IGIHE

Itorero ry’Abadiventisiti ryizihije isabukuru y’imyaka 100 rimaze rishinzwe mu Rwanda

8 31-08-2019 - saa 10:49, Habimana James

Itariki ya 31 Kanama 2019 izasigara mu mitima ya benshi mu bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda kuko ni yo bizihijeho isabukuru y’imyaka 100 ishize itorero ritangiye ivugabutumwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ibihumbi b’Abadiventisiti byazindukiye muri Stade Amahoro ahabereye ibirori byo kwizihiza isabukuru yaryo y’imyaka 100.

Mu bandi bitabira uyu muhango barimo Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson uri mu Rwanda n’Umuyobozi w’iri torero mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Hesron.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Itorero ry’Abadiventisiti, Yadusoneye Onesphore, yavuze ko kwizihiza imyaka 100 ari umunsi wo gushimira Imana ku byo yakoze byose.

Yagize ati “Abakirisitu ba mbere babatijwe kwiyegurira Imana bari batandatu gusa, ariko ubu abarenga ibihumbi 100 bamaze kwiyegurira gukorera Imana mu gihugu.”

Yavuze ko ingendo za Pasiteri Wilson uri mu Rwanda zatanze umusanzu ukomeye mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Ku wa Mbere biteganyijwe ko Dr Wilson atangiza ku mugaragaro Ishuri Rikuru ry’Ubuganga riherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo. Uyu ni umushinga watangijwe mu 2015.”

Dr Wilson kandi ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2019, azitabira igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi aho azifatanya n’abandi bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti mu gikorwa kizabera ku Ishuri ribanza rya Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu myaka 100 ishize, iri torero ngo rimaze kugera kuri byinshi harimo ibyo ryakoze mu burezi, mu buzima no mu zindi nzego z’imibereho myiza y’abaturarwanda.

Harimo kandi amashuri yisumbuye yubatswe ahabwa ibikoresho, ibitaro bya Mugonero n’ibindi.

Ibikorwa byagutse by’iri torero birimo umuturirwa w’amagorofa arindwi ari nawo cyicaro gikuru cy’itorero wubatswe mu Mujyi wa Kigali na Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko imibare igaragaza ko kugeza ubu iri torero rifite abakirisitu barenga 962,766 n’insengero 2500.

Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi nibwo Umubiligi Elie Delhove yagejeje ubutumwa bw’Abadiventisiti mu Rwanda.

Amateka avuga ko akimara kuba umwizera w’itorero yagize ishyaka ryo kuzabumenyesha abandi by’umwihariko muri Afurika.

Mu 1919 ari mu Bwongereza yaje kumenyana n’umuryango wa Henri Monnier amwemeza ko bafatanya umurimo wo kubwiriza ubutumwa muri Afurika. Aba bombi bahuje umugambi bashaka ibyangombwa bayoboka inzira y’ivugabutumwa baza kugera no mu Rwanda aho batangije misiyoni.

Abakirisitu bo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bizihije isabukuru y'imyaka 100 rimaze rishinzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Manasseh 2019-09-03 12:31:06

Ariko abantu muransetsa koko. Isabukuru y’imyaka 100 abadivemtisti bageze mu Rwanda. Ndibaza ese Gitwe ho si Mu Rwanda? Twagiye tureka kuba abafana cyane koko. Narumiwe

2
Heloyine 2019-08-31 12:33:21

Uku ni ugutesha agaciro monnie kuvuga amateka Gitwe ikirengagizwa!

3
Eric 2019-08-31 12:20:36

Imyaka 100 ibaye mugihe abakirisito bambuwe kwitorera abayobozi munzego zose ahubwo abayobora itorero murwanda, muburundi, muri Kenya no kusi muri rusanjye bihititamo abazajya kubasubiza mumyanya. Urugero nimyigaragabyo yabakrisito babadve muburundi na kenya

4
Eric 2019-08-31 12:20:35

Imyaka 100 ibaye mugihe abakirisito bambuwe kwitorera abayobozi munzego zose ahubwo abayobora itorero murwanda, muburundi, muri Kenya no kusi muri rusanjye bihititamo abazajya kubasubiza mumyanya. Urugero nimyigaragabyo yabakrisito babadve muburundi na kenya

5
Eric 2019-08-31 12:20:35

Imyaka 100 ibaye mugihe abakirisito bambuwe kwitorera abayobozi munzego zose ahubwo abayobora itorero murwanda, muburundi, muri Kenya no kusi muri rusanjye bihititamo abazajya kubasubiza mumyanya. Urugero nimyigaragabyo yabakrisito babadve muburundi na kenya

6
Bikorimana theofis 2019-08-31 11:57:03

Twishimiye isabukuruyimyaka100 n Bikorimana fis theo inyagatare rwimiyaga kd ejotwitabireumugandarusange.

7
Bikorimana theofis 2019-08-31 11:56:45

Twishimiye isabukuruyimyaka100 n Bikorimana fis theo inyagatare rwimiyaga kd ejotwitabireumugandarusange.

8
Uwamahoro 2019-08-31 06:27:49

Birababaje kubona munkuru ntaho Gitwe ivugwa !!!

Kwamamaza