IGIHE

Dufite agahinda k’ingo zisenyuka- Musenyeri Gahima

4 30-06-2019 - saa 19:02, Iradukunda Serge

Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini muri Itorero Anglican, Dr Gahima Manasseh yavuze ko babajwe n’umubare w’ingo zisenyuka mu Rwanda ariyo mpamvu biyemeje gukaza inyigisho zigamije kubaka umuryango.

Umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69, bigeze mu 2018 zikuba inshuro 19 zigera ku 1311.

Mu muhango wo kurahiza abanyamuryango 32 bashya b’Umuryango Fathers Union uhuriza hamwe abagabo bo mu Itorero Anglican mu Rwanda, Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini Dr Gahima Manasseh yavuze ko nabo batewe impungenge n’ingo zisenyuka mu Rwanda.

Gahima yavuze ko gusenyuka kw’ingo guterwa no kudahabwa inyigisho nyazo zijyanye n’uburyo umuryango uyoborwa kugira ngo ukomeze kuba ubereye Imana n’abantu.

Yagize ati “Ingo zisenyuka dufite agahinda kazo twese. Kimwe mu nshingano aba bantu bari burahirire harimo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, kugaragaza amahoro, kurera abana bagakura banga ihohoterwa kuko ibyo nibyo bituma umuryango nyarwanda uba mwiza.”

Musenyeri Gahima yavuze ko inyigisho batanga muri Fathers Union zifite umumaro wo guhindura imyumvire y’abagabo mu ngo zabo, bagakora ibishimwa n’Imana.

Ati “ Iyo umuntu yahinduye imitekerereze agira ibyiringiro, agatangira gukoresha neza ubwenge Imana yamuhaye, ubuzima bwe burahinduka akamenya ko Imana yabaremye ifite intego ko bagomba kubyaza umusaruro bakora ibyo aribyo byose”.

Yakomeje agira ati “Birumvikana ko urugo ruyobowe neza nta hohoterwa ribamo. Urugo ruyobowe neza rugira abana bakuze bari mu cyerekezo kizima.”

Mugiraneza Jean d’Amour umaze imyaka itanu ari umunyamuryango wa Fathers union, ahamya ko inyigisho z’uyu muryango zifasha mu mibereho myiza y’umuryango.

Ati “Iyo ugeze muri Fathers Union uca bugufi, ukamenya ko umugore ari urugingo rwawe muhorana iteka. Wiga kumukunda, ukiga kumwubaha ukamufata nk’umuntu ukomeye mu buzima bwawe no mu rugo rwawe”.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu itorero Anglican, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gusana ingo zabo.

Yagize ati “ikintu cyo gusana ingo cyagombye guhera ku bagabo, kuko ari mu muco nyarwanda ari muri Bibiliya bavuga ko umugabo ni umutwe, ni umutware w’urugo. Iyo rero umutwe w’ikintu icyo ari cyo cyose utakoze akazi neza ibintu bigenda nabi”.

Umuryango Fathers Union intego zawo ni kubaka urugo rwubakiye ku witeka, kuba abagabo batoza abana babo kubaha Imana bagendera ku mategeko yayo, kuba abagabo bafatanya no kuba abagabo bakorera Iman bakoresheje impano zabo ndetse n’ubutunzi. Uyu muryango umaze imyaka 11 ukorera mu Rwanda

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu itorero Anglican, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gusana ingo zabo.
Abagabo 32 nibo barahiye nk'abanyamuryango bashya ba Fathers Union
Umuryango Fathers Union intego zawo ni kubaka urugo rwubakiye ku witeka, kuba abagabo batoza abana babo kubaha Imana bagendera ku mategeko yayo
Musenyeri Gahima yavuze ko inyigisho batanga muri Fathers Union zifite umumaro wo guhindura imyumvire y’abagabo mu ngo zabo, bagakora ibishimwa n’Imana.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
happy 2019-07-02 06:24:53

nukuri ibyisenyuka ryingo riteye inkeke ariko buriya ndibaza hari nigisubizo nuko babyirengagiza ariko igisubizo kirahari nugusubira mumategeko mboneza mubano kuko numa yimyaka 25 abanyamategeko baca imanza zitandukanya abashaka bakabaye barabonye ubukana bifite bakagira icyo babikoraho kuko iyo mibare yose ibanyura muntoki bagahndura namategeko kuko society nyarwanda izasigara ntayihari kuko ishingira kungo bakagobye kureba niba ntawe itegeko riha inguvu cyane bigatuma haruwumva ko icyo yakora ntangaruka byamugiraho bigatuma atabiha agaciro kuko ibyobashinjanya ntabwo aribyo ukwifuza nirari birakabije mubashakanye!

2
Yohani 2019-07-01 19:01:34

Mbwira impamvu nibura imwe ishobora gutuma ukunda umugore ndetse ugashyira umutima ku rugo mu gihe umugore mumarana icyumweru mu buriri atarwaye yarakwimye, umukoraho akakwiyama, agahorana inzitwazo. Jyewe natangiye kwicuza impamvu nashatse.

3
gatare 2019-07-01 06:07:28

Ntabwo Fathers’ Union ariyo izakuraho ibibazo biba mu ngo.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

4
Muhinda muhozi 2019-06-30 14:25:53

Abagore basubire kumuco bamenye abana na abagabo babo ba mma barubatse barababyara baraheka abubu bali muli mekapu mukorogo wtsp bradasho anniversaire kakawete YouTube....barahuze mubabwire bahuguke. Naho pasteri atubwira intumwa yesu yasize yu umugore cg intumwa yi imana yu umugore kuva kuli adamu aburahamu nowa isaka kugeza kuli yesu?

Kwamamaza