IGIHE

Kiliziya Gatolika yungutse abatagatifu barindwi barimo Musenyeri warashwe asoma misa

15 15-10-2018 - saa 10:48, Emma-Marie Umurerwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yashyize mu rwego rw’abatagatifu abantu barindwi barimo Papa Paul VI na Musenyeri Oscar Romero, warashwe arimo gusoma misa.

Ni mu gitambo cya Misa cyabere ku mbuga ya Mutagafu Petero i Vatikani kuri iki cyumweru.

Musenyeri Romero wo muri Salvador muri Amerika y’Amajyepfo yishwe arashwe mu 1980 ubwo yari ayoboye igitambo cya Misa.

Mutagatifu Papa Paul VI, niwe washyize mu rwego rw’abatagatifu abahowe Imana b’i Bugande kuwa 18 Ukwakira 1964.

Vaticannews, ivuga ko abandi bagizwe abatagatifu ari uwitwa Nunzio Sulprizio, abapadiri b’Abataliyani Francesco Spinelli na Vincenzo Romano, Maria Katharina Kasper na Nazaria Ignazia.

Imbere y’imbaga y’abihaye Imana, urubyiruko n’abandi bakirisitu baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi, Papa Francis, yabasabye gufata icyemezo cy’ubutwari cyo gukurikiza inzira y’urukundo beretswe na Yezu.

Yifashishije isomo ryanditse muri Matayo 6, 24, Papa Francis yababwiye ko ntawe ushobora kuba umugaragu w’abami babiri, abasaba kwiyegurira Yezu by’ukuri kandi bakimika urukundo, ibi ngo nibyo bizatuma bagera ikirenge mu cy’abatagatifu.

Papa Paul VI na Musenyeri Romero bagizwe abatagatifu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Anselme Masengesho 2018-11-27 00:48:26

Kiriziya yanjye ndayikundaaaaaa ndayubahaaaaaaa kandi infasha cyane gutera intambwe mukwitagatifuza. niba rero mwebwe bavandimwe bo mubahirika na baporoso ubutagatifu babigisha ko budashoboka sinzi ikibatera imbaraga. kora ndebe iruta vuga numve baho ndebe ikabiruta byombi. abatagatifu babayeho tubareba bashoboye guhamya neza ibyo bemera ndetse bamwe bemera no kubipfira. nitubarebereho rero

2
Ukuri 2018-11-19 15:05:07

Kiliziya n’imweitunganye gatorika Kandi ikomoka kuntumwa. Ibindi murimo sinzi ibyaribyo abatayemera bafite ikibazo. Mwavutse muyisanga muzanayisiga Kandi izagumana indanga gaciro zayo. Izo profit making Churches muri zinzi nicyo muzimaramo usibye kubeshywa ibinyoma

3
Gakwaya 2018-10-22 13:22:06

Abatabyemera ntimuhangayike rwose nimwikomereze ibyo musanzwemo. Ariko se mbabaze: ko umuntu bamugira intwari y’igihugu mukabyemera, ibindi byo mubihakana muhereye kuki? Ibyo wowe utemera ntibivuga ko atari byo kandi no kubaha abandi byakugeza ku butungane. Komera rero, ubutaha ni wowe gusa bisaba ko ubanza gupfa.

4
viateur 2018-10-16 14:20:02

abo batagatifu badusabire ku Mana, natwe tuzabasangeyo

5
Oscar 2018-10-16 13:00:33

Kiliziya ni ishema ryanjye,Mutagatifu Oscar Romero udusabire kandi Usabire abepiskopi bose kumera Nkawe

6
Kaki 2018-10-16 12:06:59

Turabyishimiye. saint Paul Vl, udusabire

7
Immaculee 2018-10-16 02:34:32

iyo abagira intwari za kiriziya, naho kubagira abatagatifu arabeshya. " uvuga ko ari intungane aba yise Imana inyabinyoma". umuntu kuri iyi si ra rurema aba nyirubutungane gute? iyo ni iturufu abakoroni bakoreshaga ngo badukange, babashe gucengeza amatwara yabo.

8
alex 2018-10-16 02:15:36

Niba uri muri Yezu ,gumamo, irinde gutekereza cyane kubyo utumva cg utazi ahubwo wakwegera ababizi bakagusobanurira, Buri torero rigira imuyoboro ngenderwaho kdi si byiza ko rimwe ryakwivanga mu murongo wandi ma torero ,Bisobanura rero ko Kiliziya yo yemera ko umuntu ashirwa mu batagatifu ,kdi ikimera papa nk’umushyumba was kiliziya, Icyo tugamba kwemeranyaho nuko twese uko turi mu madini atandukanye tugomba gushaka icyiza kdi cyadufasha gutegura isi yacu ikaba nziza kdi kikanadufasha kuzabona ubugingo buhoraho,

9
koko 2018-10-15 15:33:17

Yezu se avuga ngo icyo tuzazirika no mwijuru kizazirikwa nicyo tuzazitura no mwijuru kizaziturwa yashakaga kuvuga ngwiki?yarongeye abwira intumwa ze ati mbahaye ububasha mugende mwigishe inkuru nziza mubatize abantu mwizina ryange abo muzakiza ibyaha bazaba babikijijwe nabo muzabirekera bazabigumana,Papa siwe wenyine ubagira abatagatifu kuko nabakristu abapadiri ,abasenyeri bose babazanza kwiga imibereho yuwitwaye neza nkuko Imana idusaba basanga yarabyujuje bakabona kumugira umutagatifu,naho amadini yinzaduka yavutse muri ibi binyajana bya vuba yose naya satani cyane cyane ayashinzwe nabanyamerika,ubwo bariyizi.

10
kacel 2018-10-15 13:24:15

Ariko nanjye ndumva bitumvikana, nonese kuba yararashwe ari gutura igitambo nibyo bimugize umutagatifu? nonese yaba yariyaraye akoze ibyaha ibi tuzi bikorwa cyane nabiyita ko bihaye Imana? niki cyemeje komisiyo yamutoranyije ko ari umutagatifu? mbese mbibarize, iyo ataza kuraswa atura igitambo, yarinabwo kuzagirwa umutagatifu?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza