IGIHE

Abanyamakuru ba Televiziyo ya Rugagi bamaze amezi umunani badahembwa

20 20-09-2018 - saa 17:45, Emma-Marie Umurerwa

Abarenga 13 bavuga ko ari abanyamakuru ba TV7 ya Bishop Rugagi Innocent, bemeza ko bamaze amezi umunani badahembwa.

Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi.

Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo kandi ko bashimwa mu mico no mu myifatire.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye bishyuza amafaranga bakoreye, ariko Bishop Rugagi, agakomeza kubarerega ababwira ngo ejo azabishyura none amezi umunani arihiritse.

Hari uwagize ati “Twakoresheje inzira zose zishoboka turamwandikira, turabonana amaso ku maso yewe hari n’igihe tubivugaho muri gurupe y’abakozi bose nawe abamo, akatubwira ko agiye kuduhemba tugategereza tugaheba, ubona ko akomeza kuturerega”.

Undi ati “Ubu rero aho ibintu bigeze dukurikije n’uburyo amaze kutugeramo amafaranga menshi tubona ko ashobora kuzatwambura”.

Aba banyamakuru ba TV7, basa n’abatakaje icyizere bitewe n’inshuro bamaze kubwirwa ko bari buhembwe ariko amaso agahera mu kirere.

Hari uwavuze ati “Nk’ubu yaratubwiye ngo hari amafaranga yabonye muri Amerika ataragera mu Rwanda, akaba agiye gusubirayo kuyohereza kugira ngo tuyabone. Ubwo twari tumaze amezi atandatu ataduhemba ndibuka ko icyo gihe twakoze inama yari avuye mu ivugabutumwa i Burundi, yatubwiye ko hari imodoka agiye kugurisha akabona kuduhemba, ariko twarategereje turaheba.”

Muri aba bakozei hari abo Bishop Rugagi arimo miliyoni ebyiri zirenga, abo arimo imwe na magana atanu biterwa n’ayo ahemba umuntu.

Aba banyamakuru bavuga ko bashegeshwe no kumva ko Bishop Rugagi agiye kugura indege ye bwite. Bati “Kumva umuntu ajya hariya akavuga ngo agiye kugura indege kandi akubereyemo ideni, twabifashe nk’ubushinyaguzi. Ntiyabuze amafaranga yo kutwishyura ahubwo arikunda, ashyira imbere inyungu ze.’’

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Rugagi yahakanye ibyo aba banyamakuru bavuga, ahamya ko TV7 itagira abanyamakuru.

Yagize ati “Umukozi n’umukorerabushake ni abantu babiri batandukanye mfite abakorerabushake benshi batandukanye ni abakirisitu, abandi simbazi keretse akweretse amasezerano y’akazi yagiranye na TV7 ikaba itabyubahiriza. Abakorerabushake ni batatu hanyuma abafata amashusho ni babiri nta mukozi uri muri abo bose.’’

Abajijwe uburyo abakorerabushake bahabwa amakarita y’akazi yanditseho inshingano bafite, Rugagi yagize ati “Abo nakubwiye ko ari abana baba baje kwimenyereza akazi abandi ni abakorerabushake si abanyamakuru, ni abantu baza bagasaba umwanya wo gukora ibiganiro. TV7 nta mukozi igira ufite amasezerano y’akazi kuko televiziyo irakiyubaka ntiranamara umwaka itangiye.’’

Rugagi yakomeje avuga abakora kuri TV7 bose uretse umwe nta wundi ufite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari gushakisha abafite ubumenyi mu itangazamakuru ngo abahe akazi.

Bishop Rugagi yahakanye ko hari abanyamakuru akoresha kuri TV7

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
al 2018-09-21 12:34:54

uwitwa 1K5 ndakwemeye uracukumbura ,,,kuko uyu mwishongozi nibuka inkuru ye yatambutse avuga ngo we sumuntu uciriritse ngo bamwirukanye Nyarutarama ,Kakiru, Kicukiro , Kiyovu ,Kimisagara , Gatsata, ngo ntiyababara kuko utwo duce atugereranya nahantu haciriritse ubwo yasuzuguye twe tuhatuye ngo aho hajya gutura ni New york ,Miami ,Texas ngo niho hiyubashye hari kurwego rwe ,,, ibi byose abiterwa namafaranga amaze gusoroma mu bayoboke be abizeza ijuru .... umerengwe!!!!

2
mugabo daniel 2018-09-21 10:32:45

nonese tuvuge ko abo bantu babeshya ? ko habeshya umwe cg babiri abantu bangana kuriya babeshya ? ntibisobanutse kbsa !

3
Cassius 2018-09-21 05:41:59

umukorera bushake avuga ate ko bamwambuye? ibyo nugusebya umukizi w’IMANA.

4
kanuma 2018-09-21 03:06:07

ariko iki kigabo kwarigisambo ruharwa RIB rwose nikemure iki ki kibazo ubusambo nubuhemu bwuyu mugabo turaburambiwe kimwe na ,Masasu ibyo yigira tunacoka babajyane iwawa bajye gukosorwa nabandi bagenzi babo babirebereho amazi atararenga inkombe

5
kuva 2018-09-21 01:35:40

Ntakintu kinsekeje nk’ ukuntu narindimo gutekereza ko agiye guhakana ko atari abakozi nasoma nkahita mbibona, ubuse umukoranabushake wamara imyaka akorera ubushake muri iyi si wamukurahe? cyokora uyu mugabo nawe arisebya rwose. Bahati wo muri Just Family ati Rugagi yaranyambuye natwe tuti wimubeshyera, ubuse ninde wajyaho akabihakana nyuma y’ ibi?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

6
CIKO 2018-09-21 00:53:02

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu koko uyu mugabo uburyo ari umunyamayanga ,nyamara ugasanga ari kuyobya nintore ,Sinumva kuntu ahora yigamba ngo azagura indege kandi aho atagira na church ubwo se indege azaba ayiguze mu nyungu zabakirisito cyangwa mu nyungu ze bwite .Igitangaje nuko azayigura ayo avanye mu maturo bamuha .Bibiliya iravuga ngo Ariko umwuka avuga yeruye ati ’’Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa ,bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’’ Bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma ,bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’izubushye .(1Timoteyo 4:1)

Mwa bantu mwe mwikangwa nibyitwa ibitangaza ahubwo mushakisha agakiza kava ku kwizera Imana .Mureke gukurikira abigisha babizeza ko muzabona ibyiza byo muri ubu buzima mutabikoreye ahubwo mukurikire ijambo ribizeza gukora ibyiza no Kwizera kugirango muzabeho na nyuma yubu buzima bufite iherezo.

7
Mugabo Jerome 2018-09-20 23:37:22

His Excellency natabare aba bakozi kuko biragaragara ko yabatekeye imitwe nabo bakamwizera nk’inyangamugayo. Tv7 ifite ubunyamwuga muri angles nyinshi kubayireba bitandukanye n’ibyo Rugagi avuga. Leta nitabare hakiri kare kandi ndizera ntashidikanya ko nibareba qualifications z’abo basanga nabyo babyujuje.

8
Rugagi 2018-09-20 23:17:39

Nibihangane yarayakusanyije kugirango agure indege.Imishahara izaza nyuma yindege hagataho babe batunzwe nijambo ryintuma yabo.

9
Mugabo Jerome 2018-09-20 16:39:20

His Excellency natabare aba bakozi kuko biragaragara ko yabatekeye imitwe nabo bakamwizera nk’inyangamugayo. Tv7 ifite ubunyamwuga muri angles nyinshi kubayireba bitandukanye n’ibyo Rugagi avuga. Leta nitabare hakiri kare kandi ndizera ntashidikanya ko nibareba qualifications z’abo basanga nabyo babyujuje.

10
Mag 2018-09-20 16:26:15

Rugagi sha???

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza