Abanyakigali banyuzwe n’igitaramo cy’urwenya cyiswe GEN-Z (Generation Z) aho abanyarwenya bagitumiwemo babafashije guseka no gutaha bamwenyura binyuze mu nkuru babasangije.
Iki gitaramo cyatumiwemo abanyarwenya bari kuzamuka neza cyabereye ku Kimihurura ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2022.
GEN-Z ni igitaramo kiba kabiri mu kwezi, harimo ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri n’icya nyuma cy’ukwezi. Gitegurwa muri gahunda yo kuzamura abanyempano no kwegereza abantu urwenya.
Kuri uyu wa Kane, abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko bahuriye kuri Art Rwanda-Ubuhanzi, muri iki gitaramo cyagaragayemo abanyarwenya benshi bakizamuka n’abamaze kubaka izina muri uyu mwuga.
Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro nk’umuhanzi Chris Easy, umusizi Rumaga, Junior Giti n’abandi bazwi cyane muri sinema n’urwenya.
Abanyempano batanu bakizamuka bagaragaje impano idasanzwe bigaragaza ko mu minsi iri imbere uru ruganda ruzaba rukungahaye, ukurikije uko aba batembagaje abitabiriye iki gitaramo ndetse hanitabiriye umunyarwenya uturutse i Burundi witwa ‘Bullet’.
Nyuma y’aba banyarwenya bakizamuka hagiyeho abafite amazina akomeye ari bo bibasiriye Junior Giti bagaruka ku miterere ye ndetse n’uburyo asobanura filime.
Umunyarwenya Prince wamamaye nka ‘Uzagende kuri moto’ kuri Twitter yagiye ku rubyiniro agaruka kuri Junior avuga ko bitewe n’imiterere ye yakabaye yizihiza umunsi w’abagore n’uw’abagabo.
Prince yakorewe mu ngata na Rufendeke wagiye atera urwenya kuri Junior Giti ariko azimije kuko asanzwe ari umukoresha we muri Giti Business Group izamura abanyempano batandukanye.
Muri iki gitaramo hatanzwe urwenya rwasekeje benshi rwavugaga ku ijambo ry’Ikirundi ‘Kurongora’ risobanura kuyobora mu Kinyarwada.
Uzagende kuri moto yavuze ko nk’abayobozi b’ibigo bitandukanye ugiye kuvuga inshingano zabo mu Kirundi wagira uti ‘Junior Giti arongora Rufendeke na Chris Easy’, ‘Clement arongora Knowless, Igor, Nel Ngabo n’abandi’.
GEN-Z yabaye ku nshuro ya gatanu; biteganyijwe ko izongera kuba tariki ya 26 Gicurasi 2022.
Iki gitaramo cyashyizweho kugira ngo kizamure abanyempano batandukanye bafite impano mu gutera urwenya.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!