IGIHE

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guha inkwenene Gitwaza wiyise ‘umuhanuzi uruta abandi’

30 26-09-2018 - saa 16:01, Mukaneza M.Ange

Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho agaragaza Apôtre Dr Gitwaza Paul uyobora Itorero Zion Temple, avuga ko mu Rwanda no muri Afurika nta muhanuzi umuruta, abantu batandukanye bakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunenga ibyo yavuze.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo hakwirakwiye aya mashusho aho Gitwaza yumvikanye agira ati “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo.”

Yakomeje agira ati “Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Aya mashusho akimara kujya hanze abakoresha Twitter bahise batangiza icyo bise #Gitwazachallenge, batangira kwivuga ibigwi bagaragaza ibintu runaka bahamya ko nta w’undi muntu ubibarusha, bagamije kunenga ko mu byo Gitwaza yavuze harimo kwishyira hejuru.

Barimo Edwin Musoni washyizeho amashusho y’undi muvugabutumwa wumvikana avuga ko nibatamusanga mu ijuru bazaba bari ikuzimu.

Uwo muvugabutumwa gira ati “Nimuramuka mugiye mu ijuru, ibi nimubyandike, nimugera mu ijuru ntimunsangeyo muzaba muri ikuzimu. Iryo ntirizaba ari ijuru, kubera ko ibintu byose umuntu akeneye gukora ngo azabone ijuru narabikoze.”

Nubwo hari abagiye banenga uyu muvugabutumwa ariko hari n’abandi bagaragaje ko hari byinshi byiza yagiye akora akwiye gushimirwa birimo imiryango yafashishije n’urubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge kubera inyigisho ze.

Uwimana Basile we yagize ati “Sinzi niba mu #Rwanda no muri Afurika hari umunyamakuru umeze nkanjye, birashoboka ko azaza ntakiriho, abari hano #RwOT, mwemera abandi banyamakuru batari jye mufite ibibazo!!!!! Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye."

Uwitwa King Ally we yagize ati "Sinzi niba mu #Rwanda no muri Afurika hari umufundi umeze nkanjye, birashoboka ko azaza ntakiriho, abari hano mwemera abandi bafundi batari njye mufite ibibazo, ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye"

Mu bitekerezo bitandukanye hari n’abagiye bagaragaza ko Gitwaza ntaho yabeshye, mu gihe hari abavuga ko imvugo ze zirimo gukabya kwinshi.

Imvugo ye yananenzwe na bamwe mu banyamadini mu Rwanda.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Emmanuel 2018-10-15 12:43:12

Gitwaza ni Umukozi wimana ,mumureke please ,kandi akunda amahoro,impuhwe no kuvuga ikiri Ku mutimawe,

Namwe muzavuge ibyo muzi mushoboye biri kumutima wanyu ,ariko mureke Umukozi Umushumba mukuru wacu.

2
Kuri 2018-10-01 10:26:53

Ariko uyu mugabo mumushakaho iki? Yaramaze niba yarabivuze, twe tuzi ijambo rye aho ryadukuye kandi yakoze ibintu bitapfa gukorwa nundi wese. Nzamwubaha mpaka nshizemo umwuka.

3
frank 2018-09-28 02:49:21

bavandimwe nibyiza ko mubanza kumva context yiriya nyigisho kuruta gufata akantu gato mwumve inyigisho yose hanyuma mubone gu clitica kuko abantu banshi bari kumva agace gato mukurikirane inyigisho yose muraza gusubizwa

4
zig 2018-09-28 01:22:27

peacemaker we aho kugira ngo unenge abanyamakuru, banza ujye kugira inama uwo muhanuzi urusha abandi guhanura agusobanurire aho yabipimiye, niba ariwe wabyibonyeho, niba ari abantu babimubwiye cyangwa Imana, nta nubwo umu christo wukuri akoresha iyo migani ngo umutego mutindi wishe nyirawo, iyo nimigani yabapagani.

5
Logi 2018-09-27 23:35:40

Abo biha kwivugisha ngo be kuvuga kuri Gitwaza ngo batamugwaho arasizwe,hahhh iyo mitekerereze ni nka ya yindi ya gikoroni,abazungu baje ari aba satanist ariko bibeshyera ko bakorera Imana y i Rwanda ngo tugire ngo ni beza bazanywe n amahoro,ubwo koko abantu bayoboka izo kiliziya gatorika nubwo byatangiye baziyoboka ku nkoni ariko ubu bigeze aho benshi barangije kurogwa n amadini akubwirako ntawavuguruza cg ngo atunge agatoki icyo uwiyitirira ko akorera Imana yavuze,bakumva ko ibyo avuga byose ari ukuri;ibyo nibyo abakoroni bitwaje bari babi cyane ariko biyitirira gukorera Imana kugirango hatagira uzabavuga amabi bakora kuburyo uzabavuga wese azajya abavuga ngo "abapadiri"utabazi yiyumvishe ko abo nta kibi bakora ahubwo ari abakozi b Imana y i Rwanda;kandi sibyo.rero mwa bantu mwe musenye ibigirwamana mwimitse ngo ni za ba pasitori,za apotre,etc.mukurikire Imana y i Rwanda aho gukurikira abantu kuko niyo yonyine yo kwizerwa.

6
Earnest 2018-09-27 14:49:26

Uyo umukozi wumuntu yishyize hejuru ya shebuja icyo gihe ntaba akiri umukozi we.Nihehe mwigeze mwumva Yesu yishyira hejuru yirata ibitangaza akora? Mujye mugira ubwenge! Kdi Yesu yavuze yeruye ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi.

7
Innocent 2018-09-27 12:46:16

Ibi ni ibisambo,abiyemezi n’ibisahiranda. Yesu nawe ubwe ntiyigeze yiyita mwiza. Niba Gitwaza utwaza Satani imizigo azi gusoma asome muri Mariko 10:17-18.

8
claude 2018-09-27 06:04:12

bavandimwe ni muzi ibyo muri gukina nabyo Gitwaza nu mugisha kuri twese

9
rusisiro 2018-09-27 03:06:08

hahahahah, ahwiiiii!!!!

10
Umukristo 2018-09-27 02:49:52

Umukozi w’Imana ndabona yahaye abantu akanya ko kwiyamamazaza no kwigaragaza. Aba bose ba profise amagambo ye maze barimenyekanisha, ubwo nabo bamugiriyeho umugisha kko babonye aba followers benshi!!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza