IGIHE

Eric Omondi ategerejwe mu Rwanda

0 4-06-2022 - saa 18:54, Uwiduhaye Theos

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Eric Omondi ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo ngarukakwezi cya Seka Live, gitegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura.

Iki gitaramo kizaba ku wa 26 Kamena mu Mujyi wa Kigali. Ntabwo abandi banyarwenya bazaba bari kumwe baramenyekana.

Eric Omondi azaba agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yaho yabiherukaga mu 2019, nabwo mu gitaramo cya Seka Live yari yatumiwemo.

Umunya-Zimbabwe Carl Joshua na Loyiso Mandinga wo muri Afurika y’Epfo na bo baherukaga gutaramira Abanyakigali ku wa 29 Gicurasi.

Nicyo gitaramo cya Seka Live cyabimburiye ibindi nyuma yaho byari bimaze igihe bitaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Eric Omondi uri mu banyarwenya bakomeye muri Afurika ategerejwe muri Seka Live
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza