IGIHE

Kiliziya yiyemeje kongera uruhare rw’abagore mu mirimo yayo

3 28-10-2018 - saa 09:46, Ferdinand Maniraguha

Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika izwi nka Sinode yari iteraniye i Vatican yarangiye kuri uyu wa Gatandatu hemejewe kongera uruhare rw’abagore mu mirimo ya Kiliziya.

Iyi nama yatangiye tariki 3 Ukwakira yibanze ku rubyiruko n’uruhare rwarwo mu itorero, ikibazo cy’abihayimana bavuzweho gufata ku ngufu ndetse n’ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina.

Amategeko ya Kiliziya ntiyemerera abagore kuba abapadiri ariko abemerera kugaragara no kuyobora mu zindi nzego z’imirimo za Kiliziya.

Icyakora mu nzego nkuru 60 za Vatican, nta na rumwe ruyoborwa n’umugore ndetse abagore batandatu nibo bari mu nama nkuru ifata ibyemezo ya Kiliziya.

Mu nyandiko ya nyuma ikubiyemo ibyaganiriwe muri iyo nama, ivuga ko urubyiruko rusanga Kiliziya ikigenda biguru ntege mu kuruha umwanya urukwiriye mu ifatwa ry’ibyemezo.

Iyo nyandiko inavuga ko abitabiriye Sinode bose bagaragaje ko hakenewe impinduka, by’umwihariko mu ruhare rw’abagore mu nzego zose.

Reuters yatangaje ko ibyo byanagaragariye mu kwemeza inyandiko ya nyuma y’inama igomba gushyirwa hanze kuko yemejwe n’abasenyeri ndetse n’abandi bayobozi b’abagabo gusa.

Iyi nama kandi yaganiriye ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina ubusanzwe badahabwa umwanya muri Kiliziya.

Yarangiye hemejwe ko Kiliziya igira umuhate mu kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina, gusa yirinda gukoresha ijambo abatinganyi.

Mu nyandiko itegura inama muri Gicurasi uyu mwaka, ijambo ‘abatinganyi’ (LGBT) ryarakoreshejwe, Kiliziya ivuga ko bakeneye kwegerwa no kwitabwaho.

Muri sinode, byatangajwe ko abasenyeri cyane cyane abo muri Afurika bagitsimbaraye ku mahame ya kera, banze ko iryo jambo ryongera gukoreshwa kuko abantu badakwiye gutandukanywa hashingiwe ku buryo bakoramo imibonano mpuzabitsina.

Kiliziya ubusanzwe yemera ko kuba umuntu yifitemo ubushake bwo kuryamana n’uwo bahuje igitsina atari icyaha, gusa igakangurira abantu kutabigenderaho.
Ku bijyanye n’abihayimana bavuzweho gufata ku ngufu n’ubusambanyi, Sinode yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye ku buryo bitazongera.

Iyi nama nkuru yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri 300 barimo abasenyeri, abapadiri, ababikira n’abalayiki.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika biyemeje kongera uruhare rw'abagore mu mirimo yayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fr 2018-11-21 21:31:45

Kiliziya ngo ubutinganyi si icyaha? Ngo kuba umuntu yifuza kuryamana nuwo bahuje igitsina si icyaha!!!!! Ubwo se ahubwo ni icyaha gusa cg ni ubugomeramana. Haranditswe Yesaya 5:20
Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.

2
Emmanuel 2018-11-08 11:53:51

I mana ikomeze isakaze Roho wayo muri kiliziya yayo.inkuru nziza igere kuri bose kandi ibahindure abana b’Imana koko.

3
Kiiza 2018-10-28 06:24:17

Harakabaho Nyagasani we wishingiye Kiliziya ye, ngo ibe umuryango, n’umubyeyi w’abemera Imana.

Ibyavuzwe byose ndabishyigikiye kandi dufatanije birashoboka kubaka isi nziza m’urukundo nk’abana bahuje Umubyeyi.

Sainte Marie Mère de Dieu et de l’Eglise, priez pour nous pauvres et pécheurs. Amen

Kwamamaza