Abayislamu berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu basabwa gusabira igihugu n’ubuyobozi

4 11-08-2018 - saa 13:56, Thamimu Hakizimana

Abayisilamu 79 barimo abagore 47, berekeje mu mutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite, basabwa kutazibagirwa gusabira igihugu n’ubuyobozi bwabo kuko aho bagiye ari ahantu abahagiye bose baba ari abashyitsi b’Imana.

Ibi babisabwe na Mufti w’u Rwanda Hitimana Salim, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 ubwo bari bagiye kurira indege berekeza i Maka.

Mufti Hitimana yabwiye aba bayisilamu ko bakwiye kutibagirwa gusabira Igihugu cyababyaye n’abayobozi bacyo ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko aho bagiye ari ahantu hatagatifu kandi uhasengeye Imana yakira ubusabe bwe vuba.

Yagize ati “ Reka tubasabe ikintu gikomeye, muzazirikane amasengesho yanyu, gusabira igihugu cyacu kuko hariya ni ahantu hatagatifu kuko Imana avuga ko abahaje bose ari abashyitsi bayo, rero mufite ijwi rikomeye kandi riranguruye kurusha iryacu, nimugera hariya ntimuzibagirwe gusabira igihugu cyacu abayobozi n’abanyarwanda muri rusange.”

Sheikh Djamuru Murangwa uyoboye iri tsinda ryerekeje mu mutambagiro mutagatifu, yabwiye IGIHE ko kujya i Maka bibafasha cyane kwiyegereza Imana no kwihana ibyaha.

Yagize ati “Kujya i Maka n’inkingi ya Gatanu igize ukwemera kwa Islam, rero kuba tugiyeyo bizadufasha kwiyegereza Imana cyane kuko intumwa yayo Muhamadi yavuze ko uwasengeye hariya akirinda amateshwa n’ibikorwa by’ubwangizi, agaruka ameze nk’uruhinja rukivuka nta byaha afite.”

Imyemerere y’idini ya Islam yemera ko buri muyisilamu wese wagiye gukora umutambagiro i Maka, ahava yahindutse umu-hadji ku mugabo n’umu-hadjati ku mugore.

Uyu mutambagiro mutagatifu (Hijjah) uba buri mwaka, ugatangira ku tariki ya 8 y’ukwezi kwa 12 kw’Abarabu.

Benshi mu bawitabira bavuga ko nta kintu na kimwe mu buzima bwabo kibashimisha nko kujya i Maka, bakibonera imva y’aho intumwa y’Imana Muhamadi yashyinguwe, bityo bagasaba Imana kuzajyanwa mu ijuru.

Uyu mutambagiro mutagatifu umara ibyumweru bitatu, ku buryo abawugiyemo bagaruka mu Rwanda nyuma y’Irayidi bita Idd al-Adhuha.

Uyu muhango witabiriwe n'abahagarariye umuryango w'abayisilamu mu Rwanda
Abagore bagiye i Maka bazagaruka ari aba-Hadjati
Abagbo bagiye i Maka bazagaruka ari aba-Hadji
Imbaga y'abayisilamu yaherekeje aba bayisilamu berekeje i Maka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza 2018-08-13 17:57:33

Bagiye kwitemberera gusa,muzagire urugendo rwa Tourisme rwiza,dore ko ibishashagirana bihari,muzihere amaso...

2
Kabare 2018-08-11 13:14:18

Abanyamadini barasetsa.Ngo bagiye I MAKA "gusabira igihugu n’ubuyobozi".Mbega mbega!!Ibi byerekana ko abakuru b’amadini nabo baba bishakira umugati aho gukorera imana.Ntabwo abantu bajya I Maka gusabira igihugu!!Ntabwo ariko Muhamadi w’Abaslamu yasize ababwiye.Natwe turi abakozi b’imana.Icyo imana yadusabye,ni ukubwiriza abantu ibyerekeye Ubwami bw’imana.Yesu yadusabye kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).Muli Daniel 2:44,havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose.Noneho ubutegetsi bw’isi bugahabwa Yesu,agahindura isi paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Kubera ko abategetsi b’isi bananiwe gukuraho ibibazo isi ifite.

3
Byakweli 2018-08-11 11:12:19

Azanie, gusabira u Rwanda n’abanyarwanda bivuze ko aba ari ugusabira bose abakene n’abakire ndetse n’abandi batura Rwanda. Ntawe ukena muri byose, kimwe nuko ntawe ukira muri byose utabihawe n’Imana. ushobora gukena amafranga ariko ufite ubuzima utarwaye ugasenga cyangwa ugasengerwa n’amafranga akaza. nanone ushobora kugira amadollars menshi cyane nta tuze, nta amahoro, ndetse wenda unarwaye, wasenga, wasengerwa ituze, ubuzima, amahoro byose ukabibona.

4
azanie 2018-08-11 07:05:10

basabiye abakene se b’abanyarwanda ibindi ko igihugu ngo kihagije?

Kwamamaza