IGIHE

Umuraperi Karigombe uri mu mfura zo ku Nyundo yakoze indirimbo ivuga ku rukundo rwo mu buto

1 10-08-2019 - saa 07:49, Uwiduhaye Theos

Umuraperi Siti True Karigombe uri mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo yashyize ahabona indirimbo avugamo abantu bakundanye mu buto ariko urukundo rwabo rukazamo kidobya ariko ku bw’amahirwe bakongera guhuza.

Indirimbo ya Karigombe yasohokanye n’amashusho yayo yayise ‘Sandra’. Yubakiye ku nkuru y’urukundo rw’umukobwa n’umuhungu bakuriye mu gace kamwe, bagakundana by’ubwana, hanyuma umukobwa akaza kuhava bakaburana.

Mu nganzo ye yagaragaje uko umuhungu yarotaga kenshi umukobwa arimo kumubwira ko amukunda, yabyuka n’ubundi bikamugumamo.

Aba bombi baza kongera guhura ariko umuhungu akagenda biguru ntege mu kubwira umukobwa ko akimufite ku mutima yumva ko azabifata nka bimwe by’umwana.

Karigombe yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ntaho iyi ndirimbo ihuriye n’ubuzima bwe bwite ahubwo ari inganzo yamujemo nyuma y’ubusabe bw’umukunzi we.

Yagize ati “Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye ku nkuru mpamo y’umufana wanjye wansabye kubimushyirira mu ndirimbo ngo izahore ari urwibutso rwe rw’ibihe byose.’’

Muri iyo ndirimbo umuhungu aza gutinyuka agasanga umukobwa akamwerurira ko amukunda byahebuje.

Karigombe yakomeje ati “Aza gusanga n’umukobwa amukunda ariko yarababajwe mu rukundo, akamuhumuriza ati “Nyegera nkuhanagure amarira bariya batekamutwe bakurijije ni nayo mpamvu nanjye ntakiri inshuti na bo n’iyo mpamvu nkubwira nti wikongera kubatekerezaho kuko njye ndagukunda.”

Karigombe ni umwe mu baraperi bakizamuka. Impano ye iri mu zitezweho kuzazamura ibendera rya Hip hop mu myaka iri imbere. Kuri ubu akunda kugaragara afasha Riderman.

Siti True Karigombe amaze gukora indirimbo eshanu z’amajwi n’iz’amashusho ebyiri zirimo “Kigali party”, “Muduhe inzira” yafatanyije na Bull Dogg na Man Martin, “Urudashoboka” yahuriyemo na Neema Rehema n’izindi.

Karigombe ari no gutunganya indirimbo nshya iri muri studio yise “Ngoma Murwa w’Ingoma.’’ Yayanditse akiri ku ishuri ku Nyundo.

Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu Karere ka Ngoma, yatangiye umuziki mu 2011 atangira kuwukora by’umwuga mu 2014 ubwo yatsindiraga kujya ku Nyundo aho yanyuze mu 2014-2016; afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na Hip Hop n’injyana gakondo benshi bamuzi no mu gufasha Riderman mu ndirimbo ze kurubyiniro.

Karigombe yagaragaye mu bitaramo bitandukanye bikomeye nka Kigali Up Festival mu 2014, PSF Gala Dinner mu 2015, Primus Guma Guma Super Star yo mu 2017, Blankets and Wine, Iwacu Muzika Festival yabereye i Ngoma n’ibindi.

Umuraperi Karigombe ashaka kugeza umuziki we kure no kongera guhesha ikuzo umuziki wa Hip hop
Umuraperi Siti True Karigombe yaririmbye indirimbo agaragaza umuhungu n'umukobwa bakundanye mu bwana bakaza gutandukana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkubitoyimanzi 2019-08-11 00:42:10

Karigombe nakokerezeho rwose ibyo bihangano bye.
Hip hop nayo yaba inzira nziza yogutangamwo za msg zitandukanye,izurukundo nizindi etc...,
Ntibivuzeko hip hop igomba kurirmba ibitutsi,ibishegu,amaganya gusa.keep going on.merci igihe.com kutugezaho iyinkuri ijyanye nindirimbo yayo nziza🙠🠿🙠🠿🙠🠿.Nkubitoyimanzi

Kwamamaza