IGIHE

ADEPR igiye kwimika abayobozi bashya barangajwe imbere na Rev.Karuranga

17 27-07-2018 - saa 15:49, Emma-Marie Umurerwa

Itorero rya ADEPR rigiye kwimika Komite Nyobozi yaryo igizwe n’abantu batanu barangajwe imbere na Rev.Karuranga Ephrem, watorewe kuribera Umuvugizi Mukuru.

Komite Nyobozi ya ADEPR yatorewe manda y’imyaka itanu muri Werurwe 2018, ikaba yabanjirijwe n’iy’inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017, nyuma y’uko Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean, itawe muri yombi ishinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, itorero rya ADEPR ryavuze ko umuhango wo kwimika aba bayobozi uteganyijwe ku wa Gatandatu taliki ya 4 Kanama 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukazatangira saa tatu za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa.

Nk’uko bakomeza babivuga ngo uyu muhango uzanitabirwa n’abayobozi b’amatorero ya pantekote yo mu bihugu umunani byo muri Afurika yibumbiye mu muryango witwa ‘Ukiamuka’.

Abayobozi bazimikwa ni Rev.Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Itorero ry’ADEPR rimaze imyaka 78 rikorera mu Rwanda, aho rifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri. Uretse ivugabutumwa, rifite amashuri y’incuke 158, amashuri abanza 147, ayisumbuye 59, ay’imyuga n’ubumenyingiro ane ndetse na Kaminuza ya Tewolojiya yitwa FATEK.

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, muri iki gihe rikaba ryaraguye amarembo rifungura ishami mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Bibiligi.

Abagize Komite Nyobozi nshya ya ADEPR


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ngabo 2018-08-02 06:17:07

Ese ko abantu muzi guca Imanza, mukaba nta muntu numwe mwemera, none Inyangamugayo twayibwirwa niki kdi twayikura hehe ngo ize iyobore ADEPR, ubu se wowe bakugize umuyobozi wabikora neza? rero iyo abantu bari inyuma y’ikibuga bumva batsinda ibitego byinshi kandi wenda ntako umukinnyi atagize, uzasome urwandiko Pawulo yandike ABAROMA 13:1- hambwira ukuntu ntabuyobozi butava kumana, yaba ubwiza, cg ububi irabyemera kugira ngo igire ibyo yigisha abantu..tegereza babanze bakore turebe umusaruro bazatanga tureke kuvuga ko badashoboye batarakora..

2
ASIMWE JACSKON 2018-07-30 07:13:58

ubu buyobozi nubwo bugiye gusengengerwa abakristo ntabwo babukunze kuko bwagiyeho kuri technic,nawe se uziko bwafungihije abakristo 5 ,nahuriye nabo k’urukiko rwa Gasabo ndumirwa ,nabo bazavaho nk’abandi ntabwo Imana ishyigikira abanyamafuti bitwaza Imana

3
rukundo prince 2018-07-29 00:49:49

Iyi komite igiye gusengerwa ntacyo igaragaza izageza ku itorero kuko nta na action plan bafite ndetse n’imishinga basanze ntacyo bayivugaho nko kubaka icyicaro cy’itorero na university no gutangiza television. ibi byose hamwe n’ibindi bigaragaza ko nta capacités bafite zo kuyobora itorero ahubwo barajwe ishinga no kwirukana abo bavuga ko bakoranaga na komite basimbuye kandi ibyo ntaho byageza itorero.

4
Dan 2018-07-28 15:08:08

Bayobozi bacu,turabasengera buri musi,abitorero ngo Uwiteka Imana yacu abahumure amaso,ababohore imitima,mwibuke ubwanyu ibyo mwigisha ko ibyiyisi ari bigufi cyane,abaleta ko mwitondera ibyImana mukagendera kure abiyita abakozi bayo bamwe bayobye,bakaba babateranya nayo.Naho uwo mwene Data uvuga Yezu,shakisha neza umenyamateka yItorero ya Yesu wita Kiliziya.NdumuADEPR ariko navukiyeM muri kiliziya ndayizi,nkaba nansobanukiwe amateka yamadini kuko nayize bihagije atarariya yo muri tewoloji yonyine.Ibyo gucimanza zamadini icyiza nuko wabireka ni birebire byazakuyobyinzira yagakiza.Murakoze.

5
lize 2018-07-28 12:43:35

hahaha uyu muvugizi se ko atavuze kungano yamafrw bamaze iminsi batwaka munsengero bazakoresha muruwo muhango?? bidget ya 38m abantu bazima baziko itorero rifite ibibazo byinshi harimo ninsengero zafunzwe barangiza bagategura ibizatwara akayabo kangana gatyo biteye agahinda gusa icyokoza ntanuwabarrnganya kuko twaje kumenya uburyo musigaye mushirwaho natwe bikatuyobera uburyo aba pastori bazima bayora umuntu nka karangwa ngo ayobore itorero nabe na tom wamugani nubwo nawe ubunyangamugayo bwe bwari hasi ark byibuze we yaranajijutse atekereza ibifite akamaro ureke mwe.

6
amani 2018-07-28 05:22:25

None se miliyoni 38 zizakoreshwa muri uwo muhango ni iz’iki?
Genda mukristo wo muri ADEPR waragowe!

7
Musa 2018-07-28 05:19:46

Apuuuu ibya adepr byo byabaye ikinamico gusa aba biyita abakozi b’Imana kdi nabo babizi neza ko ibyo bakora ntawitwa umukozi wayo watinyuka kubikora nawe se umbwira gute ko umuntu muzima afata bibiliya agahagarara imbere y’abantu abigisha kubabarirana no kugira urukundo kdi ariwe numero yambere mubuhemu?? Urg:uyu witwa karangwa abachristo be amaze gufungisha abahora ko bavuga ibikosa akora yitwaje ko yagizwe umuvugizi w’ungirije na minister uwamubaza umubare wabo nawe ntiyabamenya narabivuze kdi nzahora mbisubiramo igihe abihaye inshingano zo gushiriraho adepr abayobozi batararekera ngo itorero ryitorere ubwaryo ntamuyobozi muzima tuzagira nabo nyine ba tom ba karuranga batize abantu nkabo gusa baza bakangiza itorero.

8
cedrick 2018-07-28 01:40:02

Ark buriya ntakintu kibabaza nko kubona umuntu afata bibiliya akigisha ijambo ry’imana aziko ibyo yigisha ahabanya nabyo kubona karangwa john afungisha abakozi b’imana ngo nuko bavuze ibikosa bye ark ubw ubundi utinya imana cg uri muri babandi bavugako imana ntayibaho gusa imana yo mu ijuru dusenga ndizerako izakwigaragariza ikindi kibabaje nukubona umuryango wacu RPF inkotanyi utabona ko wibeshye mukuduhitiramo abayobozi batuboyora ubu koko ntimubonako mwibeshye banyakubahwa mwatubabariye koko mugasubiza amaso inyuma ko muzasanga mwaraduhitiyemo ibisambo n’abicanyi turabinginze Nukuri mutubabarire mudutabare mudushakire abandi bayobozi kuko aba mwabibeshyeho. yego tom yarigishije gisozi ark byibura we yatwubakiye dove hotel adushyiriraho radio twumvaho inyigisho nziza zidufasha muri byinshi yewe anagura ibikoresho byo gutangiza TV niba cya gisambo karangwa john atarabigurishije urebye usanga nubwo Tom yakoze amakosa menshi ark uwampitishamo hagati ye na karangwa nahitamo tom kuko ibikorwa bye byiza yadusigiye birivugia nasoza nsaba nyakubahwa SG wa rpf kudushyiriraho ubundi buyobozi bwiza kuko ubu buyobowe na karangwa john yabwibeshyeho dore ko ibikosa byose abikora yishingikirije ko afite icyo apfana na minister kaboneka ngo ibyo yakora byose ntacyo byamutwara gusa amenyeko hejuru ya kaboneka hari SG wa rpf na HE paul kagame

9
Gahimanyi 2018-07-28 00:30:01

Uyu munsi mukuru 37.000.000 zizatikizwa zivuye mu mifuka ya ba pentecote.

10
koko 2018-07-27 23:56:19

bose namadini yinzaduka yose namwe kimwe nabayehova bashinzwe nabanyamerika mutekereze mushakishe mu menye igihe Yezu yasubiye mwijuru agasiga intumwa akaziha mission yo kwigisha no gukiza ibyaha ,izo ntumwa mutekereza ko zazimye musubire kwisoko muri kiriziya Gatolika kuko niyo soko yintumwa kuva Yezu yaziha mission.barigisha bagatanga amasakramenru yose Yezu yadusigiye bagakiza ibyaha babicishije kuri Yezu mu ntebe ya penitensiya,satani agashuka abantu NGO umuntu nkawe yagukuza ibyaha ate?muzasome Bible neza igisubizo kirimo.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza