IGIHE

Ibitekerezo by’abanyamadini ku gusengera abarwaye SIDA bagakira

6 25-04-2019 - saa 13:54, Habimana James

Ni kenshi hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga humvikana abavuga ko bakize virusi itera SIDA abandi bakavuga ko bayivura bifashishije ibimera, amasengesho cyangwa izindi mbaraga.

Abakora muri serivisi z’ubuvuzi bo banyomoza abirirwa bavuga ko bakize virusi itera SIDA burundu, bakemeza ko iyi ndwara idakira.

Iyi ni ingingo abakozi b’Imana mu Rwanda batavugaho rumwe kuko hari abemeza ko umukozi w’Imana yasengera ufite virusi ya SIDA agakira, abandi bakavuga ko ari ubuyobe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata, abagize ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero ryita ku buzima mu Rwanda rizwi nka (Rwanda Interfaith Council on Health, RICH) bahuguwe ku buryo bafasha abayoboke babo kwirinda, ariko n’abamaze kwandura nabo bakabakangurira gufata imiti.

Intego za Guverinoma y’u Rwanda ni uko mu 2020 nibura 90% by’abafite virusi itera Sida bazaba babizi binyuze mu kwipimisha, 90% by’abamaze kwandura bakazaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 90% by’abafashe imiti igabanya ubukana bikagaragara ko ubwandu bwabo bwagabanutse.

Bamwe mu banyamadini baganiriye na IGIHE bagaragaje ko intego yabo ari ukubwira intama bayobora kuva mu cyaha bakirinda ingeso y’ubusambanyi.

Ku birebana n’uko hari abigisha bamwe babwira abo bayobora banduye virusi itera Sida ko babasengera bagakira, mu idini ya Isilamu bavuga ko ibi atari ukuri.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman yavuze ko gusengera umuntu agakira SIDA bitari mu myemerere ya Islam.

Yagize ati “Twe iriya myemerere ivuga ko umuntu asengera undi agakira nta miti yafashe ivura kandi yemezwa n’abahanga ntabwo tubyemera ndetse ntabwo biri mu myemerere shingiro twebwe tugenderaho. Twemera ko umuntu avurwa agakizwa n’uko yanywewe imiti yemejwe n’abaganga gusengerwa akamaro bimara, ni uko bimwongerera kugira icyizere gituma arushaho kudahungabana.”

Yakomeje agira ati “Kuvuga gusa ngo umuntu yagusengera nta kintu wafashe cy’umuti, iyo myemerere ntabwo tuyemera keretse iyo uri mu rwego rw’Intumwa, iyo ntumwa noneho ikaba ari Imana imuhaye igitangaza kandi ibyo ntabwo biba kuri buri wese.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko Imana ishatse gukiza urwaye SIDA yabikora icyakora ashimangira ko nta we arabona byabayeho.

Yagize ati “Imana ishatse kugira uwo iha iyo ngabire agakira twayishimira, nanjye hari abo nzi bagiye bavuga ngo bakize iyi ndwara no muri Gatolika ariko nyuma ukabona ba bantu baracyanduye. Niba Imana yarahaye umuntu ubwenge kandi ikamubwira ngo ntazasambane yaregangaho agasambana, aho kujya kuyirukira birutwa no kuyisaba imbabazi kandi ukareba uko wifata, aho niho duhagaze.”

Yavuze ko abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bakwiriye kwegerwa kugira ngo batiheba kandi bagasobanurirwa kugira ngo badasubira mu busambanyi.

Pasiteri Mukansanga Stephanie wo mu itorero rya Zion Temple we avuga ko Imana ishobora gukiza umuntu.

Yagize ati “Mwe mugomba kumenya ko Imana ishobora byose, ntacyo idashobora. Imana irema umuntu yananirwa kumukiza? Icyakora nubwo umuntu ahabwa ubutumwa ko yakize n’ubundi ajya kumenya ko abana n’ubwandu bwa SIDA yabimenye ari uko avuye kwipimisha, no kumenya ko yakize agomba kubishimangira ari uko avuye kwipimisha.”

Mukansanga yavuze ko abantu bagomba kwemera ko ibitangaza bibaho kuko Imana ikora byose.

Ati “Gukira rwose birashoboka ijana ku ijana ntabwo ari 90%, igitangaza se ni iki? igitangaza ni ikintu cyiza utakiteguraga”.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 220 nibo bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Ubwo Pasiteri Mukansanga yabazwaga impamvu ibi bitangaza bidakoreka kuri benshi muri aba, yagize ati “Ese mu gihe Yesu yazuraga Lazaro mu gituro, nta bandi bapfu bari barimo? Bari barimo ahubwo ni ukuvuga ngo umuntu wese agira umunsi we w’igitangaza, Imana ikiza rero ni nayo izura, iyabikoze ntaho yagiye iracyakora ibitangaza.”

Gusa nawe avuga ko abakozi b’Imana bagomba gushishikariza abo bayobora gufata imiti kugira ngo igihugu kizagere kuri cya kigereranyo kihaye.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC giherutse gutangaza ko nta muntu barapima ngo basange yarakize SIDA burundu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
king 2019-05-26 15:13:23

Ibyo byose n’imitwe, injiji nizo zibyemera, aho bahereye ko bataragaragaza uwo bakijije nibisubizo bya muganga byambere arwaye na nyuma yakize kugirango tubyemere!!!

2
Ntegeyimana john 2019-05-22 11:01:41

Mubyukuri abantu biyita ko basengera umuntu urwaye sida agakira kuki batigaragaza ahubwo bakabivuga bihishe ngewe sinabyemera keretse byiboneye

3
Mahoro 2019-04-26 11:05:32

Muvandimwe Mazina, urivuguruje!Filipo,petero cyangwa pawuloImana biringiye icyo gihe ntijya ihinduka Kandi ntirobanura ku butoni.Uko n’icyo yabikoreye icyo gihe n’ubu cyabaho. Abayiringira bakayitabaza n’ubu irabarengera. Ishoborabyose!Mbese ye Hari undi muntu washobora gukorana piece de rechange yasimbuza mu gikoresho runaka Atari uwakibumbye ku ikubitiro?Nuko rero Ninako nta wundi muntu washobora gusubiza umuntu ingingo nzima usibye umuremyi we!

4
Hugo 2019-04-25 23:40:45

@ mazina , icecekere nuko ntawe urabona,. Uzakore research ....mbere yo gutukana .

5
Laurent 2019-04-25 09:01:53

Bye nemera rwose % ko Imana ikiza icyo aricyo cyose na sida irimo , igihe Imana yabigambiriye ntacyabihagarika. Gusa kwiyitirira ko usengera abantu bagakira burundu byo ibyo ni ibindi. Gusa hari abagaragara mwitangazamakuru bemeza ko bipimishije bagasanga barakize none RBC irabihakanye . .........

6
mazina 2019-04-25 07:15:39

Muli 1 Yohana 4:1,Imana itubuza kwemera ibyo abanyamadini bavuga byose.Abavuga ko basengera abarwaye Sida bagakira,sibyo na gato.Namwe mujye mwibaza impamvu buri gihe bavuga ko bakiza indwara zitaboneka:Sida,Ibibyimba byo mu nda,Umwaku,Inyatsi,etc...Muli Matayo igice cya 10,Yesu yavuze ko Abigishwa be bazazura abantu,bagakiza abamugaye n’abahumye,bagakiza n’indwara.Kandi koko barabikoraga byose.Urugero,nkuko dusoma muli Ibyakozwe 8:7,8,Intumwa FILIPO yagiye mu mujyi wa Samariya,akiza abamugaye benshi,umujyi wose urishima.Intumwa Pawulo na Petero,bazuye abantu ku mugaragaro,umujyi urishima.Rwose tujye dushishoza.Ninde Pastor cyangwa Padiri wakijije cyangwa wazuye umuntu nibuze umwe wamugaye kandi uzwi neza muli Kigali?Nta numwe.Ni imitwe gusa.
Imana idusaba "guhunga" abiyita ngo ni abakozi b’Imana.

Kwamamaza