IGIHE

Beyoncé yasohoye indirimbo yaririmbwemo Igiswahili

0 10-07-2019 - saa 22:19, IGIHE

Umuhanzi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uri mu bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye indirimbo nshya yumvikanamo amagambo y’Igiswahili.

Indirimbo ya Beyoncé yiswe ‘Spirit’ yageze hanze kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019. Ni imwe mu ziri kuri album uyu muhanzikazi yatunganyije yise “The Lion King: The Gift.”

Izakoreshwa kandi nk’umuziki uherekeza film mu yitwa “Lion King” yasubiwemo binyuze mu Kigo gitunganya film muri Amerika cya Disney.

Iyi album izagaragaraho abahanzi benshi bakomeye ku Isi izaba yumvikanamo n’umuziki ufite umwihariko wa Kinyafurika. ‘Spirit’ itangizwa n’amagambo y’Igiswahili, aho umuririmbyi yumvikana asabira umwami kurama.

Mu ijwi ryoroshye riri mu Giswahili ryisubiramo inshuro ebyiri rivuga ngo “Uishi kwa mda mrefu mfalme’’, bishatse kuvuga ngo “Uzarame Mwami.’’

Mu rindi ryumvikana nk’iriremereye risubiza ngo “Ubeho.’’ Nyuma y’aya magambo indirimbo ihita ikomeza mu Cyongereza.

Igiswahili kiri mu ndimi zivugwa n’abantu benshi muri Afurika kuko kiza inyuma y’Icyongereza n’Icyarabu. Nibura abagera kuri miliyoni 100 bavuga Igiswahili barimo miliyoni 15 bagikoresha nk’ururimi rwa mbere.

Disney yatangaje ko album yose, The Lion King: The Gift, izashyirwa ahabona nyuma y’iminsi icyenda film imaze gutangazwa ku Isi yose. Izasohoka ku wa 19 Nyakanga 2019.

Beyoncé ari mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro n’imitungo. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

The Lion King ni film ishingiye ku nkuru y’icyana cy’intare n’umurava cyakoresheje kigerageza kuba umwami w’ishyamba.

Film ya The Lion King yakinwemo n’umuhanzi Beyoncé ‘izagaragaramo akazi kakozwe n’abatunganya umuziki bo muri Afurika.’

Beyoncé yavuze ko “Byari ngombwa ko umuziki utaririmbwa gusa n’abahanzi b’abanyempano ahubwo ugakorwa n’abatunganya umuziki bo muri Afurika. Ukuri n’urukundo byabaye iby’ingenzi kuri njye...’’

“Ni uruvange rw’ibintu byinshi, si ijwi rimwe. Harimo buri cyose kuva muri R&B, hip-hop na Afro Beat.”

Film The Lion King ya mbere yagiye hanze mu 1994, yayobowe na Roger Allers na Rob Minkoff.

Iyasubiwemo yayobowe na Jon Favreau, igaruka ku rugendo rwo mu mashyamba yo muri Afurika aho uzaba umwami yavukiye.

Mu bakinnyi b’imena harimo Donald Glover [Simba], Beyoncé Knowles-Carter [ukina ari Nala], James Earl Jones [Mufasa], Chiwetel Ejiofor [Scar], Seth Rogen [Pumbaa] na Billy Eichner [Timon].

Mu bakinamico bayigize, Simba aba ari igikomangoma mu Bwami bwa Pride Lands bwa Mufasa, yizera kuzasimbura se.

Uyu mwana utarishimiwe mu muryango, umuvandimwe wa Mufasa witwa Scar agerageza kumugambanira agafata ingoma, bikarangira Simba ahunze.

Mu buhungiro niho yahuriye n’inshuti nshya Timon na Pumbaa bamufashije mu rugendo rwo kwisuganya no kugaruka guharanira uburenganzira bwe.

Umva hano indirimbo nshya ya Beyoncé yise ‘Spirit’ yumvikanamo Igiswahili

Beyoncé yasohoye indirimbo yaririmbwemo Igiswahili
Beyoncé na we ari mu bakinnyi b'imena bazagaragara muri film “Lion King”
Umuhanzikazi Beyoncé ari mu bakomeye ku Isi
Beyoncé ni umufasha wa Jay-Z, umuraperi akaba n'umuherwe wanditse izina mu muziki wa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza