IGIHE

Amatorero y’abaprotesitanti yahawe nyirantarengwa yo kubahiriza amategeko ya RGB

2 15-06-2019 - saa 13:14, IGIHE

Mu 2018 nibwo itegeko rishya rigenga imiryango ishingiye ku myemerere ryatangajwe hagamijwe guca akajagari mu madini n’amatorero no gutanga umurongo mwiza wo gukoreramo.

Ni itegeko rifite ingingo zirimo isaba abanyamadini kugira impamyabumenyi ya kaminuza muri Tewolojiya cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe ngo bakore inshingano zabo.

Bagomba kandi kuba batarahamwe n’ibyaha birimo ibya Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura cyangwa ibyo gukurura amacakubiri.

Umuvugizi w’umuryango ushingiye ku myemerere ni we ugomba kuba afite amashuri yagenwe n’itegeko ariko akaba yaha inshingano ababwiriza n’abapasiteri bitabasabye kuba barize Tewolojiya.

Ubusanzwe uwashakaga kwandikisha umuryango, idini cyangwa itorero yahabwaga uruhushya rw’agateganyo. Uwandikisha itorero cyangwa idini yajyaga muri RGB agahabwa uruhushya rumwemerera kuba atangiye ibikorwa bye byaba ngombwa n’ubuyobozi bukazamusura nyuma kureba niba koko yujuje ibisabwa.

Mu itegeko rishya uruhushya rwavuyeho kuko ikizajya gikorwa ni uko idini rigomba kubanza kuzuza ibisabwa rikabona kwaka uburenganzira bwa burundu.

Itegeko rigenga itorero cyangwa ikindi kigo gikora ibijyanye n’ivugabutumwa riteganywa n’ingingo ya 37 yo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Abanyamadini ni bo bisabiye guhabwa imyaka itanu yo kwiga bagashaka izo mpamyabumenyi mu gihe abadepite bo bari batanze imyaka ine.

Abagize Ihuriro ry’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) bashyize umukono ku mategeko mashya azarigenga yahujwe n’itegeko ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ni igikorwa cyabereye imbere ya notaire wa Leta n’abajyanama bose ubwo hasozwaga Inteko rusange ya CPR yateraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa 14 Kamena 2019, yitabiriwe n’intumwa zihagarariye amatorero atandukanye.

Perezida wa CPR, Bishop Kayinamura Samuel, yahamije ko amatorero ahuriye muri iri huriro azaba yarangije guhuza amategeko yayo n’irya RGB.

Yagize ati “Twasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kugira umwete ngo mu kwezi kwa karindwi bazabe barangije guhuza amategeko yabo n’irya RGB. Ntihagire urenza uko kwezi. Bigomba kwihutishwa.’’

Abayobozi b’amatorero bishimiye ko CPR yateye intambwe ituma na bo bashyira imbaraga yo kwihutira gushyira mu bikorwa amategeko abagenga.

Umuvugizi mukuru wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko “Amategeko yacu twayahuje n’itegeko kuva ku wa 14 Gashyantare 2019. Ubu dutegereje amabwiriza azasohorwa na RGB ngo dusabe ko amategeko yacu bayemera.”

Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’Aba-Presbytérienne mu Rwanda, Rev Kandema Julie, na we yagize ati “Twashimye icyemezo cya RGB cyo gufunga insengero zitubahirije ibisabwa. Byadusabye kwitanga kuko abakirisitu bacu bakoresheje imbaraga ngo insengero zacu 90 zari zarafunzwe zongere gukoreshwa kandi ubu zisa neza.’’

Inteko rusange ya CPR kandi yanemerejwemo Bishop Kalimba Jered nk’Umuvugizi wungirije wayo.

Ihuriro ry’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda ryashinzwe mu 1963, rigizwe n’amatorero icyenda na diyosezi 10 z’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda n’imiryango ine ya gikirisitu.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim (iburyo) ari mu bitabiriye iyi nteko rusange
Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’Aba-Presbytérienne mu Rwanda, Rev Kandema Julie
Umuvugizi mukuru wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel
Amatorero y’abaprotesitanti yahawe nyirantarengwa ya Nyakanga yo kubahiriza amategeko y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Biblicist 2019-06-15 23:27:00

Abantu bavuga ko abigishwa ba Yesu batigeze biga baba bagaragaza ko batazi kwiga icyo ari cyo kabisa! Ninde wize kurusha abigishwa ba Yesu kandi baramaze imyaka itatu muri training ihambaye?

2
mazina 2019-06-15 09:54:56

Leta yagize neza cyane gusaba amadini "kwivugurura",akuzuza ibisabwa.Gusa nkuko umwanditsi yabivuze hejuru,"Umuvugizi w’umuryango ushingiye ku myemerere ni we ugomba kuba afite amashuri yagenwe n’itegeko ariko akaba yaha inshingano ababwiriza n’abapasiteri bitabasabye kuba barize Tewolojiya".Bisobanura ko na babandi bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana (Abahamya ba Yehova),bemerewe gukomeza umurimo wabo.Legal Representative wabo niwe wenyine usabwa kuzuza ariya mashuli.Gusa tugomba kwibuka ko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo kubwiriza.We n’Abigishwa be nta mashuli menshi bagiraga.Nyamara barushaga Abafarisayo kubwiriza kandi bo bari barize cyane (Rabbinic Schools zikomeye).

Kwamamaza