IGIHE

Itorero rya Masasu ryasabye imbabazi rinaca amasezerano adasanzwe yasinyishijwe abakirisitu

41 16-09-2018 - saa 14:02, Hakizimana Jean Paul

Itorero Evangelical Restoration Church ryasabye imbabazi ku masezerano byavuzwe ko asinyishwa abakirisitu mu gikorwa gifatwa nko kubohoka cyangwa ‘deliverance’, rinahishura ko abayasinye ryasabye ko ateshwa agaciro kuko atashyizweho n’ubuyobozi bw’itorero.

Itangazo ryashyizweho umukono na Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu ryasomwe mu materaniro kuri iki Cyumweru, riterura rigira riti “Ubuyobozi bwa Evangelical Restoration Church burasaba imbabazi umuryango nyarwanda muri rusange, kubw’umwihariko ababyeyi bose bahutajwe n’imikorere yose cyangwa igikorwa icyo aricyo cyose cyabwitiriwe.”

Muri Nyakanga nibwo IGIHE yatangaje inkuru ku icukumbura ku migirire idasanzwe y’abakristu ba Evangelical Restoration Church ifatwa nk’igamije kubabatura, ngo ibatandukanye na kamere z’abakurambere ziba zishobora kubakurikirana.

Mu myemerere y’abantu hari abavuga ko inkomoko y’umuntu n’ahahise he bishobora kumuzanira imivumo imuzitira mu nzira igana ijuru, mu gihe atabohowe.

Ni ukuvuga ko niba ukomoka mu muryango wimitse ibigirwamana cyangwa watwawe n’imigenzo ya gipagani, bigukurikirana igihe utabyiyomoyeho ngo utangire amateka yawe mashya, ku buryo bamwe basabwa guhindura n’amazina igihe ayo bafite atejejwe.

Ni igikorwa mu matorero bita ‘deliverance’, gisobanuye kubohorwa cyangwa gutabarwa.

Muri Restoration Church, hari aho byagaragaye ko uwamaze kwakira agakiza ushaka kubohorwa yatura mu magambo cyangwa akuzuza urwandiko rwitwa urwo “kwitandukanya n’Umwanzi Satani, kwiyegurira Imana wese no gutangaza amateka mashya muri Yesu.”

Iryo sezerano ritavuzweho rumwe ndetse IGIHE yabonye kopi yaryo, ryari rigizwe n’ingingo 11 zigenderwaho kugira ngo indahiro ifatwa nk’igihamya cyo kwitandukanya na karande zose ziri ku buzima bw’umukirisitu yemerwe.

Izi ngingo zirimo gusesa igihango abakurambere be bagiranye na Satani; kwiyegurira Imana y’umubyeyi Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu no kuzayiraga abazamukomokaho kugeza ku buvivure; kwitandukanya n’amazina ahesha Satani uburenganzira ku buzima no guhabwa amashya. "

Harimo kandi kwitandukanya n’ubusambanyi, ubutinganyi, kwikinisha, umujinya, ubwicanyi (gukuramo inda), ibinyoma, ubusinzi; kwitandukanya n’umwuka wo gukenyuka n’uw’indwara zikomoka ku bakurambere zirimo umuvuduko w’amaraso, diabète n’izindi.

Itangazo bigaragara ko ryashyizweho umukono ku wa 13 Nzeri 2018, rivuga ko Itorero rya Evangelical Restoration Church ryemera ko umuntu ahabwa ubufasha bw’amasengesho ku bwo komorwa/kubohoka ku ngoyi zimuboshye izo arizo zose nk’uko Bibiliya ibisaba.

Ariko ngo nta nyandiko y’amasezerano ritanga ishyirwaho umukono n’uwasengewe cyangwa wakorewe ‘deliverance’ ngo rinabikwe.

Rikomeza rigira riti “Aho byagaragaye ko yakoreshejwe, itorero ryabitesheje agaciro, rinasaba ko zivanwa mu maboko y’abazifite zigacibwa, ntabwo yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.”

Rikomeza rivuga ko Itorero Evangelical Restoration Church ryemera gusenga no kwiyiriza ubusa nk’uko biri muri Bibiliya, ariko umuntu wese abikora ku bushake nta gahato, mu buryo bitabangamiye imirimo bakora ya buri munsi n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ntibahakana ibyo guhindura izina

Ingingo ya kane mu rwandiko rwo kwitandukanya n’umwanzi satani muri Restoration Church yagiraga iti “Twitandukanyije n’umurage mubi wose w’abakurambere bacu bose kugeza ku babyeyi bacu bose ushingiye ku nyito cyangwa amazina batwise ndetse n’ayo twiyise ubwacu ahesha Satani uburenganzira ku buzima bwacu.”

“Twitandukanyije nanone n’ubuzima ndetse n’amateka y’abantu bose twitiriwe. Niyo mpamvu twakiriye amazina mashya duhawe n’umubyeyi wacu (Pasiteri) guhera uyu munsi uwitwaga…azitwa…”

Itangazo rya Restoration Church ntirihakana iyi ngingo, gusa rivuga ko abifuza guhindura amazina banyura mu nzira ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Riti “Mu gihe umuntu afite imyaka y’ubukure kandi agasanga izina yiswe n’ababyeyi rimubangamiye, yandikira inzego za leta zibifite mu nshingano, yabyemererwa nyuma yo kwerekana impamvu z’ubusabe bwe akabona kwitwa iryo zina yifuza no kurikoresha ku mugaragaro.”

Muri iri sezerano ryamaganwe, nyuma yo gusoma iyo nyandiko, umukirisitu yiyemeza gukurikiza ibikubiyemo ndetse umushumba akemeza ko yakiriwe mu Ijuru no mu Isi.

Inkuru wasoma: Karande! Amayobera ku masezerano adasanzwe asinywa n’abakirisitu mu Itorero rya Masasu

Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana uyobora Evangelical Restoration Church
Imbere mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Paccy 2018-09-27 08:57:08

Iyo ikintu kibanjirijwe n’ijambo imbabazi mujye mwitondera comments zanyu. Muri mwe ninde utunganye mubyo avuga byose cg mubyo akora byose? uwo abe ariwe umutera ibuye. nibe na we yemera gucabugufi agasaba imbabazi, igihe Imana imuhishuriye ibitagenda neza. naho mwe mukamara umwanya wanyu mumuciraho iteka, mumucira imanza,...Apotre J.MASASU Imana ikomeze intambwe zawe kdi igushyigikire ku murimo wayo.

2
patrick 2018-09-19 06:31:48

jye mbabazwa nabantu bataramenya amayeri yabiyita abakozi bimana maze bakirirwa babiruka inyumaaa
kandi babarindagiza nemerako imana iriho kandi izahoraho ariko twitondere abayivuga kuko siko bose arabanyakuri imitwe yabaye myinshi kugirango tubone ibidutunga

3
Umukundwa 2018-09-19 03:30:49

Contrat ziragwira.gusa muhumure abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore ibyubutwari.nahubundi ibyiyoberanya bibaye byinci muriyi minsi

4
Mateka 2018-09-18 14:22:14

Wowe wiyise ineza we,uzajye kubaza uwo Abrahamu wawe uko yitaga umuremyi wa byose maze abe ariyo uzajya ukoresha,kuko iri zina "Imana"rikomoka ku bakurambere bacu niryo yababwiye ni ikinyarwanda si igiheburayo,ni Imana y i Rwanda mbere yuko iba iya Aburahamu ,naho mwe bo kwa masasu rwose niba mufite karande koko murababaje ubwo muzazice kuko mwazikuye muri ayo madini yanyu,hanyuma twebwe abanyarwanda batataye umuco nta karande twigeze turangwaho kuko Imana y i Rwanda ariyo buturo bwacu twatuyemo iteka.

5
Ineza 2018-09-18 07:54:20

Icyo nkundira Imana ya Abram wiswe Abraham, Isaac, Yakkobo wiswe Israel, Daniel ndetse ikaba Imana n’umubyeyi wacu Yoshua Nd. Masasu ntirengagije ko ari ni Imana yanjye ni uko uhereye kubandika n’abandi basoma bagasebanya bose bazabohoka mu izina rya Yesu Kristo.

Uwagiriwe ubu buntu bwo kubohoka byuzuye arabyirahira kuko aba ameze nk’uwuvuye mu mwobo, aya ni amahirwe atari aya bose gusa njye ndashima Imana Masasu akorera atayiryarya.

6
petero 2018-09-18 07:29:18

ndumva umukozi w’imana atangiye kubizamo neza ubwo atangiye kujya yivuguruza uko bwije nuko bukeye.
ariko ubundi baraduca ku babyeyi bacu ngo dusange ababo? inkomoko yabo se yo irizewe? mujye musoma bible nkuko muyemera mumenye agaciro ka gakondo ya ba sogokuruza banyu mufatire urugero kuri Naboti.
ahhaaa ubwo nyine tuzayoboka imico y’abisiraheri nta kundi bene kanyarwanda ibyabo abapotre barabirimbuye.

7
Jean 2018-09-18 02:42:14

Uyu mugabo niba mbyumva neza aciriye urubanza rwo kurimbuka basekuruza be bose akomokaho.

8
Innocent 2018-09-18 02:11:40

Barabashuka , we se yabanje gusinya ayo masezerano ko ntawumurusha izina ribi? Ngo Masasu!!! Ibaze igisasu cy’umupasiteri

9
Callixte 2018-09-18 00:04:44

Bavandimwe,
Imana nta dini igira cg ihitamo mu madini yose abaho ku isi kuko nyine nk’uko benshi babivuze Imana ni Imana ya twese abantu yaremye cyereka kuwiyumva ko ataremwe n’Imana.
Rero Imana ni urukundo. Bivuga ko idini ryose ribaho ritigisha urukundo no kubana na mugenzi wawe umuha amahoro , umwifuliza icyiza kabone n’ubwo we yaba akwifuriza inabi, iryo dini waba urimo Rikwigisha ibindi bitari ibyo kubona mugenzi wawe wamwifuliza kuba nkawe wowe uri heza , Wowe umeze neza , Wowe watunze ugatunganirwa . Ibindi byo idini ubamo ryakwigisha bitari ibyo, iryo dini byarutwa ko warivamo kuko nta cyiza riba rikwigisha cyazakujyana mu ijuru kandi aribyo buli wese aharanira ngo hirya y’ubu buzima bwo ku isi uzabe heza.
Rero nta dini na rimwe ritari ryiza ahubwo abantu nitwe batari beza kuko dushaka gukoresha idini dushaka kugera ku nyungu zacu bwite tutitaye ku mahoro ya mugenzi wacu.
Ng’urwo uko rwa Rukundo arirwo Rwagombye kuba ishusho y’Imana muli mugenzi wawe rwabuze mu bantu.

Murakagira Abababyara

10
mahoro 2018-09-17 13:49:44

Muzarebe insengero ze zose ibyangombwa by:ubutaka biri mu mazina ye

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza