IGIHE

Bad Rama yiyemeje kusa ikivi cya Rwasa akarangiza filime ‘Pilato’ yitabye Imana afite mu mishinga

0 9-09-2019 - saa 17:31, Nsengiyumva Emmy

Umushoramari mu myidagaduro yo mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya The Mane, Ramadhan Mupende uzwi nka Bad Rama, yiyemeje kurangiza filime ‘Pilato’ yari yarandikanye na Rwasa witabye Imana batayikoze nubwo imirimo y’ibanze bari bayitangiye.

Ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mukinnyi wa filime Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa uherutse kwitaba Imana.

Ubwo yaherekezwaga bwa nyuma byamenyekanye ko hari filime yitwa Pilato yari yatangiye gukora mu minsi ishize, abakinnyi bazayikinamo yari yaramaze kubatoranya yaranabahaye ibyo bazakina. Aba bakinnyi basabye abitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera kubafasha kurangiza iyi filime.

Mu muhango wo guherekeza Rwasa, Bad Rama yoherereje Muyoboke Alex ubutumwa bugufi yageneye nyakwigendera asaba ko bwasomerwa ku irimbi.

Bwagiraga buti “Mumbwirire Denis ko mukunda, muri kumusezera ndabizi arabyumva, mumubwire ko ibyo yansabye gukora nzabikora.”

Yakomeje agira ati “Urugendo yanyoherejemo muri Amerika, ibyo yansabye kugeraho nzabikora kandi nk’ibisanzwe nzaza mpitire iwe (aho yimukiye) nzabimugezaho muhe raporo yose. Yubatse benshi, afasha benshi atumara irungu, nzahora mwibuka, mumumbwirire ngo Rwanyonga tuzahorana ikivi asize nzagisoza. Imana imwakire.”

Mu kiganiro na IGIHE, Bad Rama yahishuye ko iyi filime Pilato Rwasa agiye atarangije bari barayandikanye ndetse bari hafi kuyikinana.

Ati “Nta kintu kimbabaje nko kuba agiye tudakinanye. Buriya uziko twamenyanye kubera nari umufana we nkunda filime ze? Nyuma naramushatse turahuza duhita tunaba inshuti. Iriya filime Pilato ni njye wari warayanditse nyita Ikinini. Duhuye arayihindura yose ayita Pilato twiyemeza kuyikinana none agiye tudakinanye.”

Bad Rama yatangaje ko yari afite gahunda yo kujya muri Amerika muri Gashyantare 2020, yaganira na Rwasa akamusaba ko yagenda mu ntangiriro za Nzeri 2019 kugira ngo igihe yatekerezaga kugendera bazagikoreshe bakina iyi filime. Akigera ku kibuga cy’indege aho yashyikiye ngo yatunguwe no kubona amakuru ko inshuti ye yitabye Imana.

Yatangaje ko nagaruka mu Rwanda azahita yihutira gukomereza aho filime ye na Rwasa yari igeze, ateganya guhita ashaka abakinnyi bari batoranyijwe bagahita batangira kuyikina cyane ko ibyo bagombaga gukina nyakwigendera yari yaramaze kubibaha.

Ibijyanye n’amikoro yo kuyirangiza Bad Rama yemeje ko azayishakamo ariko iyi filime akayikora neza nkuko Rwasa yabyifuzaga ikazanaba urwibutso rwiza.

Bad Rama yabwiye IGIHE ko agifite iminsi muri Amerika bitewe n’ibyamujyanye gusa yizera ko byanze bikunze umwaka wa 2019 uzarangira baratangiye gukora iyi filime.

Mui 2017 ubwo hatangazwaga bwa mbere ishingwa ry’inzu ya The Mane iyobowe na Bad Rama, Nsanzamahoro Denis yari ku meza y’icyubahiro nk’umujyanama mukuru wabo.

Bamwe mu bakinnyi Rwasa yari yarahisemo kuzakinisha muri filime yitwa Pilato bafite ubushake bwo kuyirangiza ikaba urwibutso rwo kujya bamwibukiraho
Nsanzamahoro Denis Rwasa (ubanza ibumoso) ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ishingwa rya The Mane, yatangajwe nk'umujyanama wihariye wayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza