Umukinnyikazi wa filime Zoe Saldaña wamenyakanye muri filime ‘Avatar’ yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wagize uruhare muri filime enye za mbere zinjije arenga miliyari z’amadolari.
Zoe Saldaña ugaragara mu bice byombi bya ‘Avatar’ mu 2009 na 2022,, yabaye umukinnyi wa mbere wagize uruhare muri filime enye ziri ku rutonde rw’izinjije amafaranga menshi ku Isi, ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi.
Mu cyumweru gishize nibwo filime ‘Avatar: The way of water’ byatangajwe ko yinjije asaga miliyari 2 $ mu gihe gito, bituma ishyirwa ku mwanya wa gatandatu mu zinjije amafaranga menshi ku Isi.
Zoe Saldaña ari we mukinnyi w’imena muri izi filime zombie, yahise aba umukinnyi wa mbere wagize uruhare rukomeye muri filime enye za mbere ziri ku rutonde rw’izinjije akayabo.
Izo filime harimo ‘Avatar’ igice cya mbere, ‘Avengers: Infinity War’ na ‘Avengers: Endgame’ .
Zoë Yadira Saldaña-Perego w’imyaka 44 yavukiye muri Leta ya New Jersey muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuka ku mu mubyeyi ukomoka muri Puerto Rica muri Amerika y’amajyaruguru.
Yatangiye gukina filime mu 1999, agaragara mu zakunzwe nka Pirates of the Caribbean I, Star Trek, Takers n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!