi uyu mubalaka niwe mwizeye?? Uzandika atabebeshya?? Umuntu watangiye muvuga NGO babaka amafaranga muze abereke ibyo bataka amafaranga???

Ntabyo arabajyana mukabari...harya ntayo mutanga NGO mukunde ubwenge bugotweho gato univugire amagambo utatinyuka uri muzima nurangiza mugitondo umutwe ubyimbe?? Cgw muzajya gufana mugeze aho murwana oyah da ntabakirwana ahubwo uzarebe ibyo bakora....

Mubaze impanvu bemera Kristo?
NGO Kristo bavuze n’umuhimbano batuzaniye undi?? Uti se mwabikuye he? NGO mugitabo cya science?hahhhh

Nshuti zanjye ntamateka yanditse afatika agaragaza neza koko ibyo muvuga ....ahubwo biragaragaza kwibohora kutarimo ubwenge

Muzibohore nka FPR inkotanyi nshuti mukize utabarwa murinde umubi kuba mubi.. Ibyo byanyu byo kuzana urwango we will see,..NGO umuzungu nimubi yatwibye ibintu yeee yeee yeee ibyo n’ibiki??

Igitangaje uyu mugabo utazaniye urukundo rwinshi Ku Rwanda kugira tumwere yize hanze afiye amashuri akomeye n’igitangaza muri politic n’ibindi yigishijwe nabazungu none ari kutubwira NGO hahahhhh...

Open your with your mind not emotional thing

Mudukundishe u rwanda kuko ntimuturusha kurukunda ariko kutwangisha ibyo musanze twarabirambiwe SVP.

6
Bahinduye uburyo 2019-06-17 19:35:41

Bahinduye uburyo
Maze igihe nitegereza urugamba RWA Africa two kwibohora.... Mubigaragara twararutsinze gusa hari ibigikomeje

Hagarutse ibintu byo kwikundisha utwacu tunuka

NGO abazungu baraje badutwara ibyacu hahahh

Ntaho utaniye nuwo babwiyengo uriya mwishywa wawe si umunyarwanda in umunya Ethiopia nibindi nibindi bati nibyo koko twirwaneho hahhaah

Nana nabo NGO basanze bibiliya aricyo kibazo hahh ubundi abayikurikiza nibangahe??
Twakabonye inyungu iyaba twayikurikizaga barashaka NGO twibere abatinganyi ubwo duce ukubiri no kubyara.....
Murebe urutonde rwabantu bitwa ko bari kuzana impunduka mwiza in Ababa babatinganyi ntago mbanze ariko tuzazima....

Bibiliya in nziza guys ibyo byo kutwigisha NGO ibyacu nibyo byiza NGO baraje baradukopera

Yego rwose byari bikwiye ko badukopera ubuse sibwo mumenye ko ubupfura n’indangagaciro bibajo???
Imana rero yakoresheje abazi kwandika kugira NGO imyaka myinshi tuzige imico mbonera

Muzanyereke igitabo cyanditsemo iyo mico myiza abanyarwanda mwirata mwarangiza abahisemo kwiga imico myiza(from bible) mwirirwa mubita injiji...ago maco y’inda nzareba ibyayo..

Niyandike igitabo tugisome tumenye ibyacyo apana kuririrana NGO abanyarwanda Yuri beza twahoze Yuri beza.
Reka mbabwire into mwiyitita byose biramaze
Ahubwo ikibazo ni iki NGO ubanye ute n’amugenzi wawe??ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda... Iyo ibi abanyarwanda muza kubimenya.

Banyiri iyi mico sasa hari icyo nababonye muri kudukundisha ubunyarwanda kurenza ubumuntu

Impanvu:muvuga umuzungu nabi..2.n’umukristo musigaye my mwita inka!.
Gukunda urwanda rwanyu ntamumaro mugihe mudakunze umuntu(is yose umuzungu)

Muzabaze beza icyo twakundiye kristo.
Adutoza gukunda Bose..apana ibyo byanyu NGO sinzi barayobye
Bizarangira nka parmehutu...(buriya narikuyikunfa ho game iyo byiza batoteza umututsi ntacyo Wenda kuko aribyo bahisemo...ariko she umuhutu biyitiriye we bamumariye iki??bamuteje imbere she??bamuhaye amahiro yo mumutima we oyaaah barabashuka batiretse.. Byarangiye babahekesheje umuzigo uremereye cyane... Nkuwo muzisangamo murebye nabi

Ndi umuntu mbere yo kuba umunyarwanda.

7
Rugamba Elijah 2019-06-17 09:05:03

Ayayyayaayaaa. Burya Koko abayobe baragwira wowe wumva ko wwhindura Bibilia umeze nk’umuntu utera imigeri kumihunda. Ayo mashuri wize ahwanye na zeru kuko ushaka gukora ibidahoboka. Reba hejuru mukirere urebe kiriya gicu. Izuba n’inyenyeri birimo numara kumenya ubifashe ngo bitagwa Kandi akaba anatuma ibihe bisimburana nta ruhare na ruto ubigizemo, Abe Ari bwo uzasohora iyo ngirwa gitabo yawe. Umuco ni mwiza ariko niba utekereza ko wakuraho Bibilia uri kuvunikira ubusa.

8
Rugamba Elijah 2019-06-17 09:04:52

Ayayyayaayaaa. Burya Koko abayobe baragwira wowe wumva ko wwhindura Bibilia umeze nk’umuntu utera imigeri kumihunda. Ayo mashuri wize ahwanye na zeru kuko ushaka gukora ibidahoboka. Reba hejuru mukirere urebe kiriya gicu. Izuba n’inyenyeri birimo numara kumenya ubifashe ngo bitagwa Kandi akaba anatuma ibihe bisimburana nta ruhare na ruto ubigizemo, Abe Ari bwo uzasohora iyo ngirwa gitabo yawe. Umuco ni mwiza ariko niba utekereza ko wakuraho Bibilia uri kuvunikira ubusa.

9
nzagusanganira 2019-06-16 03:36:30

Imana iraje imukubite urushyi nk’urwakubiswe Herode agahinduka Inyo

10
tim 2019-06-12 07:34:08

Ngo "abantu bahinduye uko babishaka mu nyungu zabo, barangiza bakabyandika muri Bibiliya na Korowani"....hanyuma se we ari mu biki? Ni ukuvuga ko we agiye kwandika nta nyungu? Asye!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza