IGIHE

Kizito Mihigo yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda ashimira Imana ku mwaka amaze afunguwe

2 7-09-2019 - saa 18:07, Nsengiyumva Emmy

Harabura iminsi mike ngo Kizito Mihigo yuzuze umwaka afunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame ku gihano cy’imyaka icumi yari yarakatiwe mu 2015; aho yiyemeje gushima Imana ku bw’iyo neza yagiriwe.

Ku wa 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanishije Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Nyuma y’imyaka ine, ku wa 15 Nzeri 2018 yavuye muri gereza ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Uyu muhanzi ugiye kuzuza umwaka afunguwe, yatangaje ko agiye gutangira icyumweru cy’amasengesho yo gushimira Imana yumvise gutakamba kwe igihe yayisabaga ngo arekurwe.

Kizito Mihigo arifuza gufatanya n’abafana be muri iki gihe cy’iminsi umunani y’amasengesho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kizito yagize ati “Maze umwaka mpura n’abantu banyuranye bakambwira ngo igihe wari muri gereza twaragusengeye, niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze nagira ngo ngusabe muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki ya 15 Nzeri 2019, ujye ufata akanya buri munsi ushimire Imana ko yumvise isengesho ryawe. "

Kizito Mihigo yatangaje ko nawe aya masengesho agiye kujya ayakora saa Cyenda z’amanywa, ati "Nanjye muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki 15 Nzeri ubwo nzaba nujuje umwaka mfunguwe nzajya mfata akanya buri munsi saa cyenda z’amanywa mvuge isengesho rishimira Imana ko yumvise amaganya no gutakamba kwanjye. Imbaraga zisaba zijye zingana n’izishimira.”

Kizito Mihigo agiye gukora amasengesho y'iminsi icyenda ashimira Imana kuba yarumvise gutakamba kwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Himbaza 2019-09-09 23:17:47

15 Nzeri:Iminsi Mukuru was Bikira Mariya UMUNYAMIBABARO

2
dusabeyezu 2019-09-07 12:26:37

Nibyo rwose senga ushimire Imana yagukuye mu gihome (prison).Mu masengesho habamo gusaba Imana,kuyisingiza no kuyishimira: To ask,to praise and to thank God.Abantu basenga ni billions nyinshi.Ikibazo nuko basengera mu madini anyuranye.Nibaza impamvu abasenga bataba idini rimwe gusa,niba koko basenga imana imwe.Gusa icyo nzi neza kivugwa muli bibiliya nuko imana itumva abantu bose basenga.Urugero,ivuga ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana,kimwe n’abasenga mu buryo butandukanye n’ibyo bibiliya ivuga.Kandi nibo benshi.

Kwamamaza