IGIHE

Bishop Rugamba yimitse abashumba, abasaba kutagabura inyigisho z’ubuyobe (Amafoto)

27 26-08-2018 - saa 18:05, Ishimwe Israel

Umushumba Mukuru w’Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert, yimitse abashumba, abadiyakoni n’abavugabutumwa, abasaba kwirinda gutanga inyigisho ziyobya abakirisitu.

Umuhango wo kwimika abashumba babiri, abadiyakoni 16 n’abavugabutumwa batandatu, wabereye kuri Bethesda Holy Church ku wa 25 Kanama 2018.

Abashumba bimitswe ni Habimana Fidèle ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’umugore we Nkulikiyinka Marie Claudine. Inshingano zabo ni ugutegura, guteka no kugaburira intama (abakirisitu) bakazimenyera ubwatsi butoshye, amazi zinywa, umuti uzivura n’uburyo zibaho. Abadiyakoni bo bashinzwe gutumwa mu mirimo no ku banyetorero.

Mu mpanuro bahawe na Bishop Rugamba yabasabye kuba ab’umuhamagaro no gutanga ubutumwa buruhura imitima.

Yagize ati ‘‘Imana ibashoboze. Ikizabakomerera muzakibwire Imana, ikizagorana muzatugishe inama. Abashumba bakwiye kwigisha nta ndamu bararikiye ahubwo bagahombya gehinomu, bakungura ijuru. Ntimukwiye kurangwa n’inyigisho z’ubuyobe. ’’

Abashumba n’abandi bavugabutumwa basengewe bibukijwe ko itorero atari koperative kuko ‘‘Bibiliya nta hantu Imana yahamagaye abantu babiri icya rimwe.’’

Umunyamabanga Mukuru w’Amatorero y’Abavutse ubwa Kabiri mu Rwanda (FOBACOR), Rev Twagirayesu Patrick Joshua, yavuze ko itorero atari koperative.

Yagize ati ‘‘Muri Bibiliya ubutegetsi ni bwo bukora. Imana ntijya yemera demokarasi kuko ari ikintu gishingiye ku mashyaka menshi. Mu by’Imana barategeka ntibayobora. Niba hari ababikora mumenye ko bizazamo kwiyamamaza, buri muntu abone igikundi cye kimushyigikira, hazemo amacakubiri, Umwuka Wera bamwirukane.”

Umushumba mu Itorero Bethesda, Rev Rwibasira Vincent, yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye gucyaha abakirisitu ngo bataba ibyigenge.

Ati ‘‘Twemera ko umuntu yisiga, akambara uko ashaka n’indi myifatire ariko ntabwo twemera unyuranya n’Ijambo ry’Imana. Niba rivuga ko tugomba kwiyubaha, ntabwo uwambaye ubusa aba yiyubashye, ntabwo uwisize nabi aba yiyubashye. Turacyaha kandi tukanahugura.”

Bishop Rugamba yatangiriye umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR mu Bibare (ahari ububyutse bukomeye) mu 1999. Mu 2001 yagizwe Umushumba w’Umudugudu wa ADEPR mu Rukurazo kugeza mu 2004. Yahavuye atangiza Bethesda Holy Church ku wa 15 Kanama 2004.

Habimana Fidèle na Nkurikiyinka Marie Claudine barambitsweho ibiganza nk’ikimenyetso gishimangira inshingano z'ubupasiteri bahawe
Bahabwa inyandiko ziriho indahiro basubiramo mu muhango wo kwimikwa
Berejwe umurimo wo gukorera Imana nk'umuhamagaro
Abahawe inshingano z'ubushumba bahise banambikwa imyambaro yihariye
Bishop Rugamba yimitse abashumba, abasaba kutagabura inyigisho z’ubuyobe
Habimana Fidèle n'umufasha we Nkurikiyinka Marie Claudine barahiriye kuragira umukumbi
Habimana Fidèle yimikiwe kuba umushumba mu Itorero Bethesda Holy Church
Yimitswe asutsweho amavuta nkuko byakorwaga n'abatambyi mu isezerano rya kera
Habimana Fidèle yahawe Bibiliya nk'intwaro yo kwitwaza nk'umugabura w'ijambo ry'Imana
Nkurikiyinka Marie Claudine ahanurwa na Bishop Rugamba Albert
Nkurikiyinka Marie Claudine na we yahawe impano ya Bibiliya
Umushumba mu Itorero Bethesda, Rev Rwibasira Vincent, yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye gucyaha bakanahugura abakirisitu
Bethesda Holy Church yimitse abashumba babiri, inasengera abavugabutumwa batandatu n’abadiyakoni 16
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Simon 2018-10-03 05:39:25

WAGIRANGO NI I VATIKANI KWA PAPA! EGO NYAGASANI

2
cyusa DEVID 2018-09-29 12:43:41

NGEWE NDABABAYE ,ibishura byaba Padiri bacu dukunda barabyihaye , ubuse ko nta sakristia bagira ? barangiza ngo ntibemera gatolika , byose mwariganye ,umusaraba murawambaye kandi harigihe najyaGA NUMVA BIVUGISHA NGO UMUNTU S’IMVA . nakumiro .ngewe niyompamvu mbona ayamadini nayo aratubeshya . idini nirimwe .

3
jst 2018-09-26 14:56:34

Imana ibane namwe ariko ntabwo mw isezerano rya kera abashumba bimikishwaga amavuta oya ahubwo yimikishwaga abami, murabaha ububasha bwa abami muburyo bw umwuka kndi arabashumba.Nicyo kibazo itorero rya none mbona rifite muri rusange,kurwanira ibyubahiro,ama title,kwigwizaho ibintu,kuba ba data cg father mumatorero,kwakira uwo bashaka bagasohora uwo bashaka kndi byitwa urusengero cg itorero ry Imana. abaroma 12:1-2. Imana ibane namwe murizo shingano z ubushumba mutangiye Imana idufashe twese.

4
iganze 2018-09-17 07:34:11

Fidele na Claudine imirimo myiza kandi Roho wa Nyagasani ayobore intambwe zabo.

5
Sezo 2018-08-29 09:27:45

Imana izabashoboze mwese murabikwiye mwahamamagawe n’Imana babyemera batavyemera.

6
Kura 2018-08-28 06:21:50

Iri torero narisengeyemo cyera,nshimye Imana ko yabazamuye cyane,yo Maman Obine rwose batinze ku kwimika kuko uri umubyeyi mwiza cyane wowe nuwo mudamu wa Rugamba ijuru muzaribona pe, mvuze ibya Bishop we bwakwira bugacya muri abakozi b’Imana pe kdi Imana niyo yabahamagaye.muri imfura I torero ryanyu ni rizima,urukundo,gucabugufi nibyo bibaranga.mbasabiye umugisha.

7
Karake 2018-08-27 09:14:59

Ariko mujye mumenya ko aya madini avuka buri munsi,nta kindi aba ashaka uretse amafaranga n’ibyubahiro.Muli 1 Abakorinto 1:10,imana isaba abakristu nyakuri "kudacikamo ibice no kugira ubumwe".Aba bitwa ngo ni "abavugabutumwa",baba bashinzwe Marketing (gushaka abayoboke).Muli Yohana 14:12,Yesu yasabye umwizera wese gukora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu tudasaba amafaranga nkuko we n’abigishwa be babigenzaga (Matayo 10:8).Yesu yaratubwiye ati "Nimugende kubwiriza abantu".Yadusabye kubasanga mu ngo zabo,mu masoko,mu mihanda,etc....Muli ibyo byose mvuze,nta na kimwe aba biyita abakozi b’imana bakora.Abantu babasanga mu nsengero zabo,bakabacurangira,bakabaha icyacumi,bagataha.

8
Jeanne 2018-08-27 08:43:55

Iyi myambarire wagirango biganye abapadri cyakora muzi kwigana rwose mwabitunganyije

9
Kayiranga 2018-08-27 07:18:52

Imana ishobora byose izabafashe muri izo nshingano zikomeye. Imana ishimwe ko yasanze ari abo kwizerwa ikabagabira uwo murimo.

10
Morris 2018-08-27 04:20:41

Hari ikintu nibaza rwose!imyambaro ya liturujiya muri kiliziya ndetse nandi matorero baba barakoze marque depose(copyright kuko bishobora gushyira mu rujijo abayoboke b amadini cyane cyane abantu batabashije gushishoza neza!nizera ko muri kiliziya imyambaro urayigira ukayikorera ikizamini uzi icyo bisobanuye nkubu calotte ,chasuble bazi icyo bisobanura!kiliziya nikore marque depose muri RDB naho imyambaro yabo iraza kujya yambarwa nubonetse wese

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza