IGIHE

Itorero RREC ryavukiye i Nyamagabe ryabonye Musenyeri wa mbere

22 13-08-2018 - saa 14:24, Prudence Kwizera

Itorero Rwandan Reformed Episcopal Church (RREC), rikorera mu Karere ka Nyamagabe ryabonye Musenyeri wa mbere, Nyiringoga Léonidas, wiyemeje gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage ariko by’umwihariko akita ku burere n’uburezi bw’abana b’incuke.

Musenyeri Nyiringoga Léonidas niwe warobanuriwe kuba Umwepisikopi w’itorero RREC kuri uyu wa 12 Kanama 2018, bikaba ari ubwa mbere mbere iryo torero ryatangiriye mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2009, ribonye Musenyeri kuko ryayoborwaga na ba pasiteri gusa.

Ibirori byo kumurobanura no kumwimika byabereye kuri Stade ya Nyamagabe ihereye mu Murenge wa Gasaka, ahita atangaza ko mu byo azakora harimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane yita ku bana b’incuke.

Yagize ati “Twatangiriye ku Muganza muri 2009, abaturage baho baradutakira ngo bafite abana badafite aho bashobora kujya kwiga (…), nyuma yaho muri 2010 twahubatse amashuri atatu ubu abana bigamo kugeza mu myaka itandatu. Tuzakomeza guteza imbere uburere n’uburezi mu bana cyane cyane twibanda ku ncuke”.

Musenyeri Nyiringoga yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubaha ubutaka aho bubatse amashuri bakahakorera n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Turabasaba ko mwazuduha ikibanza kuri uwo mudugudu aho twubatse ibyumba by’amashuri tukahakorera umurimo mwiza uzamura abaturage bo muri kariya gace”.

Bamwe mu bayoboke b’iryo torero bavuga ko igihe rimaze hari byinshi ryabafashije birimo korozwa inka no gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Nyiranzirorera Emerita yagize ati “Iri torero ryaramfashije cyane kuva ryatangira kuko bampaye inka iramfasha cyane mbona ifumbire, abana banjye babona amata. Ubu turishimye cyane kuko twahawe Musenyeri kandi twizeye ko azakomeza kudufasha tugakomeza iterambere”.

Myasiro Alphonse wo mu Murenge wa Kitabi we yagize ati “Icyo nasaba Musenyeri ni ugukorana n’ubuyobozi bumuhagarariye bakadufasha gushakira abana bacu amashuri kuko iwacu nta mashuri ari hafi, abana bajya kwiga kure bigatuma batangira kwiga igihe cyararenze”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Namagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert, yavuze ko bashyigiye iryo torero kandi bazafatanya mu guteza imbere abaturage.

Ati “Hari ibyo itorero ryifuje gukomeza gukora ndetse no kugira ngo dufatanye, haba aho bifuza gushyira ibikorwaremezo, tuzicara tubisuzume kandi hari ibyo bamaze gukora ndetse n’ibindi bizaza tuzabisuzumana ubushishozi kuko ntabwo twabona amaboko ngo abe ari twebwe tuyasubiza inyuma”.

Itorero RREC ryavukiye mu Karere ka Nyamagabe muri 2009. Ubu rimaze kugira amashami mu turere twa Rusizi, Huye, Nyaruguru na Gasabo.

Inzego zitandukanye zitabiriye iyimikwa rya Musenyeri wa Mbere w'itorero RREC
Abakirisitu b'itorero RREC
Ubwo Musenyeri Nyiringoga yimikwaga kuri iki Cyumweru
Mu ifoto y'urwibutso hamwe n'umuryango
Musenyeri Nyilingoga yambitswe impeta yerekana ko asezeranye gukora umurimo w'imana no kuwunoza
Musenyeri Nyiringoga yasizwe amavuta yo mu ihembe ry'intama
Nyuma yo kwimikwa Musenyeri Nyiringoga yahawe inkoni y'ubushumba
Nyilingoga Léonidas ni we Musenyeri wa mbere itorero RREC ribonye mu Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
cyusa DEVID 2018-09-29 13:36:26

ariko Kiliziya yarabemeje ,uziko amadini yose yabuze indimyambaro yakwambika abayobozi babo!!! ikincanga nuko byose ukobyakabaye ariko babigenza , kandi ibisobanuro byayo ntabyobakurikiza , kiliziya igira ubusobanuro bwa buri bara nigihe ryambarwa , nkabariya nabonye bambaye imyenda yomugisibo . ahubwo banza bayitira kuko ntkindigihe bongera kuyambara mumateraniro yabo.

2
sibomana 2018-09-19 05:34:03

Iyi nkuru nayisomanye amashyushyu menshi kuko iri torero ni ubwa mbere ndyumvise./
Gusa hari ibyo nsobanuza uwaba yandushije gusoma iyinkuru cyangwa se abayoboke bayo:

1) Rwandan Reformed Episcopal Church ni ihinduka RREC mu mpine 9 Abreviation )
2) Ni byiza ko babonye Musenyeri wabo wa mbere.
Kuba se bararindiriye imyaka 10 yose 10 byaba byari bijyanye n’amategeko agenga itorero ryabo ?

3
ARIELLAH 2018-08-26 15:08:07

Ariko ibi byateye mu Rwanda ni ibiki kweri? Ibi bikanzu babikeye he? Ni nde ubadodera?

4
Emmanuel 2018-08-15 00:57:27

Erega ndabona hari n’abatekereza ko buri dini ryagira Biblia yayo. Imyambarire nta kibazo kirimo cyane ku abantu basangiye Ijambo ry’Imana. Mureke umurimo w’Imana waguke.

5
Rwema 2018-08-14 08:52:22

Aya madini asigaye yaradutse nzaba mbona ibyayo! Ndebera nk’uyu, yishushanyije na Kiliziya Gaturika neza neza!

6
kigabo 2018-08-14 05:53:29

Amanzu n’ingofero bisobanura iki??????

7
mahoro 2018-08-14 05:48:24

Umuntu wananiwe kuyobora urugo
Rwe ayobora itorero ry’Imana ate?basome ushaka kuba umwepiskopi agomba kuba ameze ate?

8
Ngenzi Alain 2018-08-14 04:38:04

RGB ko itagaragaye muri ibi birori?Si yo yatanze uruhushya rwo gukorera kuri ubu butaka bw’u Rwanda?Ya komite iherutse gutoranywa ihagarariye amadini n’amatorero yo bite byayo?Nta n’intumwa pe?!
Ahasigaye nitureke umurimo w’Imana waguke ukurire mu mitima y’abanyarwanda.

9
SAMANGO 2018-08-14 03:04:56

Umusaza ungana kuriyaa!! Ko mbona bameze nk’abiyomoye kuri Anglican Church!!

10
i 2018-08-14 00:57:25

Iyi nkuru ntabunyamwuga n’Isesengura ifite kuko ntigaragaza ibigwi by’uyu mugabo ntinavuga uwayoboye umuhango wo kwimika uyu Musenyeri naho yaje aturuka so hari bimwe mu by’ingenzi bitarimo.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza