IGIHE

Kayirebwa yatanze yifatanyije n’abandi banyarwanda mu #Kwibuka25 mu buryo bwihariye

1 14-04-2019 - saa 10:05, Muvunyi Arsène

Umuhanzikazi w’Umunyabigwi Cécile Kayirebwa yifanyije n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifashishije indirimbo ze zirindwi z’indorabanure.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu batandukanye batanga ubutumwa buhumuriza abanyarwanda.

Kayirebwa wagwije ibigwi mu muziki wo njyana gakondo, nawe yifatanyije n’abanyarwanda anabagenera ubutumwa abinyujije mu ndirimbo ze zirindwi ziri kuri album ye yise ‘Imyaka 20 irashize’ yakoze mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Iyi album ikubiyeho indirimbo Kayirebwa yagiye akora mu bihe bitandukanye zirimo ubutumwa bwo guhumuriza, icyizere, kudaheranwa n’amateka mabi, ukuri n’intsinzi.

Tariki 09 Mata 2019 yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ati “ Muraho neza! Ndaje ngo twegerane duterane inkunga dufatane mu mugongo muri iki cyunamo twibuka abacu bazize Jenoside. Ubwo ubwoba n’impungenge byateye imitima y’abanyarwanda, Ndambaza Imana nkuru y’i Rwanda ngo Jenoside iyobe u Rwanda izayobere ahataba abantu, izagwe ishyanga inyuma y’u Rwanda.”

Ubu butumwa yahise abukurikiza indirimbo yise Indoto , bukeye bwaho yasangije abanyarwanda indirimbo yise Inzozi yanditse mu 1992 aho yarotaga u Rwanda ruva mu bihe bibi rwarimo rukongera gutekana.

Tariki 11 Mata 2019 Kayirebwa yakoresheje indirimbo ye yise ‘Ubutumwa’ ivuga ku muvandimwe we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 12 Mata yakoresheje indirimbo ye yise ubupfubyi, ivuga ku gahinda k’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku munsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo yasangije abakunzi be indirimbo yise ‘Babyeyi’ irimo ubutumwa bwo guhoza imfubyi.

Bijyanye na gahunda Kayirebwa yihaye asigaje kumvisha abanyarwanda indirimbo ye ‘Indamukanyo’ n’iyitwa ‘Impinga ya Muhabura’.

Umva hano indirimbo ya Kayirebwa yise ‘Babyeyi’

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gakwaya 2019-04-14 07:01:04

Kayirebwa rwose turamwemera yujuje ubu nya rwanda bwose, gusa uwanditse iyi nkuru haraho yagiye yandika nabi ajye abikosora

Kwamamaza