IGIHE

Filime yiswe ’Icyasha’ izahatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rizabera muri Benin

0 22-08-2019 - saa 11:31, Muvunyi Arsène

Filime yitwa “Icyasha” y’Umunyarwandakazi Dusabejambo Clementine yatoranyijwe mu zizerekanwa mu iserukiramuco rya sinema mpuzamahanga ry’abagore bakora muri sinema.

Festival International des Films des Femmes de Cotonou 2019 ni iserukiramuco rihuza abagore baba mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Ryatangijwe na Cornelia Glèlè umwe mu bagore batunganya filime ukomoka muri Benin. Rizabera i Cotonou guhera tariki 13 kugera tariki 17 Nzeri 2019.

Muri iki gihe cy’iminsi ine hazerekanwa filime 13 zakozwe n’abagore bakomoka muri Afurika zakozwe mbere ya 2017 harimo n’uy’umunyarwandakazi Dusabejambo Clementine yitwa “Icyasha.”

Indi filime yo muri Afurika y’Uburasirazuba izerekanwa ni iyitwa “80 Plus” yakozwe na Atwine Lucky Lora wo muri Uganda.

Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco ni ukugaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore binyuze muri sinema.

Iyi filime ye ‘Icyasha’ mu mwaka washize yitabiriye amaserukiramuco atandukanye, yari iri mu zahataniye ibihembo bya Baobab Awards in Film Africa 2018 bitangirwa mu Bwongereza, mu ntangiro z’uyu mwaka yari ihatanye muri FESPACO na Rencontres du Film Court 2019 yabereye muri Madagascar.

Ivuga ubuzima bw’umwana w’umuhungu, uba akunda gukina umupira w’amaguru ariko kubera kugira imyitwarire nk’iy’abakobwa, bagenzi be bakabimwangira.

Aza kwisanga mu Isi agomba kwerekana ko benshi bamwibeshyaho bakamukekera ibindi, akerekana ko ari umuhungu nk’abandi bose.

Dusabejambo Clementine ni we wanditse filime ya Yves Montand Niyongabo yitwa ‘Maibobo’ yagiye hanze mu 2009.

Iyi filime yamuhesheje ikuzo kubera amaserukiramuco atandukanye yitabiriye arimo Rotterdam International Film Festival, the Göteborg Film Festival na the Film Festival yabereye muri Afurika, Aziya n’indi migabane.

Mu 2010 yatangiye umushinga wa filime ye ‘Lyiza’ ivuga inkuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n’ubumwe n’ubwiyunge, yagiye hanze mu 2011.

Yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

"A Place for Myself" yavugiyemo imibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu, yavuzemo umukobwa w’imyaka itanu uhabwa akato n’abandi banyeshuri bigana nawe, agashakisha ubuhungiro mu kigo yajya yihereramo atari kumwe n’abandi.

Filime Zizerekanwa hamwe n'iya Dusabejambo Clementine
Clementine Dusabejambo wakoze filime 'Icyasha'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza