IGIHE

Ne-Yo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere yo gusubira muri Amerika (Amafoto)

2 8-09-2019 - saa 19:46, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe byimbitse amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu uyu muhanzi yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena, aho yatumiwe mu birori byo Kwita Izina byasojwe n’igitaramo yaririmbyemo hamwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Meddy.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Ne-Yo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, azengurutswa ibice birugizwe anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rwakozwe mu guhangana n’ingaruka zayo.

Amaze gusobanurirwa amateka y’u Rwanda nk’uko agaragazwa muri uru rwibutso mu bice bitandukanye birugize, Ne-Yo yashyize umukono mu gitabo cy’abashyitsi basura uru rwibutso anandikamo ubutumwa bwe.

Yagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso, ashyiraho n’indabo mu kubaha icyubahiro.

Ne-Yo wabonaga yashegeshwe n’ibyo yari amaze kubona mu rwibutso, yasohotse asanga abafana bamutegereje ari benshi bashaka kwifotoza, ariko bijyanye n’amasaha indege yagombaga kujyana nayo yari guhagurukira, ahita agenda.

Byitezwe ko uyu muhanzi asubira muri Amerika kuri iki Cyumweru.

Ne-Yo avuga ko mbere yo kugera mu Rwanda nta kintu yari aruziho, ariko bitewe n’uburyo yarusanze, mbere yo kuhava yifuje kumenya byinshi ku mateka yarwo.

Ne-Yo agera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ne-Yo n'ikipe yamuherekeje beretswe ubuhamya butandukanye bugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ne-Yo yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ne-Yo yasinye mu gitabo cy'abashyitsi
Ne-Yo yunamiye abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali
Yashyize indabo ku mva ishyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ne-Yo yifotoreje ku butumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mushyoma Joseph uyobora EAP yateguye igitaramo Ne-Yo yaririmbyemo, mu ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mazimpaka Jean Paul 2019-09-09 00:09:16

Mwaramutse, ndibaza impamvu abo ba star batajya bavanamo ingofero iyo bunamira abacu? ????

2
Mazimpaka Jean Paul 2019-09-09 00:09:09

Mwaramutse, ndibaza impamvu abo ba star batajya bavanamo ingofero iyo bunamira abacu? ????

Kwamamaza