Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyu ngugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.
Umuganga w’inzobere mu kuvura impyiko, Dr Rwamasirabo Emile ukora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), anasesengura birambuye ibintu 3 by’ibanze bitera indwara z’impyiko.

Avuga ko muri byo harimo ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho ubwazo, izifata umubiri nyuma zikazafata n’imyiko (pre-renal), ibituruka ku mpyiko ubwazo (renal) n’ibiza nyuma y’uko impyiko zifatwa (post-renal).
Ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho
Mu bintu bishobora gutera indwara z’impyiko ariko bidaturutse ku mpyiko ubwazo, Dr Rwamasirabo avugamo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw’amaraso, nko kuruka cyane, kunanirwa k’umutima, gucibwamo (diarrhee) diyabete no gutakaza amaraso menshi nko mu bihe by’impanuka.
Uko kugabanuka kw’amaraso bituma ajya mu mpyiko agabanuka ntizibashe kuyungurura neza imyanda yo mu maraso hanyuma bikazitera uburwayi.
Ibituruka mu mpyiko ubwazo
Mu ndwara z’impyiko ziterwa na zo ubwazo, Dr Rwamasirabo avugamo indwara ya kanseri n’indwara ziterwa n’ubwirinzi bw’umubiri ubwawo (maladie auto-immune).
Umuntu ufite ubwo burwayi, umubiri we ukora abasirikare barwanya ibice by’umubiri noneho bigatera ibyo bice kwangirika cyangwa gukora nabi kandi mu bice by’umubiri impyiko na zo zirimo.
Ibibazo biza nyuma y’impyiko
Dr Rwamasirabo asobanura ko impyiko ubwazo iyo zirwaye akenshi inkari zidasohoka ngo zijye hanze, uko kugumamo bikaba bitera ubundi burwayi bwazo ndetse n’ubw’ibindi bice byo hanze yazo ariko bifatwa nk’inzira y’inkari.
Mu bishobora gutuma ibyo bice bidakora neza harimo kanseri zibasira uruhago rw’inkari, kanseri y’ubugabo (prostate), indwara nk’igituntu, rubagimpande, n’ubwandu butandukanye bushobora gufunga inzira y’inkari.
Dr Rwamasirabo ashishikariza abantu bose kwisuzumisha indwara z’impyiko cyane abafite uburwayi bwabakururira ibyago byo kurwara impyiko) bwavuzwe hejuru.

Ibitekerezo 0