2017, Umwaka w’induru muri ADEPR

14 31-12-2017 - saa 22:10, IGIHE

Umwaka wa 2017 uzahora mu mutwe wa bamwe nk’isereri ry’ibibazo by’ingutu banyuzemo mu gihe abandi bawufata nk’intangiriro y’agahenge ku bibazo byari byugarije ADEPR, itorero rifite abakirisitu basaga miliyoni ebyiri mu Rwanda.

Mu ntangiriro za Mutarama 2017, icyavugwaga muri paruwase zose 401 za ADEPR ni imisanzu yo kubaka inyubako ya Dove Hotel, umwe mu mishinga migari ibyara amafaranga iri torero rifite. Imigirire n’uburyo byakorwagamo hari abakirisitu bagaragaje kubyinubira ariko bavugira mu matamatama badashaka kwerura ngo hato batavaho biteranya.

Hadaciye kabiri humvikanye Komisiyo yiyise Nzahuratorero yaje igaragaza inyota yo kurwana ishyaka bashaka gusubiza ku murongo imiyoborere bagaragazaga ko irimo ibibazo.

Iki cyabaye nk’ikizanye urujijo mu bakirisitu ariko benshi bararuca bararumira bemera gukomeza kuyoborwa n’abashumba baragijwe n’Imana nkuko byari mu myemerere n’imyizerere byabo.

Abakirisitu bagerageje kugaragaza ko bashyigikiye ibitekerezo bya Nzahuratorero bashyizwe inyuma y’itorero, bamwe barahagarikwa abandi bahezwa muri gahunda za ADEPR ku buryo hari abagiye nka nyomberi.

Uko iminsi yahitaga niko amakuru mashya yarushagaho gusakara mu bice byose by’urwa Gasabo ahanini ashingiye ku ijwi ryahanitswe ku ikoreshwa ry’umutungo mu itorero abagize Komisiyo Nzahuratorero bagasaba impinduka zihutiyeho nk’iturufu rukumbi babonaga ryashyira iherezo ku bibazo uruhuri byari bihari.

Komisiyo Nzahuratorero mu nyandiko yayo yashinje Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana guhatira abakirisitu gutanga amafaranga y’imishinga y’itorero, kwiha ububasha bw’ikirenga no kwaya umutungo wa ADEPR.

Komisiyo Nzahuratorero yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rushinzwe gukurikirana imikorere y’amatorero n’imiryango ishingiye ku idini, ihabwa inama yo gukemurira ikibazo cyayo na ADEPR mu nzego zibareberera.

Komite yashinjwe gutanga inka za baringa muri Musanze

Komite Nzahuratorero yahishuye uko ubuyobozi bwa ADEPR bwatanze inka za baringa muri gahunda ya Girinka ku bayoboke b’iri Torero bo mu Karere ka Musanze. Iyi Komite yagaragazaga ko ayo makosa akwiye gusabirwa imbabazi mu maso y’Abanyarwanda.

Muri iki gihe, ADEPR yahumurizaga abayoboke bayo ibabwira ko nta bibazo bihari ndetse itorero ritigeze rizahara nk’uko byavugwaga.

Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije muri ADEPR

Uruhererekane rw’ibibazo byavugwaga muri ADEPR n’amakuru yumvikanaga mu mpiga z’imisozi itatse urwa Gasabo nk’amashya mu matwi ya benshi yatumye n’inzego z’umutekano zinjira muri iki kibazo zitangira gukora iperereza ryimbitse.

Muri ADEPR zahinduye imirishyo

Muri Gicurasi inzego za Polisi n’ubushinjacyaha zinjiye muri dosiye yari imaze gufata indi ntera aho wasangaga mu bayoboke ba ADEPR hari umwuka utari mwiza. Byaje nk’ibitunguranye ndetse benshi basa n’abaguye mu kantu kubona abakuru b’itorero bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ku ikubitiro hafashwe Eng. Sindayigaya Théophile;Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine wari ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Aba bakurikiwe n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard na Pasiteri Niyitanga Straton wari Umunyamabanga wihariye mu Biro bya Bishop Tom Rwagasana na we wahise atabwa muri yombi agakurikirwa na Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi wa ADEPR. bose bakurikiranyweho ibijyanye no gukoresha nabi umutungo w’Itorero aho baregwa ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw yatanzwe n’abakirisitu mu misanzu ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe hubakwa Dove Hotel ya ADEPR.

Amatora yateguwe igitaraganya, bamwe bashaka kwiyimika

Abagize Biro Nyobozi ya ADEPR bamaze gufatwa abagize Inteko Rusange ya ADEPR, barateranye ku ya 30 Gicurasi 2017, batora Rev. Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi w’itorero mu gihe cy’inzibacyuho.

Yatowe hamwe n’Umuvugizi Wungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie; Umujyanama aba Pasiteri Nsengiyumva Patrick.

Uwari Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), Bishop Sibomana Jean

Rev Karuranga wari Umushumba Wungirije mu Rurembo rw’Amajyaruguru yaratunguranye kuko mu bahabwaga amahirwe atigeze avugwamo. Mbere y’amatora mu banugwanugwaga harimo Rev. Rurangirwa Emmanuel; Pasiteri Uwabimfura Modeste wakunze kugaragaza ibibazo byari muri Komite yegujwe; Dr.Basabose Jean de Dieu wayoboye Komisiyo Nzahuratorero na yo yagize uruhare mu gushaka impinduka muri ADEPR; Rev. Karuranga Edouard n’abandi barimo Rev. Masumbuko Josué; Rev. Nsengiyumva Laurien na Rev. Mutaganzwa Viateur.

Nyuma y’amezi asaga abiri abari abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi bagiye bafungurwa by’agateganyo umwe umwe. Bakimara kugera hanze bakirijwe amabaruwa abambura inshingano za gipasiteri, ariko na bo bahita basubiza bagaragaza ko uburyo byakozwemo bubaharabika.

Ihererekanyabubasha rya Nyobozi nshya n’abambaye impuzankano z’abagororwa

Mu gitondo cyo ku wa 2 Kamena 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Biro Nyobozi nshya ya ADEPR ishyikirizwa ububasha ariko umuhango ntiwasojwe neza. Icyo gihe abari abayobozi bari mu maboko y’ubutabera, basohowe muri gereza bajya guhererekanya ububasha na Biro Nyobozi iyobowe na Rev Karuranga Ephraim.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iri hererekenyabubasha ryacumbikiwemo hagati na bugingo n’ubu rikaba ritasojwe.

Abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi bagafungwa baje kurekurwa gusa ubushinjacyaha buzajya bubahamagara mu gihe bakenewe.

Umuyobozi wa Komisiyo Nzahuratorero, Basabose Jean de Dieu
Dove Hotel ni umwe mu mishinga wateje induru muri ADEPR mu 2017
Abari abayobozi ba ADEPR ubwo bajyaga mu ihererekanyabubasha bambaye impuzankano z'abagorororwa
Uhereye ibumoso: Pasiteri Nsengiyumva Patrick, Umuhoza Aulerie, Pasiteri Ruzibiza Viateur, Rev Karangwa John na Rev. Karuranga Ephraim uyobora ADEPR nyuma y'amatora yo ku wa 30 Gicurasi 2017
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kayigire mireille 2018-01-17 01:07:49

Itorero rya Kristo ryubatswe Ku rutare nubwo amarembo y’ikuzimu yarihagurukira ntiyarisenya.

Nubwo muri ADEPR habamo kutumvikana ntibyabuza Imana kweza umugeni wayo ikazamwishyira adafite ikizinga icyo ari cyo cyose.

Ikindi nuko kuba mu madini yanyu bitameze gutyo ari uko muri abakiranutsi ubundi se nk’abacatholic mwapfa iki koko?
ibibi byanyu ko mubihuza.
urugero hari abayoboke batakwemerera abayobozi bayo ko bashyingira abantu batwite kereka batabimenye ariko catholic niwo muco. reka tujye dutokora igitotsi kiri mu jisho ry’undi twabanje kwireba.

Nsoza navuga ngo Yesu niwe wivugiye ko urukungu rukurana n’amasaka ariko hari igihe cy’isarura kdi urukungu ruzashyirwa aharwo.Ahari ubutunzi niho haba n’ibisambo erega.

Imana izabirangiza neza rwose tuyifitiye icyizere.

2
Claudia ntwali 2018-01-05 15:24:12

Arikose niki gituma muterwa na mwe mukitera? ibyisi tuzabisiga mwisi kandi buri wese icyo arwanira nicyo azahe mbwe ni musigeho mubabarirane

3
Ishimwe 2018-01-03 12:13:25

Ngiricyo mvuga ku bitekerezo byabantu banyuranye bavuga kuri ADEPR:-Kuri bene Data bo muyandi madini,ntimucire ADEPR urubanza rutagirimbabazi, niba musobanukiwe ko abanyabyaha baboneka mu madini yose,abakiranutsi nabo bakaboneka muri yose, ko Itorero rya Yesu ntaho rihuriye n’idini runaka,ko nta dini rigomba kuryiyitirira,ko rizwi na Yesu Kristo wenyine.-Kuri bene Data bo muri ADEPR cyane abayobozi bacu,mwibuke ko ADEPR ikomoka ku bubyutse bwabanenze intege nke zabayobozi bamadini babagamo yari yararengewe n’ibibi by’iyi si.None ko ku isonga ryibyo bibi aruko abo bayobozi bashizimbere ibinezeza by’iyi si,mukaba namwe musigaye mupiganira n’abiyi si kugendera mu modoka zihenze,mukiha imishahara yumurengera nibindi binezeza bibatandukanya cyane n’abo muyobora,bikababiri mu byavanye muyandi madini abapentekote ADEPR ikomokaho ? Nta buyobozi buzajyaho ngo buyobore ADEPR nta gusubira ku mahame ishingiyeho. Abashaka ubuyobozi bwayo bagombye guhitamo kubahiriza amahame ADEPR ikomokaho bakemera imibereho yoroheje,ijyanye namaturo atanzwe kubushake bwabayoboke,kure yagahato keruye cyangwa kaziguye.Abatabishobora,bagashiraho iyabo pentekote ijyanye nimibereho bashaka.

4
Martin 2018-01-03 08:13:12

None se Sarah we,ko mwebwe mufite umubyeyi NYINAWAJAMBO, abo ba padiri banyu twirirwa tumva birirwa mu nkiko kubere gusambanya utwana tw’uduhungu,kuki uwo mubyeyi wanyu Nyinawajambo arebera ayo mahano nayo marorerwa kandi aba muri urwo rugo?Ikibazo si aho kiri rwose wishutse........Ahubwo menya ko DUSOHOYE MU MINSI Y’IMPERUKA Luka 12:54-59...............Hanyuma rero Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa kuko arimo iby’ubugingo bikomoka........

5
umusomyi sarah 2018-01-03 04:29:07

Rata bibashuka, impamvu ADEPR ihoramo bomboribombori nuko badaha agaciro Nyina wa Jambo (Bikiramariya), kuko burya urugo rutagira umubyeyi w’umugore ruhinduka itongo.

6
kalinijabo 2018-01-03 02:30:44

Ikibazo nyamukuru cyo kwibazwa ni : Kuki nta nduru twumvaga muri ADEPR mbere ya 1994 ??????

7
steven 2018-01-01 15:20:08

ADPR ikeneye kumenya Yesu ikava mubujiji dore nibyo pasted Ezira Mpyisi ajya avuga nibave mubujiji rwose bakire yesu

8
NDEMEZO 2018-01-01 10:47:35

Ndasubiza uwitwa James.Aratubwira ngo impamvu ADEPR isenyuka aruko batagira Droit Canon nk’Abagatulika.Uratubeshye kabisa.Nubwo Gatulika badashwana,ariko bakora ibintu byinshi bibi.Urugero,bivanga cyane muli politike kandi imana ibibuza Abakristu nyakuri.Impamvu nyamukuru Amadini ashwana,nuko akora ibyo imana itubuza,kandi agakunda cyane ibyisi:Politike,ibyubahiro n’amafaranga.

9
uwayo 2018-01-01 06:49:18

@James wambwira aho ayo madini yavuye ko njye nziko yavuze kuri gatulika yacitsemo ibice kubwa Ruther ese ayo mateka ntayo Uzi mbega kujijisha kwawe njye nziko gucikamo ibice kwahereye muri gatukika

10
donatien 2018-01-01 00:36:37

Ubwo ADEPR yasubijwe mumaboko yabanyamahanga(suede )wenda induru zizashira uretse ko nabyo ari ubugwari turigobotora ba gashaka buhake namwe mukabakurura?ubwose muzigira ryari ko aribyo mukangurirwa?bureau yasinye biriyabintu nitunyarukirize iceho vuba vuba

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza